00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Kigali hatangiye imurikabikorwa ry’ibikoresho by’amazi n’imyubakire

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 14 September 2022 saa 04:31
Yasuwe :

Ba rwiyemezamirimo 50 baturutse mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi, bateraniye i Kigali aho baje kwerekana ibikoresho bigezweho bikoreshwa mu mazi, isukura n’imyibakire.

Iri murikabikorwa rizamara iminsi itatu ryatangiye kuri uyu wa 13 Nzeri 2022, kuri Serena Hotel. Aba ba rwiyemezamirimo barimo n’abo mu Rwanda bari kumurika ibikorwa byabo.

Ni imurikabikorwa ryateguwe n’ikigo ‘Water Africa and East Africa Building & Construction’ ryitabiriwe n’abantu bakora ibikoresho by’ubwubatsi, ibikoreshwa mu mazi n’isukura bikoranywe ikoranabuhanga.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe amazi n’isukura muri Mininfra, Kayitesi Marcelline, yavuze ko u Rwanda ruri muri gahunda yo kugeza amazi meza kuri bose bityo iri murikabikorwa bizatuma babasha kubona ibyo bifashisha muri iyi gahunda.

Ati “Iki ni igikorwa cy’ingirakaramaro gihuza inzego ebyiri urw’amazi n’isukura n’imiturire. Iki gishimangira intego Isi irimo tugarutse ku mazi y’uko abayituye bagomba kugerwaho na serivisi zinoze z’amazi n’isukura.”

Yakomeje ati “Muri izo gahunda u Rwanda narwo ntabwo rwasigaye inyuma kuko dufite intego zo kugeza amazi meza ku baturarwanda mu 2024, ibi ni bimwe mu bikorwa bidufasha kwigira no kumenya aho abandi baba bageze tukamenya ngo ese turajyana nabo neza ariko tubona ko turi mu nzira nziza kandi tuzazigeraho.”

Yakomeje avuga ko uyu ari umwanya mwiza kuri ba rwiyemezamirimo wo kwigira ku bandi kugira ngo babone ibyo abandi babarushije nabo babishyiremo imbaraga.

Tracy Fellor uri mu bateguye iki gikorwa, yavuze ko iri murikabikorwa rigamije guhuriza hamwe abari muri iki gice bakabasha kungurana ubumenyi.

Ati “Aha hari abakora ibikoresho bitandukanye mu buryo bugezweho baje mu Rwanda kugira ngo bahurize hamwe imbaraga babashe kwagura urwego rw’amazi, isukura n’imyubakire.”

Ku ruhande rw’abitabiriye iri murikabikorwa, bemeza ko muri iyi minsi bazabasha guhura na bagenzi babo baturutse impande n’impande bungurane ibitekerezo.

Umukozi ushinzwe ubucuruzi mu ruganda rwa SteelRwa, Rutaha John, yavuze ko icyo biteze kunguka ari ubumenyi buzabafasha kwagura ibikorwa byabo.

Ati “Iri murikabikorwa ridufasha kwegerana n’abantu dukora ibintu bimwe by’ubwubatsi. Hano haba haje abantu baturutse mu mpande zose z’Isi, mwigiramo, mugahana ibitekerezo. Binagufasha kandi no kwegerana n’abakugurira ibintu.”

Umuyobozi w’Ikigo mpuzamahanga gitanga amazi Wilo, Balete A.Matebe, yavuze ko kwitabira iri murikabikorwa bizafasha ikigo cyabo kwinjira ku isoko ry’u Rwanda.

Ati “Iri murikabikorwa rizadufasha guhura n’abandi dukora bimwe ndetse n’abashobora kudufasha gukorera mu Rwanda kuko dushaka kuhashinga icyicaro.”

Muri gahunda y’Igihugu y’Iterambere (NST1), u Rwanda rwihaye intego ko mu 2024, abaturage bose bazaba bagerwaho n’amazi meza mu gihe kuri ubu abagera kuri 86% ari bo bayabona.

Iri murikabikorwa ryafunguwe kuri uyu wa Kabiri kuri Serena Hotel
Abamurika baturutse impande n'impande bitabiriye iki gikorwa
Ba rwiyemezamirimo 50 baturutse mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi, bateraniye i Kigali aho baje kwerekana ibikoresho bigezweho bikoreshwa mu mazi, isukura n’imyibakire
Ibikorwa bitandukanye mu bwubatsi biri kwerekanwa
Iri murikabikorwa rizamara iminsi itatu ryatangiye kuri uyu wa 13 Nzeri 2022, kuri Serena Hotel. Aba ba rwiyemezamirimo barimo n’abo mu Rwanda bari kumurika ibikorwa byabo
Umukozi ushinzwe ubucuruzi mu ruganda rwa SteelRwa, Rutaha John, yavuze ko icyo biteze kunguka ari ubumenyi buzabafasha kwagura ibikorwa byabo
Umuyobozi w’ishami rishinzwe amazi n’isukura muri Mininfra, Kayitesi Marcelline, yavuze ko u Rwanda ruri muri gahunda yo kugeza amazi meza kuri bose bityo iri murikabikorwa bizatuma babasha kubona ibyo bifashisha muri iyi gahunda
Umuyobozi w’Ikigo mpuzamahanga gitanga amazi Wilo, Balete A.Matebe, yavuze ko kwitabira iri murikabikorwa bizafasha ikigo cyabo kwinjira ku isoko ry’u Rwanda

Amafoto: Nezerwa Salomon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .