00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigenderwaho mu kugena abahabwa ubufasha na Leta mu kubaka amacumbi aciriritse

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 25 October 2022 saa 03:28
Yasuwe :

Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kubakwa imidugudu yitezweho gukemura ikibazo cy’amacumbi aciriritse, Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gufasha abafite iyi mishinga y’ubwubatsi mu ngeri zitandukanye.

Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe agenga ubufasha buhabwa abafite imishinga yo kubaka amacumbi n’inzu ziciriritse.

Muri ayo mabwiriza hagaragaramo ko abasaba guhabwa ubufasha na Leta bagomba kugaragaza ko mu mirimo y’ubwubatsi hazakoramo abakozi b’abanyarwanda, ndetse bakubakisha ibikorerwa mu Rwanda aho bishoboka.

Ibigo bitandukanye mu Rwanda biri muri gahunda yo kubaka inzu zihendutse kandi zigezweho mu gukemura ibibazo by’imiturire, bigenerwa ubufasha.

U Rwanda icyo rutanga ku mushoramari ni ubutaka, ibikorwa remezo nk’imihanda, amazi, amashanyarazi n’ibindi, hanyuma umushoramari we akubaka.

Mu mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe agena ibishingirwaho kugira ngo umuntu abone ubufasha bwa Leta ku mishinga yo kubaka inzu zihendutse zo guturamo, harimo gusesegura uburyo abanyagihugu bazungukiramo.

Akomeza agira ati "Kuba inyubako, aho bishoboka, ihanze hakoreshejwe ibikoresho bituruka kandi bikorerwa mu Gihugu hakurikijwe politiki ya Leta "Made in Rwanda" kandi bikemezwa n’ikigo cy’igihugu gifite guteza imbere imiturire mu nshingano."

Usaba ubufasha kandi agomba kuba agaragaza uburyo azakorana na ba rwiyemezamirimo b’imbere mu gihugu, kandi biha umwanya w’imbere ibigo bito n’ibiciriritse bikora imirimo y’ubwubatsi.

Ikindi ni uburyo umushinga uzateza imbere imiturire itangiza kandi ibungabunga ibidukikije.

Ibi bikorwa mu rwego rwo guteza imbere gahunda ya Made In Rwanda no guha amahirwe abanyarwanda bafite ubumenyi butandukanye mu bijyanye n’ubwubatsi kugira ngo bungukire muri ibi bikorwa bya buri munsi.

Leta y’u Rwanda iteganya ko nibura urugo rumwe rutagomba gukoresha amafaranga arenga 30% y’ibyo rwinjiza ku kwezi mu kugura cyangwa gukodesha inzu zabariwe agaciro k’amafaranga ari hagati ya miliyoni 10 na 35 Frw nk’inzu ziciriritse.

Mu gushyigikira iyi gahunda, Guverinoma yatangije Ikigega cyo gutera inkunga imishinga y’ubwubatsi bw’amacumbi aciriritse, Affordable Housing Fund’ muri Banki y’u Rwanda itsura amjyambere.

Kigamije gufasha abagura inzu kuzihabwa ku nyungu iciriritse kandi izishyurwa mu gihe kirekire.

Uretse kuba Umujyi wa Kigali ugirwa igicumbi cyo kubaka inzu ziciriritse, hari icyerekezo cyo guhindura imijyi yunganira Kigali igicumbi cy’ubukungu bw’igihugu no kugabanya umutwaro mu bijyanye n’ubwiyongere bw’abayituye na serivisi zihashakirwa.

U Rwanda rushaka kubaka inzu nibura 150.000 kugeza mu 2035, kugira ngo rugere ku ntego yarwo yo kugira izigera kuri miliyoni 5.5 mu 2050.

Guverinoma yagennye hegitari 1100 mu gihugu hose zirimo hegitari 890 ziri muri Kigali, zizashyirwaho inzu ziciriritse.

Aya mabwiriza kandi agaragaza ko hashyizweho komite ishinzwe kwemeza ubufasha leta itanga ku mishinga y’inzu zihendutse no kwemeza itangwa ry’ubufasha.

Iyi komite igizwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ifite ubutaka mu nshingano, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe gucunga imari ya Leta w’Umujyi wa Kigali cyangwa uw’Akarere umushinga uherereyemo.

Kugeza ubu mu Rwanda hatangijwe imishinga y’ubwubatsi bw’inzu ziciriritse irimo uwa Karama mu Murenge wa Kigali uzwi nka Bwiza Riverside Homes, umushinga wa GiRiNZU i Gahanga n’indi inyuranye.

Minisitiri w’Intebe kandi yagennye ko Ikigo cy’Igihugu gifite guteza imbere imiturire mu nshingano, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali cyangwa ubw’Akarere umushinga uherereyemo, bakurikirana ku buryo buhoraho iyubahirizwa ry’ibisabwa ku mushinga wahawe ubufasha na Leta.

Abubaka amacumbi aciriritse basabwe gutekereza ku bubatsi b'abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .