00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imaramatsiko kuri ‘Nobelia Tower’, inzu ibereye ijisho iri kuzamurwa muri Kigali

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 4 September 2022 saa 07:14
Yasuwe :

Mu myaka mike iri mbere mu Mujyi wa Kigali haraba huzuye inyubako nshya y’amagorofa 19, ifite umwihariko wo kuba ariyo nzu izaba yubatse mu buryo bwose burengera ibidukikije mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Iyi nta yindi ni Nobelia Tower, inyubako iri kuzamurwa mu marembo y’ahahagarara imodoka imbere y’inyubako yo kwa Rubangura, hateganye neza n’amasangano manini (Rond Point) yo mu mujyi rwagati.

Iyi nyubako ni imwe mu zizaba zigize umushinga mugari uzwi nka ‘Amarembo City Center’ wo kubaka inzu zigezweho kandi zitangiza ibidukikije hafi y’amasangano y’imihanda minini mu gace k’ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Uyu mushinga uzakorerwa mu kibanza kiri ahahoze Akagera Motors, Ets. Verma, Mironko na Mukangira, hagati ya Kigali City Mall [yahoze yitwa Union Trade Center] na Kigali City Tower.

Nubwo imishinga yo kuzamura izi nyubako zindi ikomeje kudindira, ahazubakwa Nobelia Tower ho imirimo irakomeje.

Iyi nyubako izaba igizwe n’amagorofa 19, aho agera kuri 16 azaba yaragenewe ibiro bishobora gukoreshwa n’ibigo bitandukanye, inyubako z’ubucuruzi, restaurants n’ibindi.

Nobelia Tower izaba ifite uburebure bwa metero 68.13 ndetse yubatse ku buso bwa meterokare 11 469, muri ubu buso ubugera kuri 9 284 buzaba buriho ibyumba byagenewe ubucuruzi.

Igishushanyo mbonera cy’iyi nzu cyakozwe n’ikigo cyo muri Espagne kizobereye mu by’ubwubatsi cyitwa Carlos Arroyo Architects. Iki cyagiye gikora imishinga itandukanye y’ubwubatsi mu Bubiligi, u Bufaransa, u Bwongereza n’u Budage.

Carlos Arroyo uyobora iki kigo ni umwe mu bahanga mu by’ubwubatsi mu Burayi. Yagiye yigisha ibijyanye na architecture muri kaminuza zitandukanye zirimo Princeton SOA, Boston MIT, Berlin TU, Bauhaus, Politecnico di Milano, Paris ENSAPLV, Tokyo University. Kuri ubu yigisha muri Universidad Europea iherereye i Madrid muri Espagne.

Iyi nyubako yatangiye kuzamurwa muri Kamena 2022 n’ikigo cy’ishoramari cya HABI Ltd.

Ni iya mbere mu karere mu kurengera ibidukikije

Umushinga wo gutunganya igishushanyo mbonera cya Nobelia Tower watangiye mu 2014 urangira mu 2015. Ibyakozwe byose cyane cyane mu kugira ngo iyi nyubako ibe yujuje ibipimo byo kuba irengera ibidukikije byagizwemo uruhare na Green by Design, ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gitanga ubujyanama mu bijyanye n’imishinga migari y’ubwubatsi irambye kandi irengera ibidukikije.

Ubwo igishushanyo mbonera cyari kimaze kuzura, Nobelia Tower yahise ishyirwa mu cyiciro cy’inyenyeri esheshatu mu kurengera ibidukikije.

Kugira ngo inyubako ishyirwe muri iki cyiciro hagenzurwa ibintu bitandukanye bigenderwaho yemezwa nk’irengera ibidukikije, muri ibi harimo ubwoko bw’ingufu ikoresha, ibikoresho byakoreshejwe mu kuyubaka, uko yinjiza umwuka n’urumuri ndetse n’uburyo amazi n’imyanda biyivuyemo bikoreshwa.

Muri buri cyiciro inyubako igenda ihabwa amanota ariko ikagira inyenyeri esheshatu iyo igiteranyo cy’amanota yose kiri hagati ya 70-100%.

Nobelia Tower niyo nyubako yonyine mu Rwanda no mu karere iri mu cyiciro cy’inyenyeri esheshatu. Ibi biterwa n’uburyo izaba yubatswemo.

Biteganyijwe ko uwo mushinga uzaba ugizwe n’inyubako za mbere mu Rwanda zitangiza ibidukikije (Green), ukoresha ingufu z’amashanyarazi zisubira ndetse ukoreshe n’amazi make ugereranyije n’izindi.

Iyi nzu izaba yubatse mu buryo bwemerera umwuka kwinjira, ku buryo abayirimo bazajya babasha guhumeka neza hatabanje kwifashisha ibyuma bizana ubuhehere mu nzu.

Ikindi gituma iyi nzu izaba ari iya mbere irengera ibidukikije mu Rwanda no mu Karere ni ibijyanye n’ingufu izajya ikoresha. Izaba ifite ‘panneaux solaire’ zishobora gutanga umuriro ungana na 198,804 kWh ku mwaka.

Iyi nzu izafa ifite kandi uburyo bwo gutunganya amazi yakoreshejwe ku buryo yongera gukoreshwa ndetse n’uburyo bwo gutunganya imyanda yose izajya iva mu bikorwa bitandukanye biyikorerwamo.

Ubwo igishushanyo mbonera cy’iyi nzu cyajyaga hanze, Umuyobozi w’Umuryango ushizwe guteza imbere imyubakire irengera ibidukikije, Eudes Kayumba yavuze ko Nobelia Tower izaba icyitegererezo ku zindi nyubako zose zizamurwa mu Rwanda mu bijyanye no kurengera ibidukikije.

Nobelia Tower izaba iri mu Mujyi wa Kigali rwagati, imbere y'ahahagarara imodoka kwa Rubangura
Ku gisenge, Nobelia Tower izaba ifite panneaux solaires zikurura imirasire y'izuba zikayibyaza amashanyarazi
Iyi nzu niyo ya mbere izaba yubatse mu buryo burengera ibidukikije mu Karere
Imirimo yo kubaka Nobelia Tower yatangiye umwaka ushize
Ibikorwa byo kubaka Nobelia Tower birarimbanyije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .