00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiterere ya “Isange Estate”, umushinga w’inzu zigezweho uhuriweho n’urubyiruko rwo mu Rwanda no mu Bufaransa

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 27 March 2021 saa 09:27
Yasuwe :

Ubushuti bwo mu ishuri hagati y’abasore bo mu Rwanda na bagenzi babo bo mu Bufaransa, bwashibutsemo ibikorwa by’iterambere bihanzwe amaso muri Kigali binyuze mu mushinga w’ubwubatsi bw’inzu zigezweho uteganyijwe gukorerwa ku musozi wa Rebero.

Uyu mushinga uhuriweho wiswe “Isange Estate”, ni igitekerezo cy’abanyarwanda batatu n’inshuti zabo zo mu Bufaransa no mu Bubiligi. Watangiriye mu bitekerezo ubwo aba banyarwanda barimo Serge Kamuhinda uyobora Volkswagen mu Rwanda; Aimé Bakata Nkunzi ukora mu bijyanye no gushushanya inzu na Alain Ngirinshuti usigaye uri mu buyobozi bukuru bwa RSSB bahuriraga na bagenzi babo mu mahanga aho bigaga.

Izo nshuti zatangiye gusura u Rwanda, ariko iterambere ryarwo rikazikora ku mutima, maze bose biyemeza gushyira imbaraga hamwe bakora umushinga wunganira urugendo igihugu kirimo. Bahise bashinga sosiyete y’ubwubatsi bise “Imara Properties” bahuriyeho ari batandatu.

Iyi sosiyete ifite umushinga wo kubaka umudugudu bise “Isange Estate” ku musozi wa Rebero. Abazaba batuye muri “Isange Estate” bazaba bari mu mudugudu aho inzu imwe ifite ibyumba bitatu cyangwa bine, uruganiriro, igikoni, imbuga abana bashobora gukiniraho, ubwogero n’ibindi.

Muri “Isange Estate”, ku ikubitiro hazubakwa inzu 15. Aho zizaba zubatse umuntu uhari azaba yitegeye Umujyi wa Kigali wose, abashe guterera amaso abone hirya kure mu bice bya Bugesera ku buryo wanabona n’ahari kubakwa Ikibuga cy’Indege gishya.

David Benazeraf ukomoka mu Bufaransa, ni umwe muri batandatu batangije “Imara Properties”. Ni we ushinzwe gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bwayo nk’Umuyobozi Mukuru. Yahoze ari mu ihuriro ry’Abanyeshuri b’Abayahudi mu Bufaransa aho yari umucungamari waryo.

Yabwiye IGIHE ko kimwe mu bintu bitayeho mu gukora uyu mushinga, ari uko inzu zizubakwa zizaba zijyanye n’igihe, kandi ko bigaragarira mu gishushanyo mbonera cyakozwe.

Ati “Buri nzu izaba ifite ubusitani bwayo, kandi zubatswe bijyanye n’ibyo Umujyi wa Kigali uteganya mu myubakire. Ibikoresho byose bishoboka kuboneka mu Rwanda nibyo tuzakoresha tutagiye kubishakira ahandi, ibidakorerwa mu Rwanda, bizasaba ko tubikura hanze. Urugero, nk’amadirishya ya Aluminium, ubwoko butandukanye bw’ibirahure ku buryo niba abana bari gukina utaba ufite impungenge ko bari bubyangize cyangwa se ngo bibakomeretse.”

Ni umushinga wa mbere...

Muri iki gihe, abantu benshi baba bafite indoto zo kugira inzu zabo bwite, ku buryo imishinga yose ituma umuntu yava mu bukode, isamirwa hejuru n’abatari bake.

David yasobanuye ko bo nka sosiyete igitangira, bahisemo gutangirira ku nyubako nke, ariko bafite gahunda yo kuzamura ubushobozi no kubaka inzu zishobora kwigonderwa na buri wese.

Ati “Igitekerezo cyacu cy’igihe kirekire ni ugukora byinshi kurushaho, inzu 15 ni nke ariko twabonye imishinga minini itarigeze itanga umusaruro. Twe twasanze byaba ari byiza gushyira imbaraga mu mishinga mito aho guhera ku minini tutabasha kwitaho neza.”

Ku muntu ushaka inzu imwe muri izi 15 ziri muri uyu mushinga, avugana na Imara Properties anyuze kuri Website yayo ya https://www.imara-properties.com agasobanurirwa uko umushinga uteye hanyuma akaba yatangira kwishyura mu byiciro ari nako inzu ye yubakwa kandi bijyanye n’uko ashaka.

Ati “Ashobora kuvuga imiterere yihariye ashaka y’inzu ariko bidahinduye ishusho rusange kuko uko umudugudu umeze ugomba gukomeza kugira isura imwe. Ariko nk’igikoni, umuntu ashobora kuvuga ati ndagishaka gutya, ngishaka aha n’aha. Ntabwo ari nk’uko umuntu yavuga ati ndashaka inzu y’ubururu, umutuku gutyo gutyo.”

Ku muntu wishyuriye rimwe, nk’inzu ifite ibyumba bibiri iri ku buso bwa metero kare 132 yatanga 113 000 $ cyo kimwe n’iy’ibyumba bitatu. Mu gihe inzu ifite ibyumba bine, iri ku buso bwa metero kare 170, umuntu asabwa kwishyura 135 000 $. Ushaka ikibanza cyonyine cya metero kare 300-500 gihera kuri miliyoni 9 Frw.

Umushinga w'izi nyubako uzashyirwa ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali ku buryo abazaba bahatuye bazaba bitegeye umujyi wose
Zizaba zifite ahantu abana bashobora gukinira, ubwogero n'ibindi bikorwa bihuza abantu
Zimwe ni uku zizaba ziteye. Buri yose izaba ifite ubusitani bwayo bwihariye
Ibyumba ni uku bizaba biteye, bizaba byubatse mu buryo bujyanye n'igihe
Umuntu azaba afite uburenganzira bwo kuvuga uko ashaka imiterere y'inzu ye imbere
Ibikoresho bizakoreshwa ni ibikorerwa mu Rwanda keretse ibizakenerwa bitahaboneka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .