00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Injira muri Intare Conference Arena, inzu yihariye mu kwakira inama n’ibirori (Amafoto na video)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 20 October 2022 saa 11:20
Yasuwe :

Imyaka itanu n’amezi ane irihiritse imwe mu nyubako ziikomeye mu gihugu, Intare Conference Arena itashywe ku mugaragaro. Ni igikorwaremezo cyubatswe cyujuje ibisabwa ku buryo yaba inama yateguwe n’Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bose ntacyo bayiburana mu bijyanye n’ibikoresho bigezweho ndetse n’umwanya wagutse n’abayikoramo b’abanyamwuga.

Yubatswe mu gihe cy’imyaka ibiri bikozwe ahanini n’Abanyarwanda ku kigero cyo hejuru, igamije guteza imbere ubukungu bushingiye ku bukerarugendo mu gihugu.

Ni inzu ishobora kwakira abantu bakomeye ku rwego rw’abakuru b’ibihugu n’ibindi bihangange ku isi.

Ntabwo ari iy’abifite gusa kuko buri cyiciro cyose cyatekerejweho aho nk’ufite ubukwe nawe hari ibyumba bindi bamuha bityo ibirori bye bikagenda neza uko abyifuza.

Intare Conference Arena ifite icyumba (main auditorium) kinini cyakira abantu 2500 bicaye neza mu gihe baba bari mu nama runaka, ishobora no kwakira ibirori by’abantu 3000 mu gihe hari intebe ziteye gusa (fixed), izindi zakuweho.

Ifite uburyo bwo kuzana ubuhehere mu nzu butangiza ibidukikije kuko bukoresha amazi. Iyo ushatse gukoresha inama nta bikoresho wowe uzana kuko buri kintu cyose gifasha kugira ngo inama igende neza cyatekerejweho gishyirwamo.

Amatara aba mu Intare Conference Arena aratandukanye biterwa n’icyo umuntu akunda ku bijyanye n’ibara ry’imuri zayo. Ibikoresho byinshi ni inziramugozi urugero nka ’projecteurs’ zaho ntibisaba kuba ufite umugozi ahubwo uhuza n’imashini bigendanye n’icyumba urimo ubundi imirimo yawe igakomeza.

Ku bijyanye n’urusaku rw’amajwi ntabwo ibitaramo biri kubera muri iyi nzu bishobora kubangamira uri hanze cyangwa se ngo uri gukora inama abangamirwe n’urusaku rwo hanze kuko iyi nzu yubakanywe ibituma amajwi adatambuka.

Ifite ibindi byumba bishobora gukoreshwa n’izindi nama nto bishobora kwakira abatarenze 130 na bo inama yabo ikagenda neza.

Inama zikorewe ku ikoranabuhanga nazo ntizibagiranye aho abantu bari mu bice bitandukanye bashobora gukora inama bakumvikana banarebana nk’abari kumwe. Urugero nko mu bihe bya Covid-19 aho guterana kw’abantu bitari byemewe Intare Conference Arena yarafashije cyane.

Ibyumba bigize iyi nzu byahawe amazina atandukanye y’Ikinyarwanda arimo nka Intore, Gasabo, Umucyo, Kalisimbi, Ingagi, Akagera n’ayandi.

Umwanya w’abasemura nawo warateganijwe kuko hashyizweho ibyumba birimo ibikoresho bigezweho bifasha abasemuzi mu guhuza abantu b’ingeri zitandukanye mu gihe ibirori cyangwa se inama byitabiriwe n’abavuga indimi zitandukanye.

Inyuma y’ibyo byumba by’inama haba hari ibindi bishobora kugibwamo abaragira uruhare mu nama runaka ariko nabo bafite za ’ecrans’ zibafasha gukurikirana ibibera mu nama imbere kugira ngo umwanya wabo nugera nabo baze kwigaragaza.

Ifite imiryango minini ku buryo n’imurikagurisha ry’imodoka nini rishobora kuhabera nta nkomyi. Abibuka neza mu bijyanye n’irushanwa rya Miss Rwanda babonye imodoka yinjijwe bakayimuha birebwa kuko umwanya w’imodoka na wo wateganijwe.

Iyo umuntu ajya kubaka igikorwa remezo atekereza ku buryo bwagutse kugira ngo umuntu wese uzacyifashisha atazagira icyo aburamo. Muri iyi nzu hashyizwemo n’icyumba cyagenewe ubugeni mu gihe hari uwitabiriye inama wakunda bimwe mu bihangano birimo nabyo yabitwara ku buryo bworoshye.

Hanze y’icyumba kigari cy’inama naho habyazwa umusaruro

Igice cyo hanze y’Inzu nyamukuru ahazwi nka ’villages’ na ho hateguwe neza ku buryo hakorerwa amamurikagurisha atandukanye ndetse n’ubukwe bw’abifuje kuhakorera ku buryo naho hatanga umusaruro ku buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ni igice gifite aho gushyira imodoka z’abitabiriye ibirori hagutse, igice cyo hanze gishobora kwakira abantu barenga 4000 bari mu birori bimwe cyangwa bitandukanye.

Hari ikindi gice (Pavillion), inzu ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1200, igizwe n’ibice bitatu bishobora kwakira inama eshatu zitandukanye imwe ku yindi ntawe ubangamiwe ndetse ishobora guhuzwa ikaba icyumba kimwe nabwo kigakoreshwa uko.

Intare Conference Arena, inyungu ku gihugu n’abo mu bukerarugendo

Uretse kuba ari ahantu heza ho gukorera ibirori, inama ndetse n’amaburikagurisha, iyi nzu ifitiye akamaro igihugu gakomeye mu buryo bw’ubukungu, ubukerarugendo no kumurika isura nziza y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Intare Conference Arena, Iribagiza Claire yabwiye IGIHE ko bakorana n’ibigo bitandukanye bitegura inama ngari barimo inzego za Leta ndetse n’abikorera nka Banki ya Kigali MTN n’abandi.

Yemeza ko bakorana kandi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kureberera no gutegura inama zikomeye ’Rwanda Convention Bureau’ ndetse n’abandi batandukanye bazobereye mu gutegura Inama.

Iribagiza avuga ko buri wese afite uburenganzira bwo kubageraho bakamutegurira ibirori ku buryo bwiza buzahora ari urwibutso rwiza mu buzima bwe.

Avuga ko bateza imbere ubukerarugendo, bakinjiza amadovise ndetse no gutanga akazi ku bantu batandukanye ku buryo kabatunze kanabatungira imiryango.

Ati "Twe dutanga ahantu abantu bari bukorere ibirori ariko ntidutanga ibyo bari bunywe, cyangwa izindi serivisi zirimo ’decoration’ n’ibindi. Ni ukuvuga ko duha abandi banyarwanda cyangwa abanyamahanga akazi."

Asobanura ko uretse gutanga akazi no kwinjiza amadovise mu gihugu, na bo bigira ku babagannye bitewe n’ubunyamwuga bafite bityo bigatuma n’abakozi babo bunguka ubumenyi bwisumbuyeho.

Yemeza ko bakangurira abantu benshi kubagana baba abanyamahanga cyangwa se abanyarwanda "kugira ngo Intare Conference Arena irusheho kumenyekana ku rundi rwego rusumba urwo iriho ubu."

Intare Conference Arena, ikigo cya mbere mu gutegura ibirori mu bihe biri imbere

Umukozi ushinzwe ubucuruzi muri Intare Conference Arena, Sandra Ruzibiza avuga ko bashaka gufatanya na Leta mu kubaka ubukungu bushingiye ku bukerarugendo ku buryo Intare Conference Arena izaba ahantu hambere hategura inama zitandukanye haba mu gihugu no muri Afurika.

Ati "Dutegura ibitaramo, inama, imikino itandukanye irimo na Karate n’indi itsinda ryacu ry’inzobere rifasha abakiliya bacu batandukanye kugira ngo ibintu byabo bigende neza."

Ruzibiza avuga ko badategurira ibitaramo muri iyi nyubako gusa ahubwo bategura n’ibindi bitandukanye mu gihugu, akemeza ko buri wese ahawe ikaze yaba umuntu ku giti cye cyangwa itsinda muri rusange.

Atangaza ko ushaka amakuru yabo yose yayabona ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye cyangwa se ku rubuga rwabo www.intare.rw bityo akaza bakamufasha mu buryo bwose bushoboka.

Intare Conference Arena iherereye i Rusororo aho uba witegeye ibice bitandukanye by'umujyi wa Kigali
Ilibagiza Claire, Umuyobozi Mukuru wa Intare Conference Arena yavuze ko iyi nyubako ari iy'abanyarwanda bose bafite ibikorwa bahakorera
Aha ni mu cyumba cyakirirwamo abanyacyubahiro bafitanye ibiganiro byihariye
Icyumba cyagenewe abanyacyubahiro (VIP) mu gihe cy'akaruhuko
Icyumba kigari cya Intare Conference Arena gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 2500 bicaye
Muri Intare Conference Arena hari ibyumba byagenewe abafite inama cyangwa amahugurwa byitabirwa n'abantu bake
Iki ni icyumba gikorerwamo inama z'abantu bake
Ibikoresho bishobora gukumira inkongi y'umuriro byarateganyijwe kuri Intare Conference Arena
Sandra Ruzibiza ushinzwe ubucuruzi muri Intare Conference Arena aganira n'umunyamakuru wa IGIHE
Umuyobozi ushinzwe inyubako muri Intare Conference Arena, Byiringiro Eric ni umwe mu batangiranye n'iyi nyubako mu 2017
Muri Intare Conference Arena uhasanga ibihangano by'ubugeni nyafurika bitanga ubutumwa butandukanye
Sandra Ruzibiza yagaragaje ko Intare Conference Arena ifite akamaro gakomeye mu iterambere ry'igihugu
Iyi nyubako mu myaka itanu ishize itashywe, imaze kwakira ibikorwa by'inama n'ibirori bitandukanye
Umuyobozi Ushinzwe inyubako, Byiringiro Eric atambagiza umunyamakuru wa IGIHE mu busitani bugari bwa Intare Conference Arena
Umuyobozi Ushinzwe inyubako, Byiringiro Eric atambagiza umunyamakuru wa IGIHE mu busitani bugari bwa Intare Conference Arena

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .