00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Inyubako yavugishije abantu kubera amarangi yatangiye guhindurwa (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 20 October 2019 saa 01:33
Yasuwe :

Inyubako iherereye mu Mujyi rwagati imbere ya Rond Point yari itatse amarangi y’umuhondo n’umutuku akaza kuvugisha abantu benshi, yatangiye kuvugururwa, ibyari byaravugishije abantu bihindurwa imigongo.

Uburyo iyi nyubako yari itatse yasembuye abakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter batanze ibitekerezo bitandukanye ku marangi ayirimbishije.

Icyo gihe Umuyobozi Ushinzwe Itangazamakuru mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Gerald Mbanda, yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter, ati “Amarangi ari kuri iyi nzu iri ku isangano ry’Umujyi wa Kigali hari abavuga ko akurura uyareba cyane ku buryo bishobora kurangaza abatwaye ibinyabiziga bikaba byateza impanuka. Wowe urabibona ute?’’

Abasubije kuri iyo nyandiko yo ku wa 12 Mata 2019, bagaragaje ibitekerezo bitandukanye bamwe bahamya ko amarangi nta mpungenge ateye ku mutekano w’ibinyabiziga biyinyura imbere.

Rukundo Willy yavuze ko “mu mijyi myinshi tuzi yateye imbere ifite inyubako z’agatangaza kurusha n’iyo bavuga amarangi gusa, impanuka zaba zarabamaze.’’

Rudatsimburwa Albert we yavuze ko amarangi yashyizwe kuri iyo nyubako agenewe abarebera Kigali mu kirere.

Ati “Ariya marangi ni ubutumwa bugenewe abatureba kuva mu kirere bazunguruka Isi, abagenda mu muhanda bajye bacungana n’uwo muhanda n’ibigenda, aho kwirebera ibihagaze bitanagenda.’’

Kuri ubu amarangi yari yaravugishije abantu yatangiye gusimbuzwa, aho yari ubu hatangiye gushyirwa imigongo.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwari bwatangaje ko bugiye gukurikirana izi mpungenge zagaragajwe harebwa ishingiro ryazo.

Ahari amarangi y'umutuku n'umuhondo kuri iyi nyubako, hari guhindurwa hashyirwaho imigongo
Iyi nyubako yari yavugishije abantu benshi bavuga ko ishobora kurangaza abashoferi kubera amarangi amurika cyane
Imigongo iri gusimburwa ahari irangi ry'umuhondo n'umutuku
Uyu muturirwa wubatse ku muhanda uva ku isangano rinini mu Mujyi wa Kigali rwagati werekeza Nyabugogo
Bamwe bavugaga ko umuntu utwaye imodoka, amabara y'amarangi amukubita mu maso ku buryo byateza impanuka

Amafoto: Himbaza Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .