00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Irebero Tower, umunara washushanyijwe n’urubyiruko rwifuza ko waba ikirango cy’u Rwanda

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 17 January 2022 saa 08:23
Yasuwe :

Iyo uvuze u Bufaransa benshi batekereza umunara wa Eiffel, wavuga Dakar abantu bagatekereza ‘monument de la renaissance’, wavuga Rio de Janerio benshi bakumva Christ the Redeemer, ariko biragoye ko wavuga u Rwanda ngo hagire igishushanyo, ikibumbano cyangwa umunara uza mu bitekerezo by’abantu.

Ibi nibyo byatumye abasore umunani bize muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ryigisha ibijyanye na siyansi n’ikoranabunga (UR-CST) bakora igishushanyo mbonera cy’umunara muremure cyane bifuza ko wazubakwa ku i Rebero, ukaba ikirango cy’u Rwanda nka Namsan iranga Koreya y’Epfo cyangwa Sky Tower yo muri Nouvelle-Zélande.

Aba basore barimo batandatu bize gukora ibishushanyo by’inyubako (architecture) bavuga ko gushushanya uyu munara bise Irebero Tower, byabatwaye umwaka n’igice mu gihe igitekerezo cyo kuwukora cyo cyaje mu 2018.

Ni umunara waba ufite metero 250 z’uburebure, ugizwe n’ibirahure, urimo aho kurebera umujyi hitaruye (Observatory Deck) kuri metero 200 no ku 150 uvuye ku butaka, restaurant, aho gukorera ibitaramo bishingiye ku muco n’ibindi.

Umwe mu bahanze iki gishushanyo mbonera, Kubwimana Patrick, yavuze ko iki gitekerezo cyaje ubwo we na mugenzi we bari bakoreye urugendo muri Koreya y’Epfo.

Yagize ati “Hari urugendo twakoze njye na mugenzi wanjye muri Koreya y’Epfo, tugenda dutembera ibice bimwe na bimwe by’umuco dusura umunara wa Namsan (ufite metero 236), baduha n’impano ziriho ikimenyetso cy’uyu munara.”

“Byaratunyuze cyane dutahana igitekerezo cyo kuzakora natwe umunara hano mu Rwanda uranga umuco wacu. Icyo gihe twigaga muri Kaminuza y’u Rwanda ariko turangije nibwo twatangiye kuwukoraho, ni ukuvuga ngo twawutekereje mu myaka ine ishize ariko twatangiye kuwukoraho neza mu mpera za 2019.”

Kubwimana avuga ko bifuje gukora ikintu cyagaragaza umuco nyarwanda, kikerekana indangangaciro z’Abanyarwanda ku Isi hose kandi kigateza imbere ubukerarugendo.

Uyu munara yavuze ko ugizwe n’ibice bibiri by’ingenzi birimo icumu rivuga amahoro n’umutekano n’imigozi irifashe ivuga gufatanyiriza hamwe abantu bakagera ku ntego imwe.

Bifashishije indi minara mu gukora igishushanyo mbonera

Uru rubyiruko rwibumbiye muri ZIND Group rwavuze ko rwifashishije iminara itandukanye yubatswe hirya no hino ku Isi kugira ngo rukore umunara uzaba werekana umuco nyarwanda.

Kubwimana yagize ati “Muri ‘architecture’ ubusanzwe, habamo ikintu cyo kureba ibintu bisanzwe bihari biri muri mujyo w’ibyo uri gukora kugira ngo urebe uburyo bikora ubyigireho.”

“Hari iminara nk’ine twarebeyeho, hari uwitwa Needle Tower wo muri Seattle (muri Leta ya Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika), hari uwitwa Berlin Tower wo mu Budage, hari uwitwa Namsan Tower wo muri koreya y’Epfo ndetse n’uwa Creek tower wo muri Dubai.”

Iyi yose ifite icyo ihuriyeho cyo kuba ari iminara imeze nk’igiti kirekire gihagaze ariko hejuru ku gasongero cyangwa hasi aho itangirira ikagira ibintu byinshi itandukaniraho, ari muri urwo rwego na Irebero Tower ifite ibyo ihuriyeho n’iyi minara ariko ikagira umwihariko w’uko imeze nk’icumu kandi hasi ikaba iriho ibigaragaza umuco nyarwanda.

Kubwimana yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’abashoramari bashyigikiye iki gitekerezo byatuma ubukerarugendo bwiyongera ndetse bigateza imbere umuco nyarwanda.

Ati “Twifuza ko igitekerezo cyacu cyahabwa agaciro, kugira ngo Isi muri rusange ibone umuco nyarwanda kuko hari ibintu biterekanwa kandi bifite icyo bisobanuye mu muco.”

Irebero Tower batekereza ko iramutse yemewe yakubakwa ku i Rebero mu bice bya Juru Park ku buso bwa metero kare 392.

Avuga ingengo y’imari byatwara kugira ngo yubakwe, yagize ati “Kubera ko igishushanyo kikiri igitekerezo hari ibyo tutarashyiraho, biragoye ko wavuga ngo igiciro ni iki ariko mu gihe kuwubaka byaba byemewe hari ibindi byakorwa kugira ngo yubakwe.”

Yaba Umujyi wa Kigali cyangwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere, RDB, ntacyo biravuga kuri iki gitekerezo cya ZIND Group gusa igiheruka gutangwa mu ntangiriro za 2021 cyo kubaka umunara wa metero 200 kuri Mont Kigali cyatanzwe n’umunyamahanga batangaje ko bazakigaho n’ubwo kugeza ubu nta makuru aratangazwa niba kizubakwa cyangwa kitazubakwa.

Hari amakuru IGIHE ifite y’umushinga wo kubaka umunara w’ubumwe n’ubwiyunge ku i Rebero. Bivugwa ko abahanga mu gushushanya ibibumbano batangiye gukora iyo nyigo ndetse ko ushobora kuzaba umeze nk’igiti cy’inganzamarumbo ariko gishushanya ibihe bigoye u Rwanda rwanyuzemo.

Ni umunara uzaba ufite metero 250 z'uburebure
Umwaka urangiye cyangwa habaye nk'ikindi gikorwa gisaba gucana urumuri cyangwa fireworks ni uku haba hasa
Uyu munara waba ukubye City Tower inshuro zirenga ebyiri n'igice
Ahazajya hakorerwa ibitaramo hakikijwe n'ibibumbano byerekana umuco wa kinyarwanda birimo ingoma, ibibindi n'ibindi
Muri metero 150 ndetse no muri metero 200, haba hari aho abantu bashobora kurebera Umujyi wa Kigali
Muri metero 150 uvuye ku butaka hazaba hari restaurant abantu bashobora kwiyakiriramo
Hasi aho utangirira abantu bashobora kujya bahakorera ibikorwa bitandukanye harimo n'ibitaramo bishingiye ku muco
Berlin Tower iri mu minara bifashishije bakora igishushanyo mbonera cya Irebero Tower
Sky Tower ni imwe mu nyubako ziranga Nouvelle-Zélande
Umunara wa Namsan wo muri Koreya y'Epfo niwo watumye bagira igitekerezo cya Irebero Tower
Ugiye mu Bufaransa wese ahiga kwifotoreza kuri Eiffel Tower nk'ikimenyetso cy'uko yahageze
Buri gice cy'uyu munara gifite igisobanuro cya bimwe mu biranga umuco w'Abanyarwanda, yaba Ingoma, Agaseke cyangwa Imigongo
Bakoze iki gishushanyo mbonera bifashishije indi minara itandukanye harimo n'ikiraro cya Gordie Howe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .