00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

KTN Rwanda yashyize ku isoko ibibanza 140 biherereye i Rusororo

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 7 December 2021 saa 10:22
Yasuwe :

Sosiyete nyarwanda ihuza umuguzi n’umugurisha mu by’ubutaka, KTN Rwanda, yashyize ku isoko ibibanza 140 byo mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Rusororo mu gice kireba Rugende.

Ibi bibanza biri ahari ibikorwaremezo byose yaba amazi n’umuriro bikaba bitunganyije neza ndetse bikasemo imihanda bigendanye n’igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka mu Mujyi wa Kigali.

Byose biri mu cyiciro cya R1, ni ukuvuga ahantu hagenewe kubakwa inzu ziciriritse benshi bakunze kwita Cadastre cyangwa se inzu zigeretse rimwe, aho ikibanza kimwe kigura miliyoni 4.5 Frw ashobora kwishyurwa mu byiciro.

Umuyobozi wa KTN Rwanda, Hagenimana Philemon, yabwiye IGIHE ko gushyira ibibanza ku isoko bihendutse ari bumwe mu buryo bahisemo bwo gufasha Abanyarwanda kubona aho gutura heza kandi hajyanye n’igihe.

Yakomeje agira ati “Ni urugendo twatangiye rwo gutuza abantu mu Mujyi wa Kigali cyangwa mu nkengero zawo dukurikije igishushanyo mbonera cy’umujyi kugira ngo twirinde ibihuru bigiye biri muri Kigali, aho usanga abantu benshi baba bafite ubutaka badakoresha kandi bugenewe guturamo.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda (RLMUA), Mukamana Espérance, aherutse kubwira TV10 ko itegeko rishya rigenga ubutaka ryateganyije ibihano bizajya bihabwa abafite ubutaka ariko batabukoresha icyo bwagenewe.

Yongeyeho ati “Turashimira KTN Rwanda ko ikomeje gufasha abaturage, igatunganya ubwo butaka buzubakwaho, ahubwo numva n’Umujyi wa Kigali n’Uturere bajya bafatanya nabo kugira ngo ibyo bintu bikorwe, abaturage batazahura na bya bihano byo kudakoresha ubutaka icyo bwagenewe.”

Hagenimana yasabye abantu bose bafite ibibanza ariko babuze abakiliya bo kubigura kugana KTN Rwanda kugira ngo ibafashe kubabona bityo butunganywe bukoreshwe icyo bwagenewe bijyanye n’icyerekezo u Rwanda rufite cya 2050.

Amakuru arambuye kuri ibi bibanza abazwa KTN Rwanda aho ikorera mu Mujyi wa Kigali ku Gishushu cyangwa akabahamagara kuri telefoni 0783 03 03 09/0783 00 14 14/0789 45 45 45 cyangwa akanyura ku rubuga www.ktnrwanda.com.

Biri ahantu hari ibikorwaremezo nk'amazi n'umuriro
Bitunganyiijwe mu buryo bujyanye n'igishushanyombonera cy'imitunganyirize y'ubutaka mu Mujyi wa Kigali
Ibi bibanza 140 biherereye i Rusororo mu gice kireba Rugende
Ni ibibanza bikasemo imihanda kandi bitunganyije neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .