00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tujyane i Gahanga mu ‘Umutuzo’, Umudugudu uzoroshya gutunga inzu mu nkengero za Kigali

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 10 October 2022 saa 04:09
Yasuwe :

Mu myaka ibiri ishize, mu kagari ka Kagasa mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, imiturire yari isanzwe, igice kinini kigizwe n’ubuhinzi n’ibindi bikorwa bisanzwe.

Uyu munsi si ko bimeze kuko umushinga ‘Girinzu’ watangiye ari inzozi z’Umunyarwandakazi Me Jacqueline Wibabara n’Umufaransa Eng. Stéphane Monceaux, ubu zabaye impamo, Kagasa yahinduye isura yo kwaguka k’umujyi n’ibikorwaremezo

Mu minsi mike ishize hatashywe inzu za mbere 67 z’umushinga Girinzu, ugamije kugabanya icyuho cy’ibura ry’inzu ziciriritse muri Kigali, by’umwihariko ku miryango yifuza kugira inzu muri ako karere.

Ni inzu zigezweho ukizirebera hanze, bikaba akarusho uzinjiyemo bitewe n’imyubakire yazo yizwe neza bijyanye na gahunda yo kutangiza ibidukikije kandi ikoresha ibikoresho byo mu Rwanda mu buryo buhendutse ariko bufite uburambe.

Inkuru bijyanye: Shira amatsiko kuri Girinzu, umushinga watangijwe n’Umufaransa wabengutse u Rwanda

Bikomoka ku bunararibonye bwa Eng. Stéphane Monceaux, inzobere mu bwubatsi wakoze ku mishinga y’ubwubatsi itandukanye hirya no hino ku Isi mu myaka 25 ishize, akaba ari mu bubatsi bakomeye, bizerwa mu Bufaransa. We na Me Wibabara bafatanyije gushinga uyu mushinga wa Girinzu mu myaka itatu ishize.

Girinzu ni umwe mu mishinga y’amacumbi aciriritse ugamije kuziba icyuho cy’amacumbi ibihumbi 310 Umujyi wa Kigali ukeneye ngo utuze abantu bawo heza kandi neza bitarenze 2032.

Me Jaqueline Wibabara yabwiye IGIHE ko by’umwihariko Abanyarwanda bo muri diaspora bararikiwe kugura izi nzu.

Ati “Dufite abantu benshi bo muri diaspora baguze, baza bagakunda umushinga bagasanga harimo icyerecyezo. Uwashaka kugura yajya kuri site yacu [kanda Hano] hari amakuru yose, harimo na nimero bahamagara cyangwa e-mail batwandikiraho. Dufite ikipe yabigenewe ishinzwe ubucuruzi yita ku bakiliya,”

Igice cya mbere cy’Umushinga wa Girinzu uzwi nka Gahanga I cyiswe ‘Umutuzo’. Ukihagera usanganirwa n’inzu za mbere zuzuye ku ruhande, hari abakozi batandukanye babisikana n’imodoka n’imashini z’ubwubatsi, ngo uyu mwaka urangire inzu zose ziteganyijwe mu gice cya mbere zibonetse.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Eng. Stéphane Monceaux yagize ati “Aha ni ahantu hari umutuzo, inzu zifite ibyumba binini. Twubakishije amatafari kuko yadufashije gukoresha sima nke kandi byarakunze.”

Yakomeje agira bati “Kugeza ubu tumaze kugurisha inzu ku kigero cya 85% [by’inzu zuzuye]. Dufite ikipe tekinike iba hano ivugana n’abakiliya kubyo bifuza.”

Umushinga Girinzu utangira, bari bafite igishushanyo mbonera cy’uko bifuzaga kubaka ayo macumbi, cyakora Eng. Monceaux avuga ko bagiye bavugurura, bigendanye n’ibyifuzo abakiliya batanze.

Ati “Hari abagiye baza buri umwe avuga ati ndashaka ko mu neu hamera hatya, byatumye hari amavugurura amwe dukora kuri izi nzu. Inzu zacu zizakomeza kugenda zubakwa hakurikijwe ibyo abakiliya bashaka.”

Yakomeje agira ati “Hari nk’umukiliya waje asanga hari izo twubatse ariko hejuru ntitwashyiraho terrasse, ati kuki mutazishyizeho? Tubona ni igitekerezo cyiza. Ntabwo ibitekerezo byiza byagenewe abantu bamwe gusa, buri wese ashobora kugira igitekerezo cy’ingirakamaro.”

Bavuze ko mu gihe bagikomeje gusoza kubaka Gahanga I, batangiye kubaka Gahanga II hafi y’Umurenge wa Gahanga, nayo izaba igizwe n’inzu ziciriritse kandi zigezweho.

Eng. Monceaux yavuze ko intego ya Girinzu ari ugukomeza kubaka inzu zigezweho muri Kigali, ku buryo nibura buri mwaka bazajya bubaka amacumbi 150.

Ati “Uyu mwaka tugiye kubaka inzu zisaga 60, utaha zizaba 120 hanyuma tuzamure ingano y’inzu twubaka zigere ku 150 kandi ni ibintu tuzakomeza. Ntabwo byaba ari bizima gutangira umushinga ugahita ugenda.”

Muri uyu mushinga wa ‘Umutuzo’ uri kubakwa, hateganyijwe ibikorwa remezo bihuriweho n’abahatuye mu rwego rwo kugira hafi ibicyenerwa muri sport nka Piscine, ibibuga bya Basketball, mu mibereho myiza nk’ishyamba rito ryo kuruhukiramo, ubusitani kuri buri nzu, Parikingi, inzu ngari ikorerwamo ubucuruzi n’ibindi bizafasha abazahatura kumererwa neza.

Uyu mudugudu wubatswe ku buso bwa hegitari ebyiri, urimo ibice bitatu byubatswe mu buryo butandukanye bitewe n’ushaka gutura, agahitamo iyo ashaka.

Hari inzu zigizwe n’ibyumba bibiri, uruganiriro, ubwogero bumwe bugezweho, igikoni n’ubusitani butunganyiwe neza, zubatswe mu buryo bugeretse. Muri izi nzu, imwe igura miliyoni 35 Frw.

Icyiciro cya kabiri kigizwe n’inzu zigeretse rimwe, imwe igizwe n’ibyumba bitatu, uruganiriro, ubwogero n’ubusitani butunganyijwe. Igiciro ni miliyoni zisaga 74 Frw.

Icyiciro cya gatatu kigizwe n’inzu zifite ibyumba bine, uruganiriro, ubwogero bubiri, igikoni kigezweho n’ubusitani bugari. Igiciro cya buri imwe ni miliyoni 120Frw.

Me Wibabara na Eng. Monceaux bavuga ko byoroshye kubona inzu muri uyu mushinga kuko ari umwe mu yashyizwe muri gahunda ya Leta izwi nka Iwanjye, aho abinjiza amafaranga ari munsi ya miliyoni 1,2 Frw ku kwezi bakaba bagiye gutunga inzu bwa mbere, bahabwa inguzanyo hanyuma bakagenda bishyura gahoro gahoro mu gihe cy’imyaka igera kuri 20 ku nyungu ya 11%.

Uyu mushinga wa Girinzu, ni igikorwa abawugize biyemeje gukora ku buryo habaho itandukaniro n’ibyari bisanzwe. Bashyize imbaraga n’imari mu gushyiraho itsinda ry’abahanga ( Ingénieur civil) bahoraho ba Girinzu, bo kwitabaza igihe bibaye ngombwa.

Me Jaqueline Wibabara afatanyije na Eng. Stéphane Monceaux bashimiye ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) , Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, abafatanyabikirwa batandukanye, ku musanzu wabo kugira ngo uyu mushinga ujye mu bikorwa.

Kurikira ikiganiro cyihariye mu Kinyarwanda n’Igifaransa twagiranye na Me Jaqueline Wibabara na Eng. Stéphane Monceaux

Girinzu’ ni umushinga watangijwe n'Umunyarwandakazi Me Jacqueline Wibabara n’Umufaransa Eng. Stéphane Monceaux
Eng. Stéphane Monceaux, Me Wibabara Jacqueline aganira n'umunyamakuru wa IGIHE
Imirimo irarimbanyije ngo uyu mwaka uzarangire igice cya mbere cya Gahanga I kirangiye
Buri munsi abakozi ba Girinzu baba bakorana ingufu ngo amacumbi aciriritse biyemeje kubaka aboneke vuba
Inzu zubakwa mu byiciro, harimo izifite ibyumba bibiri n'izifite ibyumba bitatu zose zijyanye n'icyerecyezo
Eng. Stéphane Monceaux na Wibabara bemeza ko ibikoresho byubatse aya macumbi ari ibikorerwa mu Rwanda kandi bihendutse
Aya macumbi yubatswe i Gahanga, aho uba witegeye ibice bitandukanye bigize umujyi wa Kigali
Mu bakozi b'umushinga 'Girinzu', 30 % ni abagore
Byinshi mu bikoresho byifashishwa mu kubaka izi nzu, bikorerwa mu Rwanda
Izi nzu zubatse mu gace kitaruye umujyi ari nayo mvano y'izina 'Umutuzo'
Eng. Stéphane Monceaux na Me Wibabara bagize igitekerezo cyo gutangiza uyu mushinga mu myaka itatu ishize
Nka sosiyete y'ubwubatsi, ibikoresho bifasha abakozi babo buri munsi biri mu byo bibandaho
Uyu mushinga biteganyijwe ko uzakomereza no mu tundi duce twa Kigali
Me Wibabara yashimye uburyo Guverinoma y'u Rwanda yafashije kugira ngo uyu mushinga ujye mu bikorwa
Eng. Stéphane Monceaux na Me Wibabara bavuga ko igice cya mbere cy'uyu mushinga cyabateye imbaraga zo gukomeza
Ibikorwa byo kubaka birakomeje
Abakozi ba Girinzu bakomeje gukoresha imbaraga ngo amacumbi aciriritse abonekere igihe
Eng. Stéphane Monceaux na Me Wibabara bavuga ko batewe imbaraga n'ubushake bwa Leta y'u Rwanda mu korohereza ishoramari

Amafoto yo gutaha icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga

Mu minsi ishize nibwo inzu za mbere za Girinzu zatashywe na Meya w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa na Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré
Aha Eng. Stéphane Monceaux yasobanuraga imiterere y'uyu mushinga witezweho kujya wubaka amacumbi 150 buri mwaka
Abitabiriye itahwa ry'umudugudu wiswe 'Umutuzo' banyuzwe n'imiterere y'amacumbi awugize
Me Wibabara yagaragaje ko uyu mushinga uzakomeza kuko bakomeje kubona ubutumwa bwa benshi bawushima
Ambasaderi Antoine Anfré yashimye umushinga wa Girinzu, avuga ko ari umusanzu ukomeye ku gihugu
Umwihariko w'izi nzu cyane cyane ni uburyo zitangiza ibidukikije
Mu busitani bw'izi nuz harimo intebe zifasha mu busabane bw'abazaba batuyemo
Byitezwe ko uyu mwaka uzarangira Gahanga I yuzuyemo inzu zisaga 60 zubatswe na Girinzu
Ubwiza bw'amatara agize ibyumba byo mu nzu za Girinzu
Umwanya wagenewe aho gufatira amafunguro
Buri cumbi ryagenewe parikingi ihagije
Buri nzu ifite ubusitani buhagije
Ibyumba byo kuraramo birisanzuye
Zimwe mu ndabyo ziteye mu busitani bw'amacumbi ya Girinzi i Gahanga
Hagati mu mudugudu hagiye haterwa ibiti by'amoko atandukanye, bizatuma hahora hahehereye
Buri cumbi rigizwe n'ibyumba byisanzuye
Girinzu igamije gufasha u Rwanda kubona amacumbi aciriritse ajyanye n'abarutuye
Hari ibikinisho bizajya byifashishwa n'abana bazatura muri uyu mudugudu
Abakozi ba Girinzu bubaka amanywa n'ijoro kugira ngo amacumbi aboneke vuba
Ni amacumbi aciriritse ukurikije uburyo imyubakire iteye muri iki gihe
Kubera aya matafari yifashishwa, bituma mu kubaka hakoreshwa sima nke
Uyu mudugudu ufite amarembo abiri ku buryo umutekano w'abazaba bawutuyemo uzaba wizewe
Ikarita igaragaza imiterere y'ahazubakwa amacumbi ya Girinzu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .