00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatuye ’Kwa Dubai’ basabwe kwimuka

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 17 April 2023 saa 04:54
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye abatuye mu mudugudu w’i Kinyinya mu Karere ka Gasabo uzwi nko ’Kwa Dubai’, kuhimuka, nyuma y’uko bigaragaye ko inzu babamo zubakishijwe ibikiresho bidakomeye, ku buryo zimwe zatangiye guhirima.

Ni umudugudu Perezida Paul Kagame aheruka kuvugaho, ko habayeho uburangare bw’abayobozi, umuntu akubaka ibintu bitujuje ubuziranenge, abashinzwe kubikumira barebera.

Ni umudugudu wiswe Urukumbuzi Real Estate uherereye mu Mudugudu w’Urukumbuzi, Akagari ka Murama, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Wubaswe n’umushoramari Nsabimana Jean benshi bazi nka ’Dubai’ wazanye umushinga wo kubaka inzu ziciriritse zo guturamo. Yatangiye kubaka izi nzu mu 2013, aho icyiciro cya mbere cyuzuye mu 2015.

Izi nzu uko ari 114 baziguze nk’abagura amasuka ku buryo hafi ya zose zahise zigurwa, ndetse izindi zibona abazikodesha. Abaturage bavuga ko baziguraga hagati ya miliyoni 17 Frw na miliyoni 25 Frw, amafaranga bahamya ko yari make cyane, mbere yo kumenya ko zisondetse.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mata 2023, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko bakimara kubona icyo kibazo bihutiye gukora ubugenzuzi, kugira ngo abaturage batabarwe hakiri kare ndetse hatangwe umurongo kuri iki kibazo.

Yavuze ko ubugenzuzi bwakozwe n’inzego zibifite mu nshingano bwagaragaje ko inzu 54 arizo zigomba gusanwa mu nzu zitageretse, gusa ngo ikibazo gikomeye kiri mu nzu zigeretse.

Abahanga mu by’ubwubatsi bagaragaje ko harimo ibibazo birimo aho inzu ihagaze, igisenge ndetse no kuba Umudugudu wose ufite ikibazo cyo kuyobora amazi aho yakagombye kujya.

Muri rusange abatuye muri izo nzu zigeretse ni imiryango 18 ikodesha n’imiryango itanu ituyemo ari nabo ba nyir’inzu, hakaba hari n’indi miryango ine yamaze kuvamo.

Rubingisa ati "Twari twaganiriye n’abaturage bahatuye kugira ngo turebe uburyo ibyavuye muri ubwo bugenzuzi byashyirwa mu bikorwa. Icya mbere ni uko tugomba kwihutira kurengera ubuzima bw’abaturage kubera ko byagaragajwe n’ubwo bugenzuzi."

"Uwakodeshaga akareba ahandi yimukira, akaba yagira ahandi ajya gutura kugira ngo inzu zikosoke. Nka Leta ireberera abaturage twafashe ingamba z’uko twabafasha kwimuka, iyo miryango tukayishakira aho yaba icumbitse ku kiguzi cyacu mu gihe cy’ukwezi kumwe, kugira ngo babe bisuganya barebe ukundi babigenza."

Rubingisa avuga ko mu biganiro bagiranye n’abaturage byagaragaye ko hari bamwe mu baguze izi nzu mu mwenda wa banki, ku buryo batararangiza kwishyura.

Kuri abo, ngo hagiye kubaho ibiganiro n’amabanki ku buryo hashobora kubaho kwigiza inyuma igihe cyo kwishyura izo nguzanyo.

Abenshi muri aba ngo ni abahafite inzu ariko batazibamo ahubwo bazikodesha, ndetse ubwo bukode ari nabwo bari basanzwe baheraho bishyura banki.

Ati "Ikindi umuntu yakwibaza ni ikirakurikiraho, ni ugukosora amazu kuko ubugenzuzi bwakozwe bwatanze n’umurongo w’icyakorwa, abahanga mu bwubatsi bakabikosora, inzu zikubakwa cyangwa zigakosorwa bundi bushya kugira ngo zibe zujuje bwa buziranenge tugenderaho kugira ngo inzu zibe zaturwamo."

Umujyi wa Kigali watangaje kandi ko iperereza rigikomeje kugira ngo uwaba yaragize uruhare muri aya makosa yakozwe, abe yabibazwa, ariko bigakorwa abaturage bamaze guhungishwa ako kaga gashobora kubagwira.

Meya Rubingisa ati "Ubundi raporo igaragaza ibyagenze nabi ariko n’izindi nzego zibishinzwe zirimo gukurikirana kugira ngo habeho kubaza uwateje icyo kibazo n’ubwo burangare uwaburangayemo nawe yabibazwa."

Mu biganiro abaturage bagiranye n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, basabwe kwimuka ariko bo bagaragaza ko batunguwe.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko ubuyobozi bukimara kubona ikibazo cy'inzu zo mu Mudugudu wa Dubai bwihutiye gukora ubugenzuzi ngo abaturage batabarwe hakiri kare

Meya Rubingisa yavuze ko ku baba muri izi nzu baraziguze bazavugurura, ariko ikiguzi kikishyurwa n’umushoramari wubatse izi nzu.

Ati "Uzishyura icyo kiguzi ni uwubatse ayo mazu atujuje ubuziranenge no kubazwa icyagenze nabi, turi mu gihugu gishyira imbere kubazwa inshingano no kubazwa ibitagenze neza."

Izo nzu zubatse mu buryo buri yose ifite igipangu cyayo kirimo umwanya wo guparikamo imodoka n’ubwinyagamburiro. Imbere zifite ibyumba bitatu, uruganiriro ndetse imbere hakabamo ubwiherero n’ubwogero.

Icyiciro cya kabiri cy’inzi ni izubatse mu bwoko bwa ‘Apartment’, aho uyu mushoramari yubatse inzu zirindwi. Imwe igiye ishobora kubamo imiryango ine, aho hasi haba ibiri no hejuru hakaba ibiri. Ni ukuvuga ko zubatse mu buryo bwa "4 in 1".

Zose icyo zihuriyeho ni ubuziranenge budashyitse haba mu buryo zubatse ndetse n’uko zigaragara, kuko ntizifite uburyo burambye bwo gufata amazi, kuko iyo imvura iguye usanga yose ayoboka mu mihanda.

Amashanyarazi uburyo yashyizwemo ubona nabyo biteye inkeke, ikindi ni uko ubutaka zubatseho busa n’ubworoshye cyane ko ahantu zubatse ari hafi y’igishanga.

Ikindi kigaragara kuri izi nyubako ni uko zubakishije ibikoresho bihendutse cyangwa se ibidafite ubuziranenge buhagije haba amatafari, sima, umucanga, amakaro n’ibindi. Ibi bigaragara iyo imvura yaguye.

Ubuziranenge bw’inzu zo kwa Dubai hari abaziguze babuzi

Mu ntangiro za Werurwe 2023, abakoresha imbuga nkoranyambaga bahererekanyije amashusho agaragaza umubyeyi wavugaga ko yaguze inzu muri uyu mudugudu, ariko akaba yarapfunyikiwe amazi.

Hari aho agira ati "Murebe ukuntu batwubakiye, inzu ituguyeho. Uwo haruguru aguye ku wo hepfo. Ubu se iyo abana baba baryamye mu nzu biba bibaye bite? Ni gute umuntu yubaka, akubaka ibintu nk’ibi? Murebe ni ibitaka gusa, nta sima irimo."

Nyuma y’iminsi mike aya mashusho y’uwo mubyeyi agaragaye ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yahise agira icyo avuga kuri uyu mudugudu.

Yagaragaje ko imwe mu mpamvu nyamukuru ituma abayobozi batabwira abantu bari mu makosa, hari ubwo baba babifitemo inyungu cyangwa se batinya uwo bagiye kubibwira.

Yakomeje ati "Ibintu mukora, umuntu akora ikibi mukagiherekeza. Umuntu witwa Dubai, akabakorana ibyo mukajyaho mukabura umubwira ngo we? Umuntu akaza akabakorana ibibica cyangwa ibyica abanyu!"

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko abayobozi bakomeje kumuhishira [Dubai] bakwiye kureka inshingano bafite, ahubwo bagahitamo guhabwa akazi na we.

Bamwe mu batuye muri uyu mudugudu bagaragaza ko bajya kugura izi nzu bari bafite impungenge z’ubuziranenge bwazo, ariko ntibatinya kuzigura kuko zaguraga make.

Hari umwe wagize ati "Nkanjye iyi nzu nayiguze miliyoni 25Frw, hari n’abo nzi bagiye bazigura kuri miliyoni 17 Frw. Ayo mafaranga ntabwo agura inzu ubundi ni ay’ikibanza."

"Njyewe rero ni yo mpamvu nahise nongera ndayisana, nshaka sima n’abafundi baraza basana inzu yanjye ndetse nshyiramo amakaro, ubu ni inzu ikomeye, navuga ko nayitanzeho izindi miliyoni 2 Frw kugira ngo nizere ko ikomeye."

Undi muturage we ufite inzu ebyiri yaguze muri uyu Mudugudu yagize ati "Njyewe izi naziguze miliyoni 49 Frw ari ebyiri, ariko ubu zarangiritse, ku buryo twasabaga ubuyobozi kudukorera ubuvugizi, Dubai, akaza nubwo atazisana zose ariko akanampa amafaranga make wenda nanjye nkiyongereraho."

Icyifuzo cy’uko Dubai yaza gufasha abaturage gusana izi nzu, gihuriweho na benshi muri aba baturage, ndetse n’abayobozi batandukanye bagiye basura aba baturage, bagiye bakibagezaho.

Umujyi wa Kigali washimangiye ko ikigiye gukorwa ari ukwihutira kuvana ubuzima bw’abaturage mu kaga, ariko ibijyanye no gusana cyangwa kuvugurura bigomba gukurikiranwa kandi ikiguzi kitazishyurwa n’aba baturage, ahubwo uwabahaye inzu ni we uzabyishyura.

Igice kimwe cy'izi nzu ni amagorofa
Uyu mudugudu wagaragajwemo ikibazo cyo kuyobora amazi
Zimwe mu nzu zatangiye guhirima, bituma ubuyobozi bukanguka, butangira igenzura
Iyo winjiye imbere mu nzu zo 'Kwa Dubai', usanga inyinshi zarangiritse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .