00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi Anfré yashimye ubufatanye bw’Abanyarwanda n’Abafaransa mu ishoramari rigamije kuvugurura imiturire muri Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 August 2023 saa 09:07
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yagaragaje ko yanyuzwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda n’Abafaransa mu mishinga y’ubwubatsi ikorwa n’Ikigo ‘Imara Properties’ gifite intego yo guhindura ibijyanye n’imyubakire muri Kigali.

Imara Properties ni ikigo gikora imirimo y’ubwubatsi cyashinzwe n’Abanyarwanda batatu n’Abafaransa batatu.

Iyi sosiyete Imara Properties iyoborwa na David Benazeraf imaze gukora imishinga ibiri y’ubwubatsi bw’inzu zo guturamo, irimo uzwi nka ‘Isange Estate Rebero’ wakorewe mu Karere ka Kicukiro ndetse n’uwa kabiri wawo nawo uherereye muri aka karere ahazwi nk’i Rebero biteganyijwe ko uzatahwa mu mpera z’uyu mwaka.

Muri uyu mushinga wa mbere wiswe “Isange estate Rebero” kuri ubu wamaze guturwa hubatswe inzu 15 zirimo umunani zifite ibyumba bitatu na zirindwi zifite bine. Zifite uruganiriro, igikoni, imbuga ikinirwaho n’abana n’ubwogero.

Mu mushinga wa kabiri hubatswe inzu esheshatu zihariye zizwi nka “villas” ndetse na apartments 12. Ibikorwa byo kuzubaka bigeze ku musozo ndetse kuri ubu ari inzu ndetse na apartments uko ari 12 zamaze kugurwa aho biteganijwe ko zizagezwa ku baziguze mumpera z’uyu mwaka wa 2023.

Benazeraf agaragaza ko Imara Properties itubatse inzu gusa ahubwo yageneye abazahatura aho kwidagadurira harimo gym, piscine aho abana bakinira ndetse n’ibindi.

Iyi sosiyete yamaze gushyira undi mushinga ahagaragara wiswe ‘Ituze Village’ uherereye mu Karere ka Kicukiro i Kanombe. Biteganyijwe ko hazubakwa inzu 50 zishobora kwishyurwa mu byiciro. Usibye abifuza kugura inzu, hanatekerejwe ku bifuza ibibanza bakaba bakwiyubakira.

Kuva Imara Properties yatangira iri shoramari igenda isurwa n’abantu batandukanye barimo na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, washimye ubufatanye bw’Abanyarwanda n’Abafaransa bwabyaye uyu mushinga.

Ati “Imara Properties ni ikigo gihuriweho n’Abanyarwanda n’Abafaransa gikoresha cyane ubunararibonye bwaba bombi. Ni intambwe ikomeye yatewe mu bijyanye n’ubwubatsi kandi ikwiriye gukomeza.”

Yashimiye Imara Properties imbaraga n’ubuhanga igaragaza mu mishinga imaze gukora, yemeza ko uko iteguye bitanga icyizere cy’ahazaza mu bijyanye n’imyubakire.

Yagarutse kandi ku kuba Imara Properties yaratekereje kuri apartments nka kimwe mu gisubizo cyo kuba Umujyi wa Kigali ufite ubutaka buto bwo guturaho kandi abatura uyu mujyi bakomeza kwiyongera umunsi ku wundi.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yavuze ko uyu mushinga werekana ko abashoramari b’Abafaransa bafatanyije n’Abanyarwanda batanga umusanzu ufatika mu bwubatsi.

Ambasaderi Anfré yashimye ubufatanye bw’Abanyarwanda n’Abafaransa mu ishoramari rigamije kuvugurura imiturire muri Kigali
Inzu zo muri 'Ituze Village' ni uku zizaba zimeze nizuzura
Igice cya mbere cya ‘Isange Estate Rebero' cyamaze kuzura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .