00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harrington Golf Residences, inyubako ziteye amabengeza ziri kuzamurwa i Nyarutarama (Amafoto)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 6 September 2023 saa 04:12
Yasuwe :

Tariki ya 8 Kanama 2021 yinjiye mu mateka kuko ari bwo hatashywe ku mugaragaro Ikibuga cya Golf cya Kigali giherereye i Nyarutarama nyuma yo kukivugurura.

Ni ishoramari ryarushijeho guhesha agaciro aka gace, ubusanzwe gaturwa n’abifite, by’umwihariko bigendanye n’icyerekezo cy’igihugu cyo kubaka ubukerarugendo bushingiye kuri siporo.

Ku rundi ruhande ryanajyanye n’ubwiyongere bw’inyubako zizamurwa muri aka gace n’imisozi igakikije.

Kuri ubu hari gukorerwa umushinga mugari wo kuzamura inyubako yiswe Harrington Golf Residence.

Ni umushinga uzubakwa mu byiciro bine, ndetse biteganyijwe ko icya mbere kizuzura muri Kamena 2024.

Iyi nyubako iherereye mu Mudugudu wa Cyibiraro II, Akagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo. Izaba iri ku buso bwa metero kare 8580 mu gihe izaba ifite amagorofa atandatu.

Harrington Golf Residence igizwe na appartements 90, inzu 14 zizwi nka townhouses n’ebyiri za penthouses.

Iyi nyubako iri muri metero nke uvuye ku Kibuga cya Kigali Golf Resort & Villas, ni ishoramari rifite agaciro k’arenga miliyari 34,5 Frw ubariye hamwe agaciro k’ubutaka ikibuga cyubatseho n’inzu zihari.

Kigali Golf Resort & Villas yaraguwe ishyirwa ku rwego mpuzamahanga kuko yavuye ku myobo icyenda yari ifite igera kuri 18 hiyongeraho ibiri yifashishwa mu masomo y’umukino. Cyavuye kandi ku buso bwa hegitari 18 cyari gifite mbere, bugera kuri hegitari 52.

Byari biteganyijwe ko imirimo y’icyiciro cya kabiri izarangira mu 2025 ahazubakwa hoteli iri ku rwego rw’inyenyeri eshanu, inzu yakirirwamo abagana iki kibuga n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye; byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 140$.

Harrington Golf Residence ni imwe mu nyubako izajya yakira abagana n’abakoresha iki kibuga haba mu kwishimisha cyangwa abitabira amarushanwa mpuzamahanga.

Ni inyubako izaba ifite ahantu hagari hafasha abayicumbitsemo cyane cyane abana kubona aho kwidagadurira hagutse na piscines ebyiri.

Inyigo ya Harrington Golf Residence yakozwe na Aspera Design. Kuri ubu imirimo yo kubaka irarimbanyije.

Inzu ziyigize ziri mu byiciro bitandukanye kuva ku ifite ibyumba bibiri, uruganiriro n’ubwogero; ifite bitatu no kuzamura. Ku ikubitiro zubatswe harebwa cyane ba mukerarugendo, abavuye mu mahanga ya kure n’abandi bashaka kuruhukira ahantu heza kandi hatuje, aho uba witegeye imisozi myiza ya Kigali, unahumeka umwuka mwiza uyivaho.

Izi nzu zizakodeshwa ndetse zishobora no kugurishwa bitewe n’ibyifuzo by’umukiliya. Ishobora kugurisha kuva kuri $175.000 mu gihe kuyikodesha bisaba $24.000 ku mwaka irimo ibikoresho byose.

Harrington Golf Residence izubakwa mu byiciro bine mu gihe cy’imyaka itatu. Buri cyose kizajya cyubakwamo appartements na townhouses. Umushinga nurangira uzaba ari wo wa mbere wagutse wubatse impande z’ikibuga rukumbi cya golf kiri mu Mujyi wa Kigali.

Nk’inyubako ziri hasi zizaba zifite ahantu hagutse n’ubusitani bungana na metero kare 112. Ni inyubako zubatse ahantu ku buryo uhari azaba ahumeka umwuka w’ibiti bihakikije n’imyubakire ibungabunga ibidukikije.

Harrington Golf Residence ni umushinga wa gatanu uri gukorwa na Harrington Developers imaze kwagukira ku isoko ry’u Rwanda mu bijyanye n’imyubakire. Imishinga yayo yabanje irimo Hamilton Court, Serene Crest Apartments, Mayfair Golf View na Lakewood Golf Suites ndetse zose zaragurishijwe mbere y’igihe cyari cyateganyijwe.

Harrington Golf Residence yiyongereye ku zindi hoteli zibarizwa i Nyarutarama zirimo Park View Courts, Garr Hotel, Quiet Haven Hotel, Manor Hotel, Elevate Suites, Orient Park Hotel, Villa Portofino, Dmall Hotel, Khana Khazana Boutique, Gorillas Golf Hotel na Highlands Suites.

Imiterere y’imbere mu nzu

Uko inyubako zizaba zimeze nizuzura

Aho imirimo yatangiriye n’aho inyubako zizashyirwa


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .