00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangajwe igihe umuhanda Kigali-Muhanga uzatangira kwagurwa ukagirwa ibice bine

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 11 February 2024 saa 01:46
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi mu Rwanda, RTDA, bwatangaje ko imirimo yo kuvugurura umuhanda Kigali-Muhanga, ukagirwa ibice bine izatangira mu ntangiriro z’umwaka wa 2025.

Igice kizasanwa ku muhanda Kigali-Muhanga kireshya na kilometero 45, na ho igice kizagurwa kikagira inzira enye kireshya na kilometero 12,2.

Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga muri RTDA, François Gihoza Mivugo, yatangaje ko ubu hari gukorwa inyigo yimbitse igaragaza ibintu byose bizakorwa kuri uyu muhanda.

Ati “Inyigo y’ibanze yararangiye, ubu hari gukorwa inyigo yimbitse ku buryo mu ntangiriro z’umwaka utaha [2025] tuzatangira kubona ibikorwa byo kubaka bitangiye. Inyigo ntabwo izatinda hanyuma tubone gushyira mu bikorwa. Igihe dufite rwose kirahagije kugira ngo tuvuge ko mu ntangiriro z’umwaka utaha tuzaba dufite uyu muhanda.”

Umuhanda ugizwe n’ibice bine uzaturuka Nyabugogo ugere ahitwa Bishenyi, ahasigaye hakomeze kuba ibice bibiri.

Gusa bigeze ahitwa Kivumu gukomeza no mu Cyakabiri ugakomereza mu Mujyi wa Muhanga, kugeza i Kabgayi na ho hazaba hari inzira enye.

Kuri yu muhanda hazaba hariho igisate kigenewe amakamyo yikoreye ibintu biremereye [climbing lane] kizafasha imodoka zisanzwe kubona uko zikomeza urugendo rwazo zitabangamiwe n’amakamyo.

Mivugo ati “Nka ya kamyo iba yikoreye igenda gahoro hari igisate izaba igenewe kunyuramo kugira ngo ihe inzira izindi modoka ziri inyuma zishobore kwihuta.”

Biteganyijwe ko uyu muhanda uzatwara amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyari 148 frw.

Umuhanda Kigali-Muhanga waherukaga kuvugururwa mu 2000. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA, kigaragaza ko uyu muhanda wari warashaje, waragiye ucikamo ibice ahantu hatandukanye.

Umuhanda Kigali-Muhanga uzatangira kwagurwa mu 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .