00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyitezwe ku nama izahuriza Abenjeniyeri bo ku Isi mu Rwanda

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 16 March 2024 saa 07:31
Yasuwe :

U Rwanda rugiye kwakira Inama y’Abenjeniyeri ku Rwego rw’Isi, izahuzwa n’inama y’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’imiryango y’Abenjeniyeri ku Isi (World Federation of Engineering Organizations).

Iyi nama iba buri myaka ibiri, ni ubwa mbere ibereye mu Rwanda no muri Afurika muri rusange. Biteganyijwe ko izaba kuva ku wa 15-18 Ukwakira 2024.

Izitabirwa n’abarenga 1000 barimo abenjeniyeri mu mirimo itandukanye nk’ubwubatsi, ikoranabuhanga, itumanaho, ibidukikije n’ibindi, abo muri za kaminuza, inzego za leta, bigateganywa ko izatwara arenga ibihumbi 600$ (arenga miliyoni 772 Frw).

Iyi nama izaba ifite insanganyamatsiko igaruka ku kwibanda ku dushya mu guteza imbere ejo hazaza heza, izategurwa na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo cyayo cy’Abenjeniyeri mu Rwanda, IER, hagamijwe kwiga ku mishinga izafasha Isi kugera ku ntego y’iterambere rirambye.

Umuyobozi wa IER, Eng Gentil Kangaho, yavuze ko ubusanzwe bayitabiraga mu bindi bihugu bagakuramo impamba ifatika, akerekana ko kuri iyi nshuro inyungu ziziyongera bijyanye n’uko izaba ibera mu Rwanda, bikajyana no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama.

Yagaragaje ko hari urwego abenjeniyeri mu Rwanda batarageraho, bityo iyi nama izaba umwanya mwiza wo kwigira ku bihugu bimaze gutera imbere bizaba byayitabiriye

Ni ibibazo birimo ko mu Rwanda imikoranire ikirimo ibibazo, aho nko ku bijyanye no mu ishuri umwana asabwa n’umubyeyi kuba umwenjeniyeri ariko atazi ibyo ari byo kuko nta muntu n’umwe wamuganirije ku mwuga agiye kujyamo.

Ati “Ni byiza ko habaho ubujyanama mu mwuga umwana akajya mu byo azi, ibizatuma asohoka afite ubumenyi busabwa ku isoko ry’umurimo."

Eng Kangaho yerekana kandi ko n’amashuri akwiriye gukorana n’ibigo bikora imirimo abana biga, hakamenyekana ibyuho bihari, abigisha bakamenya ibyo kwibandaho mu kwirinda gusohora abanyeshuri bafite ubumenyi bucagase.

Ati "Mu mfashanyigisho zabo bagomba kumenya ibyuho birimo bakaganira ubundi bakabikemura. Yego abana bararangiza ariko hano hanze ku batanga akazi bagaragaza ko harimo ibyuho by’ubumenyi."

Eng Kangaho avuga ko izo mbogamizi ziyongeraho ku zo kutagira uruhare rweruye mu gufata ibyemezo muri politiki zitandukanye zirebana n’iyi mirimo barimo mu gihugu, akagaragaza ko iyi nama izaba umwanya mwiza wo kureba uko abo mu bindi bihugu babikora.

Ni ukuvuga ngo niba leta ishaka gushyiraho politiki y’ubwubatsi, ubwikorezi n’ibindi bireba abenjeniyeri, uyu muyobozi asaba ko na bo bajya bahabwa umwanya bakagaragaza ubunararibonye bafite, nk’uburyo bwo gushyira itafari ku iterambere ry’igihugu.

Ati "Niba hari politiki igiye gushyirwaho, ni byiza ko batumira abanyamwuga. Birakenewe cyane kuko mu iterambere ry’igihugu ubwenjenyeri bugiramo uruhare runini."

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe guteza imbere Imiturire, Alphonse Rukaburandekwe, yavuze ko abenjeniyeri bafite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu kuko ibikorwaremezo byose byubakwa babigiramo uruhare, ari yo mpamvu bagomba gufashwa gukomeza guteza imbere umwuga wabo.

Ati "Ni na bo badufasha kurema ab’ejo hazaza. Inama nk’izi zifite akamaro. Nk’iyi kuba ari iya mbere igiye kubera muri Afurika ni amahirwe ku gihugu mu kukimenyekanisha. Bitanga umusanzu munini mu kungurana ubumenyi."

Iyi nama kandi izitabirwa n’Ishyirahamwe ry’imiryango y’Abenjeniyeri ku Isi (World Federation of Engineering Organizations), urwego ruhuza ibigo by’abenjeniyeri birenga ijana bibarizwamo aba banyamwuga barenga miliyoni 30.

Umuyobozi Mukuru WFEO, Jacques De Mereuil, yavuze ko yizeye ko hazaganirwa byinshi bigamije guteza imbere uyu mwuga, ko impamvu hatoranyijwe u Rwanda byajyanye n’umuvuduko w’iterambere ruriho muri Afurika, bitijwe umurindi na politiki y’umwihariko mu by’inganda rufite.

Iyi nama izaberamo ibiganiro bigaruka ku ngingo zirimo, guteza imbere imijyi, abayituye n’abayigana, kwita ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe, uko haboneka uburyo bwo gukoresha ingufu zitangiza buhendutse, kubona amazi meza n’uburyo bw’isukura bugezweho, no kwita ku burezi.

Izaba igamije guteza imbere ubufatanye hagati y’abenjeniyeri ku Isi hunguranwa ubumenyi, guhangana n’imbogamizi zituma gahunda y’ibihugu yo kwihutisha gahunda y’iterambere rirambye itagerwaho.

Izita kandi ku guteza ubushakashatsi bushingiye ku ikoranabuhanga rishya no guteza imbere imishinga mu nzego zitandukanye, ari na ko ibihugu bihana ubunararibonye ku bijyanye na politiki igezweho.

U Rwanda rukomeje guca agahigo mu kwakira inama zikomeye mu Isi, ibituma rwunguka mu buryo butandukanye bwaba ubw’ubumenyi n’ubw’amikoro aho nko mu mwaka ushize rwinjije agera kuri miliyoni 91$ rubikesha inama n’ibirori mpuzamahanga bitandukanye rwakiriye.

Umuyobozi Mukuru wa RHA, Alphonse Rukaburandekwe, yitabiriye umuhango wo kugaragaza ibizibandwaho mu nama y'abenjeniyeri u Rwanda rugiye kwakira
Abenjeniyeri mu nzego zitandukanye bari bitabiriye umuhango wo kugaragaza ibizigirwa mu nama igiye guhuriza abo ku Isi yose mu Rwanda
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Ikigo cy'Abenjeniyeri mu Rwanda, Stiven Sabiti, yavuze ko abenjeniyeri barenga 70% barangiza kwiga bahita babona akazi
Umuyobozi Mukuru wa RHA, Alphonse Rukaburandekwe, yagaragarije abenjeniyeri b'abanyamahanga ibyo u Rwanda ruri gukora kugira ngo rugire ab'umwuga
Umuyobozi Mukuru WFEO, Jacques De Mereuil, yavuze ko icyatumye inama ihuza abenjeniyeri b'Isi izanywa mu Rwanda ari uko rumaze gutera imbere muri uru rwego
Umuyobozi wa IER, Eng Gentil Kangaho, yavuze ko inama y'abenjeniyeri igiye kubera mu Rwanda izatwara ibihumbi 600$
Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Dr Kayihura Didas Muganga mu bitabiriye inama

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .