00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyubako nshya zitezweho guhindura isura y’Isi mu 2023

Yanditswe na Jean Paul Rutagengwa
Kuya 4 January 2023 saa 02:59
Yasuwe :

Uko imyaka igenda ihita n’indi igataha ku Isi hagenda hazamurwa imiturirwa y’ubakanye ubuhanga bukomeye ndetse no mu buryo butangaje.

Umwaka ushize nubwo imishinga myinshi y’ubwubatsi yagiye idindira kubera icyorezo cya Covi-19 ,uyu mwaka wa 2023 ni umwaka witezweho inyubako z’agatangaza ,dore ko ari n’umwaka hazatahwa inyubako ya kabiri ndende ku Isi.

Isomero rikuru rya Israel

Iyi nyubako izaba iherereye i Yeruzalemu muri Israel , ni isomero rikuru ry’Igihugu ndetse n’ububiko bw’ibitabo n’amafoto by’amateka . Iri kubakwa iruhande rw’Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu.

Iyi nyubako yubatswe mu buryo bw’umuzenguruko, igice cy’ayo cyo hejuru cyubakishije amabuye ndetse na sima. Izaba isize amarangi agaragaza amateka ya Yeruzalemu.

Imbere muri iyo nyubako hazaba harimo igice cyagenewe imyidagaduro, ikigo cy’urubyiruko ndetse n’igice cyagenewe gusomerwamo ibitabo.

Nordø

Ni inyubako izaba iherereye Umujyi wa Copenhagen muri Denmark. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, siyansi n’umuco ryawugize umujyi wa mbere ku Isi uzaba uteye imbere mu bwubatsi muri 2023.

Iyi nyubako nshya byitezwe ko izakururura ba mukerarugendo benshi dore ko aka gace gakunze kugendwamo n’abanyamaguru ndetse n’abakoresha amagare baruhura mu mutwe.

Nordo izaba yubakishijwe amatafari atukura,izaba igizwe n’ubusitani bunini ,Resitora ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Lola Mora Cultural Center

Iyi izaba ari inyubako igizwe n’ibice bitandukanye harimo ahagenewe amateka, inzu ndangamurage y’ubuhanzi,ahabera inama, ibiro n’ibindi.

Yubatswe mu ishyamba aho uba witegeye umujyi wa San Salvador de Jujuy mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Argentine.

Lola Mora Cultural Center ni inyubako yubatse ku buso bwa hegitare 5, ikaba yarashushanyijwe n’ikipe y’abahanga mu byo gukora inyubako zikomeye ba Balmori Associates, Pelli Crarke Pelli na BuroHappold Engineering.

Yitiriwe umunyabugeni Lola Mora wabayeho kuva mu 1866 kugeza 1936

Abrahamic Family House

Ni inyubako iherereye muri Leta Zunze ubumwe z’Abarabu mu mujyi wa Abu Dhabi. Nubwo muri iki gihugu 80% by’abagituye ari abasengera mu idini ya Islam, iyi nyubako izaba igenewe gusengerwamo kuko hazaba harimo umusigiti, Kiliziya n’izindi nsengero zitandukanye. Nta dini na rimwe rizaba riyihejwemo.

Igitekerezo cyo kubaka iyi nyubako cyaturutse ku masezerano yasinywe muri Gashyantare 2019 hagati ya Papa Francis na Imam mukuru wa Misiri, Ahmed Al-Tayeb agamije kubaka ubufatanye n’imyemerere hagati y’Amadini.

Merdeka 118

Iri jambo Merdeka risobanuye ‘ubwigenge’. Ryahawe iyi nyubako izaba ifite metero 678.9 z’uburebure, ikazaba iherereye mu Mujyi wa Kuala Lumpur muri Malaysia.

Biteganijwe ko izaba yuzuye mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2023. Niyuzura izaba ari yo nyubako ya kabiri mu burebure ku Isi nyuma ya Burj Khalifa yo muri Dubai.

Merdeka izarangiza kubakwa itwaye akayabo ka miliyari 1.7 y’amadolari ya Amerika

Destination Crenshaw

Ni inyubako iri kuzamurwa mu mujyi wa Los Angels muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Biteganijwe ko izuzura mu mpera z’uyu mwaka itwaye miliyoni $100.

Iyi nyubako yatangiye kubakwa mu 2019, ikaba yaragenewe kwerekana no gusigasira umuco w’abanyamerika b’Abirabura.

Iyi nzu izaba irimo ikirongozi kinini kizajya cyifashishwa n’abagenda n’amaguru,,irimo ibibumbano bibiri byerekana umuco byakozwe n’umunya-Afurika ufite ubwenegihugu bwa Amerika, Kehinde Wilery.

Izaba igizwe kandi na Parikingi rusange icumi ndetse n’ibindi bice birimo ibihangano by’ubugeni 100 bikozwe mu buryo bwa gihanga bigaragaza amateka y’abirabura muri Amerika.

AMRF First Building

Iyi nyubako yiswe Advanced Manufacturing Research Facility, ni inyubako iri kubakwa inyuma y’ahari kubakwa ikibuga cy’indege cya Sydney muri Australia.

Bikaba biteganijwe ko ari inyubako igenewe kuzajya ikorerwamo ibikorwa bigamije guteza imbere Siyansi, ikoranabuhanga ndetse n’udushya mu by’inganda.

Ni ahantu hazaba hifashishwa mu buvumbuzi bushta, aho byitezwe oo akazahangirwamo imirimo mishya 100,000 mu myaka 30 iri imbere.

Kempegowda International Airport

Ni ikibuga cy’indege kiri kubakwa mu mujyi Bengaluru mu Buhinde, umujyi wa gatatu utuwe cyane muri iki gihugu.

Iki kibuga kizaba cyubatswe ku buso bungana na metero kare miliyoni 2.7, Inyubako z’iki kibuga bikaba biteganijwe ko zizajya zakira abantu bagera kuri miliyoni 25 ku mwaka mu gihe igice cya mbere kizaba kirangijwe kubakwa.

Ubwo igice cya kabiri kizaba kirangiye, iki kibuga kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni 40 ku mwaka.

Grand Egyptian Museum

Iyi ni inzu ndangamurage y’Abanyamisiri iri kubakwa mu gace ka Giza. Yatangiye kubakwa muri Gashyantare 2012,ikazuzura itwaye arenga Miliyari y’amadolari ya Amerika.

Iyi nyubako izaba ibumbatiye amwe mu mateka y’isi by’umwihariko aya Misiri . Yashushanyijwe na sosiyete ikomeye mu bwubatsi yitwa Heneghan Peng Architects, ikaba iri kubakwa na sosiyete Buro Happold.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .