00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzozi zizaba impamo? Barifuza kubaka amacumbi y’abinjiza munsi y’ibihumbi 200Frw ku kwezi (Amafoto na Video)

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 17 January 2023 saa 03:33
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa sosiyete yitwa ‘Jenga Mo’, buvuga ko ifite gahunda zo kubaka amacumbi meza kandi ahendukiye ab’amikoro make bari bafite inzozi zo gutunga inzu ariko kuzikabya bikaba byari bikiri kure.

Iyi sosiyete yashinzwe n’abasore babiri muri Nzeri 2022, bagamije gufasha abafite ubushobozi buke gutunga inzu bakishyura mu buryo buboroheye. Irateganya kubaka ubwoko butatu bw’inzu zizaba zifite ibiciro bitandukanye bitewe n’ibizigize cyangwa ingano yazo.

Hari icyiciro cy’inzu zizaba zifite ibyumba bibiri, uruganiriro, igikoni n’ubwiherero zizajya zigura miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda; iz’ibyumba bitatu, uruganiriro, igikoni, ubwogero n’ubwiherero zizajya zigura miliyoni 11 mu gihe izifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, aho kurira, ubwogero n’ubwiherero zizajya zigura miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kugeza ubu inzu y’icyitegererezo mu zo mu cyiciro cya kabiri z’iyi sosiyete, yubatswe mu Kagari ka Kibungo, Umurenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera mu rwego rwo kugaragaza ko izo nzozi zishobora kuba impamo.

Ni inzu yubakishijwe amatafari akoze mu gitaka yubakwa acomekeranye ku buryo byihutisha imirimo ndetse bigahenduka. Inzugi z’inyuma zikoze mu byuma naho iz’imbere zikoze mu mbaho.

Umwihariko w’iyi nzu ni uko ‘igishushanyo’ cyayo gikoze ku buryo ibintu byinshi bikenerwa biba biri mu nzu imbere bitabaye ngombwa gukenera ‘annexes’ hirya no hino nk’uko Bisa Hubert, umwe muri ba nyir’umushinga yabibwiye IGIHE.

Ati “Hakoreshejwe uburyo bwose bushobora gutuma inzu ihenduka. Ugereranyije n’andi macumbi aciriritse agenda yubakwa ahandi, usanga bisaba ko abantu baba hamwe bafatanya ibintu bitandukanye; iyi nzu yubatswe ku buryo umuntu atura ahantu he afite ibintu byose kandi mu buryo buciriritse.”

“Iyi nzu yubatswe hari abashaka kuyigura uretse ko badashaka guhita bayigurisha kuko bakeneye kubanza kuyereka abantu kugira ngo babone ko bishoboka. Umubare w’ingenzi numara kuboneka ni bwo izagurishwa hubakwe izindi.”

Bisa yavuze ko igihenze kuri iyi nzu ni ibikorwa byo kuyisukura naho ubundi kuyihagarika bitwara miliyoni zitarenze eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuba yubatswe mu Karere ka Bugesera ntibivuze ko ari ho umushinga uzashyirirwa mu bikorwa ahubwo ngo aho umuntu aherereye hose mu Rwanda, afite ikibanza azaba ashobora gusaba ‘Jenga Mo’ kumwubakira iyo mu cyiciro ahisemo mu zo iyi sosiyete iteganya.

Icyiyongeraho ni uko buri nzu ifite ikigega cyo kubika amazi n’ibikoresho bitanga ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba zibasha gucanira utaragerwaho n’amashanyarazi asanzwe.

Jenga Mo ishaka kujya yubaka inzu nyinshi icyarimwe kugira ngo igikorwa kigere ku bantu benshi.

Ni muri urwo rwego iteganya gukorana n’uturere cyane cyane abarimu n’abaganga ikabubakira, baba badafite amafaranga bagasaba inguzanyo mu bigo by’imari byabo, Umwalimu Sacco na Umuganga Sacco.

Bisa yavuze ko bakiganira n’abashoramari bazafatanya kugira ngo hazaboneke ubutaka bwo kubakaho kandi ko mu myaka itanu iri imbere bifuza kuzaba bamaze gutera intambwe ikomeye muri uyu mushinga.

Ati “Abantu binjiza munsi y’ibihumbi 200 ku kwezi. Inzozi za Jenga Mo ni uko mu myaka itanu iri imbere twaba dufite inzu ibihumbi 20 zizaba zubatswe mu Rwanda zituyemo imiryango y’abantu batari kuba bafite inzu iyo Jenga Mo itabaho.”

U Rwanda rushaka kubaka inzu nibura 150.000 ngo rugere ku ntego yarwo yo kugira izigera kuri miliyoni 5,5 mu 2050. Guverinoma yagennye hegitari 1.100 mu gihugu hose zirimo hegitari 890 ziri muri Kigali zizashyirwaho inzu ziciriritse.

Kuri ubu hubatswe inzu 1692 mu mishinga itandatu muri Kigali n’imijyi iyigwa mu ntege. Indi mishinga 13 izatanga inzu 9000 irarimbanyije.

Iyi nzu yubakishijwe ibikoresho bituma ihenduka nk'uko abayubatse babivuga
Iyi nzu ni imwe mu zo Jenga Mo iteganya kubaka ika iri mu cyiciro cy'izizajya zigurishwa miliyoni 11 z'amafaranga y'u Rwanda
Iyi nzu yubatswe mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera
Imiterere y'inzugi z'imbere muri iyi nzu; zikozwe mu mbaho
Iyi nzu ifite aho kogera
Ahagenewe gukorerwa imirimo y'igikoni
Bateri yifashishwa mu gucana amatara muri iyi nzu
Ubwiherero buri mu nzu ku ruhande rugana mu gikari
Iyi nzu ifite ikigega gifata amazi kimwe n'izindi zizubakwa zose
Bisa Hubert, umwe mu bashinze sosiyete yitwa Jenga Mo, ifite inzozi zo kubaka amacumbi y'abinjiza amafaranga make buri kwezi

Amafoto: Raul Habyarimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .