00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzu zubakwa mu masaha kandi zikimukanwa: Ni imyubakire ishoboka mu Rwanda?

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 18 April 2023 saa 02:43
Yasuwe :

Ikibazo cy’imiturire igezweho kandi ikorewe ku butaka buto ni kimwe mu bihangayikishije Leta y’u Rwanda bitewe n’umubare w’abaturage ukomeje kwiyongera kandi ubuso bw’igihugu ari buto.

Imibare mishya yakusanyijwe mu ibarura rusange ry’abaturage ryabaye mu 2022, igaragaza ko Abanyarwanda bageze kuri 13,246,394, bavuye kuri miliyoni 10,5 babaruwe mu mwaka wa 2012.

Abagera kuri 72,1% by’aba Banyarwanda batuye mu byaro, naho 27,9% batuye mu mijyi. Muri aba baturage bose, Intara y’Iburasirazuba ni yo ifitemo benshi, 3,563,145 bangana na 26,9%, Intara y’Amajyepfo ifite 3,002,699 bangana na 22,7%, Intara y’Iburengerazuba ifite 2,896,484 bangana na 21,9%, Intara y’Amajyaruguru ifitemo 2,038,511 bangana na 15,4%, naho Umujyi wa Kigali ufite 1,745,555 bangana na 13,2%.

Imibare igaragaza ko mu 2050 Umujyi wa Kigali uzaba utuwe n’abarenga miliyoni 3,8 bavuye kuri miliyoni 1,7 bariho ubu. Kugira ngo aba bantu bose babashe kubona aho kuba heza kandi hadashyira ubuzima bwabo mu kaga, birasaba ishoramari riremereye cyane cyane mu kwimakaza imiturire igezweho ya ‘apartments’ kuko ariyo ikoresha ubuso buto.

Ikibazo cy’imiturire gisa n’aho atari umwihariko w’u Rwanda kuko isi igihanganye no gushaka uburyo hakubakwa inzu ziramba, zitangiza ibidukikije kandi zishobora kwimukanwa mu gihe byaba bibaye ngombwa.

Kimwe mu bigo bimaze gutera intambwe ikomeye muri uru rugendo ni icyo mu Bushinwa kizwi nka Broad Group.

Iyi Sosiyete imenyerewe cyane mu bwubatsi bw’amahoteli, inyubako z’ibiro n’amacumbi kuva mu 1988 yashingwa. Umwihariko wayo ni ukubaka mu gihe gito bitandukanye n’izindi.

Mu 2021 nibwo iyi sosiyete y’ubwubatsi ya Broad Group ifite icyicaro i Changsha mu Bushinwa, yaciye agahigo ko kubaka inyubako y’amagorofa 11 mu masaha 29.

Muri iyi myubakire mishya isa n’igezweho mu Bushinwa hifashishwa ikoranabuhanga iki kigo cyise 5D, aho bategura mbere ibikoresho byose bigomba kwifashishwa, bakanabumba ibimeze nk’inkuta bagenda bagerekeranya mu gihe cyo kubaka bityo ugasanga bitwaye igihe gito cyane kugira ngo inyubako ibe ibonetse.

Mu gihe dusanzwe tumenyereye ko imirimo yo kubaka ibera ku kibanza ahari abafundi, iki kigo cya Broad Group cyo siko kibikora, ahubwo ibice byose bigize inzu bikorerwa mu ruganda. Ubundi hakifashishwa amakamyo abigeza mu kibanza bigomba guteranyirizwamo kugeza bibyaye inzu.

Mu biva mu nganda byamaze gukorwa harimo amadirishya, inzugi, ibikuta n’ibindi. Ahari ikibanza hagomba kuba harashyizwe ibikorwaremezo birimo amazi n’amashyanyarazi ku buryo iyo inzu imaze guteranwa bihita bishyirwamo.

Muri make bitwara igihe gito cyane inyubako ikaba irabonetse kandi ako kanya ikaba inashobora guhita itangira gukorerwamo.

Mu nyigo n’igerageza iki kigo cyakoze byagaragaye ko inzu zacyo zishobora kuramba kugera ku myaka 1000, guhangana n’umutingito uri ku gipimo cya 9 no gukoresha neza ibijyanye n’ingufu ku kigero cyikubye inshuro eshanu ugereranyije n’inzu zisanzwe.

Umuyobozi Mukuru wa Broad Group, Zhang Jian yavuze ko bagize igitekerezo cyo gutangiza ubu buryo bw’imyubakire bushya mu 2009 nyuma y’umutingito wibasiye agace ka Sichuan mu Bushinwa hakangirika byinshi byiganjemo inyubako.

Kugeza uyu munsi iki kigo kimaze kubaka amagorofa 58 cyifashishije iri koranabuhanga. Muri ayo harimo izwi nka Urban Complex iherereye i Hunan ifite amagorofa arenga 30 ndetse ikaba yaruzuye mu minsi 19.

Iki kigo kandi nicyo cyubatse ‘Ark Hotel’ ifite amagorofa 30 mu gihe cy’iminsi 8 ndetse n’inzu y’ubucuruzi ifite amagorofa 58 iherereye i Shanxi. Umwihariko w’izi nzu zose ni uko igihe bibaye ngombwa ibyuma bizigize bishobora gutandukanywa bigapakirwa imodoka, muri make inzu ikimurirwa ahandi.

Imyubakire iboneye k’u Rwanda?

U Rwanda rumaze iminsi rutangiye gushyira imbaraga mu bikorwa byo gutuza neza abaturage. Iyi gahunda niyo yatumye hubakwa imidugudu igezweho itandukanye irimo uwa Kinigi mu Karere ka Musanze, uwa Gishuro mu Karere ka Nyagatare, uwa Horezo mu Karere ka Muhanda n’indi. Ariko se ujya utekereza uko byagenda mu gihe ahubatse iyi midugudu havumburwa amabuye y’agaciro cyangwa hagakenera gukorerwa ibindi bikorwa?

Ibi bivuze ko izi nzu zose zasenywa, akayabo k’amafaranga yakoreshejwe mu kuzubaka kagatikira gutyo gusa.

Uretse iki kibazo uyu munsi hari abantu bafite inzu zirenga imwe mu bice bitandukanye by’igihugu kandi atari uko bahisemo kubikora nk’ishoramari ahubwo biterwa n’uko bagiye bimuka bava mu gace kamwe bajya mu kandi bigasaba ko hose bahagira inzu.

Uretse kuba iyi myubakire ihendutse, mu gihe iri koranabuhanga ryaba ryifashishijwe mu Rwanda ryanakemura ibi bibazo kuko hamwe n’iyi myubakire mishya y’Abashinwa umuntu ashobora kwimurira inzu mu kindi kibanza gishya yungutse mu gace runaka, aho kuhubaka indi nshya.

Ikindi kibazo iyi myubakire ishobora gukemura mu Rwanda ni ikijyanye n’ingurane kimaze kuba agatereranzamba, aho usanga abaturage bamara igihe kinini binubira ko batarabona amafaranga kandi inzu zabo zimaze imyaka zisenywe kugira ngo aho zari ziri hakorerwe izindi gahunda z’iterambere.

Uyu munsi ikibazo cyavutse hagati ya Leta y’u Rwanda n’abaturage bahoze batuye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera ahazwi nka Kangondo na Kibiraro ahari nticyari kubaho iyo iyi myubakire iba ishoboka, uti gute?

Byasabye Leta kugura ubutaka mu Karere ka Kicukiro, yubaka umudugudu mu Busanza kugira ngo abaturage bazabone aho bimurirwa. Bamwe mu baturage bagaragazaga ko badahamanya n’iki cyemezo kuko hari abahawe inzu nto ugereranyije n’izo bari bafite.

Iyo iyi myubakire iza kuba yarashobotse mu Rwanda, buri muturage yari kwimukana inzu ye ubundi agashakirwa aho kuyitekereza gusa.

Mu kiganiro n’ Umuyobozi Mukuru wa Broad Group, Zhang Jian yavuze ko mu minsi mike iyi myubakire bateganya kuyigeza muri Afurika bahereye mu Majyaruguru n’Amajyepfo.

Ati “Turateganya kwagura ibikorwa byacu bikagera muri Afurika cyane cyane iy’Amajyaruguru n’Amajyepfo. Duteganya kuhashinga inganda zacu mu gihe twaba tuhabonye isoko rigari.”

Zhang Jian yavuze ko ku ikubitiro bahanze amaso ibihugu bifite hejuru y’abaturage miliyoni 15 kandi Guverinoma zabyo zikaba ziteguye gufatanya na Broad Group mu kwimakaza ubu buryo bushya bw’imiturire.

Broad Group ikoresha igihe kitageze ku byumweru bibiri mu kubaka inzu ifite amagorofa 30
Iyi nzu yubatswe na Broad Group mu minsi 19
Inzu za Broad Group uzirebeye inyuma ntushobora kuzitandukanya n'izubakwa mu buryo dusanzwe tumenyerewe
Iyi nyubako y’amagorofa 11 iherereye i Changsha mu Bushinwa yubatswe mu masaha 29
Ibikoresho byose bishyirwa muri izi nzu biba bishobora kwimukanwa
Apartment zubakwa hifashishijwe iri koranabuhanga ziba zishobora kuramba kugeza ku myaka 1000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .