00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ituze Village, Umudugudu Mushya ugezweho ugiye kubakwa i Kanombe (Amafoto)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 26 January 2023 saa 07:22
Yasuwe :

Sosiyete y’Ubwubatsi “Imara Properties” yatangije ku mugaragaro umushinga w’iyubakwa ry’Umudugudu ugezweho yise “Ituze Village” uherereye i Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Ituze Village izubakwa ku butaka buri mu Mudugudu wa Amahoro, Akagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe mu marembo y’Umujyi wa Kigali, ku winjiye mu gihugu anyuze mu kirere.

Ku wa Gatatu, tariki ya 25 Mutarama 2023, ni bwo hatangajwe itangizwa ry’ibikorwa byo kubaka uyu mudugudu. Ni mu muhango wabereye muri Onomo Hotel, witabiriwe n’abayobozi batandukanye, abashoramari, abayobozi muri za banki n’abakora mu rwego rw’ubwubatsi.

Mu 2020 ni bwo “Imara Properties”, Sosiyete y’Ubwubatsi ihuriweho n’Abanyarwanda batatu n’Abafaransa batatu yashinzwe.

Mu myaka igera kuri itatu imaze, yagize uruhare mu kunoza imiturire y’i Kigali binyuze mu mishinga itandukanye. Ni yo yubatse uw’inzu zigezweho ku i Rebero wiswe “Isange Estate Rebero”, wakozwe mu byiciro bibiri birimo icya mbere kigizwe n’inzu 15 n’icy’inzu esheshatu na appartements 12.

Umuyobozi wa Imara Properties, David Benazeraf, yavuze ko nyuma y’imishinga ibiri bamaze gukora, batangije uwa gatatu biteze ko uzahaza ibyifuzo by’abashaka gutura neza.

Ati “Twizeye ko tuzatanga umusanzu ku iterambere ry’imiturire mu mujyi. Abakeneye inzu ni benshi ariko tugerageza gutanga umusanzu wacu.’’

Inzu zizubakwa muri Ituze Village zirahendutse ugereranyije n’izari mu mushinga uheruka kuzura ku i Rebero.

Umufaransa Benazeraf yasobanuye ko ubusanzwe ibiciro by’inzu bishobora kwiyongera kubera ingingo nyinshi zirimo agaciro k’ubutaka n’izamuka ry’ibiciro by’ibikoresho byo kubaka.

Yakomeje ati “Ibiciro by’inzu ni hagati ya miliyoni 59 Frw na miliyoni 90 Frw. Ibiciro bishobora kwiyongera.’’

Yavuze ko nyuma y’uyu mushinga, hateganywa indi yo kubaka inzu zijyanye n’imiturire ijyanye n’igishushanyombonera cya Kigali.

Umuyobozi wa Imara Properties, David Benazeraf, yatangaje ko umushinga wo kubaka inzu zo mu Mudugudu wa Ituze Village uzafasha muri gahunda ya Leta yo kunoza imiturire

  Inzu zo mu Ituze Village zizubakwa habungwabungwa ibidukikije

Umu-Architect Shyaka Hyppolyte ukorera Eaccon yashushanyije imiterere ya Ituze Village yabwiye IGIHE ko uyu mudugudu uzubakwa hazirikanwa kubungabunga ibidukikije.

Yagize ati “Zizaba [inzu] zubakanye ikoranabuhanga rishoboka, hagamijwe kugabanya igiciro cyazo. Amatafari tuzakoresha ni aya Skat [akoranye uburyo butuma atangiza ibidukikije], bavana mu bishanga agakorerwa ahari kubakwa.’’

Buri nzu izubakwa ku buryo izajya iba ifite uburyo bubungabunga ibidukikije bitewe n’ibikoresho bizifashishwa.

Icyiciro cya Mbere cy’imirimo yo kubaka inzu 50 zizazamurwa muri Ituze Village izatangira muri Werurwe 2023. Uyu Mudugudu uzaba ufite imbuga rusange ingana na metero kare 800.

Izi nzu zirimo izizaba zigeretse kabiri n’izigeretse gatatu zishobora kwishyurwa mu byiciro. Biteganyijwe ko zizuzura mu ntangiriro za 2024.

Inzi zizubakwa zifite ibyumba bine, ubwogero butatu, igikoni na parking, ziri ku buso bwa metero kare ziri hagati ya 89 ku nto na 97 ku zisumbuyeho.

Usibye abifuza kugura inzu, hanatekerejwe ku bifuza ibibanza bakaba bakwiyubakira. Ibi bibanza biri ku buso bwa metero kare ziri hagati ya 300 na 419, bigurwa ari hagati ya miliyoni 18 Frw na miliyoni 25 Frw.

Ituze Village iri i Kanombe, mu gace kari gutera imbere byihuse i Kigali. Ni mu minota 20 uvuye kuri Kigali Convention Centre. Yagenewe ahazashyirwa ikibuga cyo gukiniramo imikino irimo Basketball, aho abana bidagadurira, amaduka n’amaguriro n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Umudugudu wiswe Ituze Village uzubakwa mu buryo buzatuma abawutuye bashobora kubungabunga ibidukikije

  Imara Properties imaze gushinga imizi mu Rwanda

Iyi sosiyete yagize uruhare mu mishinga ibiri migari mu kunoza imiturire i Kigali. Iyi irimo iyubakwa rya “Isange Estate Rebero”.

Uyu mushinga wari mu byiciro bibiri birimo icya mbere cy’inzu 15 cyatashywe ku wa 29 Nyakanga 2022. Icya kabiri cyarimo inzu esheshatu na appartements 12; cyatangiye kubakwa muri Nzeri 2022 ndetse ubu inzu zose zaragurishijwe hasigaye appartements nke. Biteganyijwe ko zizashyikirizwa bene zo mu Ugushyingo 2023.

U Rwanda rwashyize imbaraga mu kunoza imiturire cyane ko n’iterambere ryarwo ryihuta. Abanyarwanda bagera kuri 18% ni bo batuye mu mijyi mu gihe intego ya Leta ari uko iki gipimo kigera kuri 70% mu 2050.

Rwihaye intego yo kubaka inzu nibura 150.000 ngo rugere ku ntego yarwo yo kugira izigera kuri miliyoni 5,5 mu 2050. Guverinoma yagennye hegitari 1.100 mu gihugu hose zirimo hegitari 890 ziri muri Kigali zizashyirwaho inzu ziciriritse.

Umujyi wa Kigali ukeneye inzu 859.000 zizahaza abaturage miliyoni 3.8 bazaba bawutuye mu 2050.

Kuri ubu hubatswe inzu 1692 mu mishinga itandatu muri Kigali n’imijyi iyunganira mu gihe indi 13 izatanga inzu 9000 irimbanyije.

  Imiterere ya Ituze Village

Ituze Village izubakwa mu Mudugudu wa Amahoro, Akagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe
Ituze Village izubakwamo ibibuga birimo icya Basketball, amaduka n’amaguriro n'ibindi
Inzu zubatswe ziri mu moko atandukanye zirimo iyagenewe umuryango umwe ziri ukwazo n’izindi
Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda zorohereza abashaka gushora imari mu iyubakwa ry’amacumbi arimo n’aciriritse
Umushinga w'Umudugudu wa Ituze Village witezweho kunoza imiturire muri Kigali
Imiterere y'agace k'i Kanombe kazubakwamo Ituze Village ukarebeye hejuru

  Ituze Village yamurikiwe abashoramari mbere yo gutangira kuyubaka

Ngirinshuti Alain ari mu Banyarwanda batatu bari mu bagize igitekerezo cyo gushinga Sosiyete y'Ubwubatsi ya Imara Properties
Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, ari mu bitabiriye itangizwa ry'iyubakwa ry'Umudugudu wiswe Ituze Village
Imara Properties yatangije umushinga wa gatatu wo kubaka amacumbi yo guturamo muri Kigali
Mu bafatanyabikorwa b'uyu mushinga harimo na NCBA Bank
Umwe mu bakozi ba Imara Properties asobanurira uwitabiriye uyu muhango imiterere ya Ituze Village
Umuhango wo kumurika uyu mushinga witabiriwe n'ab'ingeri zitandukanye
Uyu muhango witabiriwe n'abantu batandukanye
Umuyobozi wa Sositete y'Ubwubatsi, Imara Properties, David Benazeraf (hagati) aganira n'abitabiriye igikorwa cyatangirijwemo ku mugaragaro umushinga mushya wo kubaka inzu zigezweho muri Kigali
Rutiyomba Eustache (iburyo) asobanurirwa imiterere y'igishushanyombonera cya Ituze Village
Umu-Architect Shyaka Hyppolyte ukorera Eaccon yashushanyije imiterere ya Ituze Village yavuze ko mu kuyubaka hazitabwa cyane ku kubungabunga ibidukikije
Ngirinshuti Alain (ibumoso) na Aimé Bakata Nkunzi bari mu batangije Imara Properties ifite intego yo gushyigikira Leta mu cyerekezo cyayo cyo kunoza imiturire muri Kigali
Mu mishinga Imara Properties yakoze harimo n'uwa Isange Estate Rebero uri mu mishinga iteye amabengeza ku Musozi wa Rebero
Uyu muhango wabereye muri Onomo Hotel, ahahuriye abantu batandukanye
Abakozi na bamwe mu batangije Imara Properties bafata ifoto y'urwibutso

Amafoto ya IGIHE: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .