00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Izaba ifite amagorofa 29! I Kigali hagiye kuzamurwa inyubako ndende mu Rwanda

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 15 September 2023 saa 08:20
Yasuwe :

Kuva mu 2010, Kigali City Tower (KCT) ni yo nyubako ndende iri mu Mujyi wa Kigali no mu Rwanda muri rusange. Uyu muturirwa washoweho miliyoni 20$, asaga miliyari 20 Frw, ufite amagorofa 20.

Mu myaka itarenze itatu iri imbere KCT ntizaba ikiyoboye izindi nyubako ku burebure kuko mu Mujyi wa Kigali hagiye kuzamurwa indi izaba ari yo ndende ku butaka bw’u Rwanda.

Ni inyubako iri mu mushinga w’ubwubatsi w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB. Iyi nyubako yiswe Kigali Green Complex [KGC] izaba iherereye mu kibanza kiri ahahoze Ikigo Ndangamuco cy’Abafaransa hafi na rond point nini yo mu Mujyi wa Kigali rwagati, ku muhanda ugana kuri Payage.

KGC izaba ifite amagorofa 29, ifite umwihariko kuko izaba yubatse mu buryo butangiza ibidukikije bijyanye n’icyerekezo igihugu cyihaye.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 14 Nzeri 2023 cyagarutse ku buryo uru rwego rwitwaye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023, aho rwungutse miliyari 285 Frw, yavuze ko KGC izaba ari inyubako idasanzwe.

Yagize ati “Izaba ari inyubako ndende, nziza bitewe n’imiterere yayo, igezweho kandi yujuje ibyubahiriza kubungabunga ibidukikije.’’

Kugeza ubu inyigo y’iyi nyubako yarakozwe ndetse kuri ubu hatanzwe isoko ry’ibigo bipiganira kuzayubaka.

Ati “Hasigaye intambwe za nyuma ariko mu kwezi kwa Cumi, kubaka byagombye kuba bitangiye. Turateganya ko umushinga uzamara igihe kiri munsi y’imyaka itatu, turateganya hagati y’imyaka 2,5 n’imyaka itatu, kandi ikubakwa mu buryo bugezweho; inyubako buri Munyarwanda azajya areba akibonamo kandi akishimira.’’

Amafaranga yashowe mu kubaka iyi nyubako ntaratangazwa kuko hakiri ibikiri kunozwa.

Yavuze ko inyubako nk’iyi yerekana icyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba igicumbi cya serivisi zitandukanye zirimo ubukungu, ikoranabuhanga, ubuvuzi, siporo n’ibindi.

Yakomeje ati “Ibi byose hari ababikora ahandi ku Isi bafite ibikorwaremezo tudafite nk’igihugu. Turashaka ko aba bantu batanga serivisi ahandi, bashobora kubona u Rwanda nk’igihugu babikoreramo neza. Ni muri icyo cyerekezo turimo, ubu twicaye muri Kigali Convention Centre ariko mu myaka yashize uwari kukubwira ko ashaka kubaka iyi nyubako, nta wahakana impinduka yagaragaje, iyi nyubako yazanye mu gihugu. Iyi nyubako nshya na yo igamije gukurura ishoramari.’’

Nyuma yo kuzura kwa KGC izaba ari yo nyubako ya mbere ndende mu Rwanda [amagorofa 29], izaba ikurikiwe na KCT (20), Grand Pension Plaza [18] na Makuza Peace Plaza igeretse inshuro 15.

Muri Afurika urutonde rw’inyubako ndende ruyobowe na Carlton Centers yo mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo, igizwe n’amagorofa 56, ireshya na metero 227.

Ku rwego rw’Isi ho Burj Khalifa [Burj Dubai] yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu imaze imyaka 13 ikiyoboye izindi nyubako, ireshya na metero 828 mu gihe ifite amagorofa 163.

Kugeza ubu umutungo mbumbe wa RSSB, izubaka KGC, ubarirwa muri miliyari 2065 Frw, wihariye 15% by’umusaruro mbumbe w’igihugu wose.

Mu ishoramari uru rwego rukora, irijyanye n’ibikorwa by’ubwubatsi rifite 13%. RSSB ni yo isanzwe ifite Nyarutarama Plaza, Grand Pension Plaza n’indi miturirwa icumbikwamo ikanakorerwamo ubucuruzi mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

RSSB ifite imishinga migari iteganya kubaka irimo Vision City Phase 2, Batsinda Housing Project na Kigali Golf Resort and Villas.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko gushora imari mu nyubako nka Kigali Green Complex biri mu cyerekezo cy'igihugu cyo kuba igicumbi cya serivisi zitandukanye muri Afurika no ku Isi
Kigali Green Complex izaba ari inyubako iteye amabengeza
KGC izaba yubatse mu buryo bubungabunga ibidukikije nk'uko igishushanyombonera cyayo kibyerekana
Imirimo yo kubaka KGC iracyari mu ntangiriro, kuri ubu hari gutegurwa ikibanza iyi nyubako izazamurwamo
Iyi nyubako niyuzura izaba ari yo ndende mu Rwanda [n'amagorofa 29] mu gihe Kigali City Tower imaze imyaka 12 iyoboye ifite agera kuri 20
KGC ni imwe mu ishoramari rya RSSB riri mu ahanzwe amaso mu myaka ya vuba
Mu myaka itatu iri imbere, Kigali Green Complex izaba yaruzuye
Inyigo y'imiterere y'inyubako yarakozwe ndetse hasigaye gutangira imirimo yo kubaka
Nta gihindutse, mu mwaka 2026 Kigali Green Complex ishobora gutangira gukorerwamo
Uko KGC izajya igaragara uyirebeye munsi yayo
Iyi nyubako izaba ikorerwamo ibikorwa bitandukanye birimo n'iby'ubucuruzi

Ikibanza cy’ahazubakwa Kigali Green Complex

Inyubako yari muri iki kibanza giherereye iruhande rwa rond-point nini yo mu Mujyi wa Kigali rwagati ku ruhande rugana mu Kiyovu, yafunzwe ndetse isenywa mu 2014 n’Umujyi wa Kigali, kuko ubutaka bw’aho butakoreshwaga neza ndetse itari ikijyanye n’imyubakire ihagenewe
Iyi nyubako izaba iri ku muhanda neza werekeza Payage, ukirenga rond point nini yo mu Mujyi wa Kigali rwagati
Ahazubakwa Kigali Green Complex hamaze kuzengurutswa ibirimo amabati mbere y'uko ibikorwa bitangira
Hatangiye ibikorwa by'ibanze byerekana ahazakorerwa imirimo irimo gusiza mbere yo gutangira kubaka
Aho iyi nyubako izashyirwa ni ahahoze Ikigo Ndangamuco cy’Abafaransa, Centre Culturel Francophone
Iki ni ikibanza kizubakwamo KGC. Nta bikorwa bidasanzwe biratangirwa gukorerwaho by'ubwubatsi

Amafoto ya IGIHE: Kwizera Hervé


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .