00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Hatashywe icyiciro cya kabiri cy’inzu zubatswe n’abashoramari b’Abanyarwanda n’Abafaransa

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 21 January 2024 saa 07:48
Yasuwe :

Sosiyete ikora ibikorwa by’ubwubatsi bw’inzu zo guturamo, Imara Properties yatangaje ko inzu zubatswe i Rebero haba mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri zatumye agaciro k’ubutaka bwaho kiyongera, bakavuga ko biteguye gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu mu Mujyi wa Kigali.

Icyiciro cya mbere cy’inzu zo guturamo zizwi nka Isange Estate cyuzuye mu 2022, ari inzu 15 kandi zose bamaze kubona abazituramo.

Icyiciro cya kabiri kigizwe n’inzu 18, harimo inzu zisanzwe esheshatu na ‘appartements’ 12.

Abafashe iya mbere bakajya kuhatura bavuga ko ari “ahantu heza, hatuje".

Aba baturage bavuga ko ari amahirwe bagize kubona abana babo basurana nta kibazo, bagasangira amafunguro ndetse bagakinira hamwe mu mbuga bateguriwe irimo ibikoresho byabugenewe.

Bavuga ko gutura muri ubu buryo bituma bamenyana kurushaho ndetse buri wese akaba hafi ya bagenzi be baturanye mu mudugudu.

Undi ati “Mbere twabaga mu Bufaransa, igitekerezo cyo gutaha cyaje tubyaye. Uba wifuza ko nawe wakurira aho nawe wakuriye kandi mu gihugu cyiza, bakiga n’umuco wacu kuko ni ibintu by’agaciro kuri twebwe.”

Umuyobozi Mukuru wa Imara Properties, David Benazeraf, yatangaje ko bashyize imbaraga mu kubaka inzu zo guturamo zatuma abantu batura hamwe, bigafasha n’abantu benshi kubona amacumbi.

Ati “Ubwo twatangiraga uyu mushinga hano Rebero mu 2021, iki gice cyari kimeze nk’icyaro. Icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga cyagize akamaro kuko cyatumye ubutaka bwa hano burushaho kugira agaciro n’ubwo umushinga wacu ugaragara nk’umushinga muto ugereranyije n’inzu zikenewe mu Mujyi wa Kigali, twishimira umusanzu wacu ku iterambere ry’u Rwanda. Uyu mushinga uzafasha mu gutanga imirimo kandi natwe tugerageza kubaka inzu zikomeye kandi zifite ubwiza zizatuma Umujyi wa Kigali ukomeza kuba umujyi mwiza kandi uteye imbere ndetse n’igihugu kigatera imbere muri rusange.”

Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Ibigo by’ubucuruzi by’Abafaransa bikorera mu Rwanda, Murabukirwa Vicky yatangaje ko ishoramari rya Imara Properties ritanga umusanzu ku iterambere ry’Abanyarwanda muri rusange uhereye no ku bahabonera imirimo kugeza ku batura mu nzu.

Ati “Njye mbere na mbere mbona umusanzu munini itanga mu Banyarwanda mu buryo bw’ubukungu. Umushinga nk’uyu uzakoresha Abanyarwanda, izatanga akazi, nk’ubu ukubye abantu bakoze hano uwo ni wo musaruro mbona cyane.”

Imara Properties kandi ifite gahunda yo kubaka izindi nzu i Kibagabaga mu karere ka Gasabo, ndetse n’i Kanombe mu karere ka Kicukiro mu midugudu izaba yitwa Ituze.

Izi nzu zubakwa ziba zifite agaciro kari hagati ya miliyoni 60 Frw na miliyoni 145 Frw. Imara Properties igizwe n’Abanyarwanda batatu n’Abafaransa batatu.

Inzu zo muri Ituze Village zizaba zibungabunga ibidukikije bitewe n’ibikoresho byifashishwa mu kuzubaka. Uyu Mudugudu uzaba ufite imbuga rusange ingana na metero kare 800.

Inzi zizubakwa zifite ibyumba bine, ubwogero butatu, igikoni na parking, ziri ku buso bwa metero kare ziri hagati ya 89 ku nto na 97 ku zisumbuyeho.

U Rwanda rwashyize imbaraga mu kunoza imiturire cyane ko n’iterambere ryarwo ryihuta. Abanyarwanda bagera kuri 18% ni bo batuye mu mijyi mu gihe intego ya Leta ari uko iki gipimo kigera kuri 70% mu 2050.

Rwihaye intego yo kubaka inzu nibura 150.000 ngo rugere ku ntego yarwo yo kugira izigera kuri miliyoni 5,5 mu 2050. Guverinoma yagennye hegitari 1.100 mu gihugu hose zirimo hegitari 890 ziri muri Kigali zizashyirwaho inzu ziciriritse.

Umujyi wa Kigali ukeneye inzu 859.000 zizahaza abaturage miliyoni 3.8 bazaba bawutuye mu 2050.

Amafoto: The NewTimes


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .