00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kubaka Stade Amahoro bigeze kuri 70%; Ikibuga no gusakara ni byo bigezweho (Amafoto na Video)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 16 October 2023 saa 05:05
Yasuwe :

Mu kwezi kwa Gatandatu umwaka ushize, Stade Amahoro yari itongo, iri gusenywa kugira ngo ivugururwe mu buryo bujyanye n’igihe. Magingo aya, uyigezemo uhita ugira icyizere ko za nzozi zigiye kuba impamo kuko imirimo igeze ku kigero cya 70%.

  • Gusakara bimaze ukwezi bitangiye
  • Gushyiramo ubwatsi bw’ikibuga bizarangirana na 2023
  • Stade izajya yaka amatara inyuma nk’uko bimeze kuri KCC
  • Izashyirwamo internet yihariye bitewe n’uko umuntu yishyuye
  • Iramurikwa muri Gicurasi 2024

Iri kubakwa amanywa n’ijoro na Summa Rwanda, Sosiyete ifite inkomoko muri Turikiya yubatse Kigali Convention Centre na BK Arena. Hashize amezi 14 imirimo nyir’izina itangiye, aho yahereye ku gusenya Stade yari isanzwe hagasigara inkingi gusa, inyuma yazo hongerwaho izindi zafashije kongera umubare w’abantu bazajya bicara muri iyi stade.

Niyuzura izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, kandi isakaye hose usibye mu kibuga gusa. Yahawe imyanya y’imodoka irenga 2000, ndetse muri gahunda z’uko izajya ikoreshwa harimo ko abantu bazajya bashishikarizwa gukoresha imodoka rusange.

Ubu gusakara bimaze ukwezi bitangiye, bigomba kurangirana n’uyu mwaka wa 2023, cyo kimwe no gushyiramo ikibuga kuko ubu hari gushyirwamo umucanga wa nyuma mbere yo gutekeramo tapis izaterwamo ubwatsi.

Imiyoboro y’amazi yuhira ikibuga n’indi itwara ay’imvura kugira ngo atarekamo yamaze kuzura. Hatangiye no gukorwa igice cyo ku ruhande y’ikibuga kigomba gushyirwamo tapis ikoreshwa n’abasiganwa ku maguru, izabanzirizwa no gushyira kaburimbo aho izajya.

Ku rundi ruhande, ahazajya hicara abanyacyubahiro hari gushyirwamo ibirahure, podium izajya ikoreshwa mu gihe cy’ibirori nayo iri gukorwa. Aho abakinnyi bazajya bambarira naho hararangiye, hari gukorwa ubwogero n’ubwiherero byabo.

Ascenseur zizajya zifashishwa mu kuzamura abantu mu gice cyo hejuru zamaze gushyirwamo nubwo zitaratangira gukora kuko bizakunda ari uko umuriro wo ku muyoboro rusange umaze kugeramo, kandi nabyo ni mu Cyumweru kimwe.

Générateur zizajya zifashishwa mu gutanga umuriro nazo zashyizwemo. Muri make imirimo igezweho ni iyo gusiga amarange no gushyiramo imiryango naho inyubako yo yamaze kuzura.

Intebe zashyizwemo mu bice bimwe na bimwe, zigomba kuzaba ziri mu ibara ry’ubururu, umuhondo n’icyatsi nk’uko bimeze mu ibendera ry’u Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe kugenzura ibikorwa by’ubwubatsi muri Summa Rwanda, Ishimwe Abdul Aziz, yabwiye IGIHE ati “ Mu kwa Gatanu umwaka utaha, turateganya kumurika Stade byose bizaba byarangiye.”

Muri icyo gihe, Summa Rwanda izaba igifite mu nshingano Stade Amahoro mu gihe cy’umwaka, kuko izaba yayishyikirije leta by’agateganyo. Impamvu bikorwa gutyo ni ukureba niba nta mirimo itarakozwe neza igomba gutunganywa nayo igakorwa uko bikwiriye.

Izaba ari yo stade ya mbere mu karere ifite ibipimo byemewe bya FIFA

Stade inyuma izaba yaka amatara atandukanye nk’uko bijya bigaragara kuri Kigali Convention Centre, ku buryo niba ikipe runaka yatsinze, amabara yayo azajya acanwa ku migongo ya stade.

Ifite kandi ibiro Minisiteri ya Siporo izajya ikoreramo, aho byitezwe ko ishobora kuzaba ari yo minisiteri ya mbere nziza mu gihugu.

Mu bice by’inyuma, hari ahantu hateganyirijwe imyanya izajya icururizwamo ariko by’umwihariko hatangirwa serivisi gusa zijyanye na siporo n’imyidagaduro. Imbere kandi hateganyijwe ahantu abafana bazajya bagurira ibyo kunywa mu gihe bari mu kibuga.

Ukigera kuri iyi stade ubona ko hanatangiye n’imirimo yo gutunganya inyuma, nko kubaka inzu abashinzwe umutekano bazajya bakoreramo, aho gusakira n’ibindi. Imirimo yose ikorerwa icya rimwe aho kuyitwara mu byiciro.

Biteganyijwe ko izashyirwamo internet yihariye, aho umuntu ashobora kuzajya yishyura amafaranga arenzeho akabona itandukanye n’iy’abandi bari muri stade. Izashyirwamo kandi uburyo bwihariye ku buryo ibigo by’itumanaho by’imbere mu gihugu byoroherwa no koherezamo réseau ikaboneka neza nk’aho umuntu yegereye umunara.

Izashyiraho camera nyinshi zicunga umutekano, ku buryo nta bafana bazatera akaduruvayo ngo ntibiyoberekana n’indangururamajwi zifasha umuntu wese urimo kumva ubutumwa buri gutangwa neza.

Hashyizwemo kandi imyanya izakoreramo gym ku buryo abantu bazakomeza kubona uburyo bwo gukora siporo nk’uko byari bisanzwe mbere.

Mu nkengero zayo, inyuma ahagana kuri BK Arena, hari kubakwa ikibuga kizaba kimeze kimwe n’ikiri muri Stade imbere, gishobora kwifashishwa mu myitozo. Ni mu gihe kandi no kubaka Petit Stade birimbanyije ariko yo nta bintu byinshi byahinduwe.

Ishimwe ati “Petit Stade twayivuguruyemo imbere, tunayizamuraho igisenge tucyigiza hejuru kuko hari bimwe mu bipimo itari yujuje bigendeye ku burebure. Tuzashyiramo n’intebe kuko mbere abantu bicaraga ku isima, duhindure n’ikibuga cyayo. Mbere cyari béton, dushyiremo nk’icyo muri BK Arena.”

Iruhande rwayo ahari gymnase naho ubu hari gukorwa ku buryo byose bigomba kurangira rimwe.

Stade Amahoro yari yarubatswe mu 1986 n’Abashinwa.

Mbere yo gutera ubwatsi, hazabanza gushyirwamo tapis synthétique noneho ubwatsi buterwe hagati muri yo
Iyi myanya yo hagati muri tapis ni yo izakuriramo ubwatsi bw'ikibuga
Hari kubakwa igice kizajya cyifashishwa nka podium ku munsi w'ibirori. Aho hari ibirahure, ni aho abanyacyubahiro bashobora kwicara bakarebera umukino
Intebe zatangiye gushyirwamo mu bice bitandukanye
Igisenge nicyo kiri gushyirwaho muri iki gihe, bigakorwa hari no kuringanyiza ikibuga bwa nyuma
Intebe zose ziri gushyirwamo ni inshya ntabwo ari iza kera zahozemo
Stade izaba ifite internet yihariye ku buryo umuntu uzajya ushaka iyihuta bidasanzwe, azajya yishyura
Hari ibice bimwe ugeramo ugasanga no gusiga amarange byararangiye
Ahari imashini hari kubakwa ikindi kibuga cyo hanze kizajya cyifashishwa mu myitozo. Kizaba kimeze kimwe n'ikiri imbere muri Stade
Inyuma ucyinjira ahahoze amarembo yo kuri Sportview, hatangiye gukorwa imirimo yo hanze nko kubaka inzu zizajya zifashishwa n'abashinzwe umutekano
Mu masaha y'ijoro, Stade Amahoro izajya yaka amatara nk'uko Kigali Convention Centre biba bimeze
Imigongo yashyizwe inyuma ikozwe mu byuma nk'uko bimeze kuri BK Arena
Petit Stade nayo iri kubakwa, igomba kuba yarangiye muri Gicurasi
Iyi stade izashyirwamo n'ibiro by'abakozi
Ifite ibyumba bine bizajya byifashishwa n'abakinnyi, ni ukuvuga ko amakipe ane ashobora guhuriramo
Ascenseur nazo zamaze gushyirwamo nubwo zitaratangira gukora
Hateganyijwe ahantu henshi abantu bashobora kuzajya bafatira amafunguro
Iyi stade yahawe imyanya 2100 yo guparikamo imodoka ariko ishobora kongerwa ikaba yagera ku 2700.
Gicurasi 2024 izasiga iyi stade yakira imikino
Aho hubatse na béton niho camera zerekana umukino zizajya ziterekwa
Hashyizwe ibyumba bigezweho abogeza umupira bazajya bakoresha
Petit Stade nayo yamaze gusakarwa
Gymnase nayo iri kubakwa ku buryo igendera ku bipimo mpuzamahanga
Ab'inkwakuzi batangiye kuyirambagiza kugira ngo bazayikoreremo ibikorwa bitandukanye mu 2025 na mbere y'uko yuzura
Imirimo yo kubaka ikorwa amanywa n'ijoro

Amafoto: Darcy Igirubuntu
Video: Igena Sage


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .