00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa: Hagiye kubakwa ikibuga cy’indege kiri mu ishusho y’ibaba

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 10 February 2023 saa 03:56
Yasuwe :

Umwe mu Bashinwa b’abanyabugeni bakomeye mu gukora ibishushanyo mbonera, Ma Yansong, yashyize hanze igishushanyo mbonera cy’ikibuga cy’indege kigomba kubakwa mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’umujyi wa Changchun, kizaba gifite ishusho nk’ibaba.

Iki gushushanyo cy’ikibuga kigaragara nk’ibaba rireremba ku mazi iyo umuntu akirebeye hejuru, cyagaragajwe ku wa Kabiri w’iki cyumweru. Kizashamikira ku kibuga gisanzwe muri uwo mujyi, aho biteganyijwe ko kizavugurura.

CNN ivuga ko biteganyijwe ko iki kibuga kizaba gifite metero kare zigera ku bihumbi 270 ku buryo kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera kuri miliyoni 22 buri mwaka mu gihe imirimo yo kucyubaka izaba igeze ku musozo.

Ntabwo hatangajwe igihe imirimo yo kubaka icyo kibuga igomba kuba yarangiye ngo gitangire gukoreshwa, icyakora iyubakwa ryacyo rikubiye mu mushinga wa Leta y’u Bushinwa yo kuvugurura, kwagura no kubaka ibibuga by’indege bigera kuri 400 bitarenze umwaka wa 2035, bavuye kuri 241 byakoraga mu 2020.

Iki kibuga biteganyijwe ko kizavugururwa mu gisanzwe kiriho
Iki kibuga kizavugururwa muri gahunda y'u Bushinwa yo kubaka ibibuga by'indege byinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .