00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwiza bwa ‘Kisima Apartments’, umushinga w’inzu zo guturamo i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 17 December 2022 saa 03:34
Yasuwe :

Imibare igaragaza ko mu 2050 Umujyi wa Kigali uzaba utuwe n’abarenga miliyoni 3,8 bavuye kuri miliyoni 1,6 bariho ubu. Kugira ngo aba bantu bose babashe kubona aho kuba heza kandi hadashyira ubuzima bwabo mu kaga, birasaba ishoramari riremereye cyane cyane mu kubaka ‘apartments’ no kwimakaza umuco wo kuzituramo.

Kuva Leta y’u Rwanda yabona ko umubare w’abatuye Kigali ugenda wiyongera, hatangiye kwimakazwa imiturire yo muri ‘apartments’. Ni ishoramari ryinjiwemo na leta ndetse n’abikorera.

Imwe muri apartments zuzuye mu Mujyi wa Kigali ni izizwi nka Kisima Apartments.

Uyu mushinga mugari w’inzu zo guturamo uherereye mu Karere ka Kicukiro hafi na Nobleza Hotel. Ugizwe n’inzu cyangwa se ‘apartments’ 62 zibarizwa mu nyubako umunani, buri imwe igeretse kane.

Kisima Apartments ziri mu byiciro bitandukanye birimo izifite ibyumba bibiri n’ibyumba bitatu. Uretse ibyumba byo kuraramo, izi ‘apartments’ zifite igikoni mu nzu, uruganiriro, aho kurira, aho kumusera no kwanika imyenda ndetse n’ibaraza abantu bashobora kwicaraho baruhuka.

Izi nzu zo guturamo zifite kandi Piscine rusange abazituyemo bashobora gusangira ndetse n’inzu ishobora kwifashishwa igihe umwe mu batuye muri Kisima Apartments yagize ibirori cyangwa ibindi bikorwa by’imyidagaduro.

Iyi nzu ni nayo irimo ‘Gym’ ishobora kwifashishwa n’abashaka gukora imyitozo ngororamubiri.

Umwihariko wa Kisima Apartements ni uko zose ziri mu gipangu kimwe kandi gicungirwa umutekano n’inzego zibishinzwe.

Uyu mushinga mugari w’ishoramari wakozwe n’ikigo cya Oxyprop Rwanda Ltd gisanzwe cyibanda mu bikorwa byo kubaka amacumbi agezweho mu Rwanda, ku nkunga y’ikigo nyafurika gitera inkunga imishinga y’ubwubatsi no gutura, Shelter Afrique.

Kugeza ubu izi ‘apartments’ zamaze kuzura ndetse ku wa Gatanu tariki 9 Ukuboza 2022 habaye igikorwa cyo kuzimurika ndetse abyifuza barazisura.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Kingsley Muwowo uyobora Shelter Afrique by’agateganyo, yavuze ko bahisemo gushyigikira uyu mushinga kuko muri Afurika muri rusange bahabona ikibazo kijyanye n’imiturire, aho abantu batuye nabi kandi ku buso bunini.

Yavuze ko uyu mushinga wa Kisima Apartments bawubonagamo igisubizo kuri ibi bibazo by’imiturire.

Ati "Twatangiye uyu mushinga mu myaka irindwi ishize ariko icyo twishimira nka Shelter Afrique ni uko twabashije kuwushyigikira mu gihe nta yindi banki yahaga agaciro iki gitekerezo, ariko twe twiyemeje no guhanga amasoko aho atari. Urabona ko ari igikorwa cyiza ariko banki zitabonaga ibyiza byacyo."

Muri uyu mushinga, umushoramari yashatse ubutaka ubundi Shelter Afrique imufasha kubona inguzanyo.

Muwowo yakomeje avuga ko uretse kuba mu Mujyi wa Kigali habonetse izindi nzu nziza zo guturamo, uyu mushinga wanatanze akazi ku bantu benshi.

Ati "Murabibona ko hahanzwe imirimo, abakozi bakoze hano, twaguze sima n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi. Ibyo byose ni inyungu z’ishoramari nk’iri."

Kugeza ubu inyubako ziri muri Kisima Apartments zashyizwe ku isoko ndetse inshingano zo kuzishakira abakiliya zihabwa ikigo kizwi nka GIA Property Talks.

Abakiliya bakirwa ni abashaka kugura, uretse ko uguzemo inzu na we mu gihe abishaka afashwa kubona abashobora kuzikodesha.

Umuyobozi wa GIA Property Talks, Eric Nshimiyimana, yavuze ko kugeza ubu hari ibigo bikorera mu Rwanda byamaze kugaragaza ko byifuza zimwe muri izi apartments kugira ngo bizikodeshereze abakozi babyo.
Yavuze ko agereranyije n’izindi apartement ziri mu Mujyi wa Kigali, izi za Kisima zifite umwihariko.

Ati "Icyo duhamagarira Abanyarwanda baba ababa mu Rwanda, mu mahanga ndetse n’abanyamahanga ni uko uyu mushinga ari mwiza kandi uri ahantu heza, ni ku muhanda ujya ku kibuga cy’indege kiri kubakwa mu Bugesera ndetse ukaba hafi n’ikibuga cy’indege cya Kigali, ushaka kujya mu mujyi n’ahandi naho ni hafi kuko izi nzu ziri hagati na hagati."

Nshimiyimana yavuze ko undi mwihariko wa Kisima Apartments ariko zigizwe n’inyubako zisanzuye zishobora no kwakira umuryango munini.

Igihe umuntu aguze imwe muri izi nzu adashaka kuyituramo afashwa kubona abayikodesha ndetse agahabwa n’ubufasha mu kuyicunga no kuyibungabunga.

Ushaka kugura imwe muri izi nzu cyangwa ibindi bisobanuro wahagamara kuri 0788329808/0788318707.

Ku wa Gatanu tariki 9 Ukuboza 2022 habaye igikorwa cyo kuzimurika ndetse abyifuza barazisura
Inzu ziri muri Kisima Apartments zashyizwe ku isoko ndetse inshingano zo kuzishakira abakiliya zihabwa ikigo kizwi nka GIA Property Talks
Ni inzu zitezweho gutanga umusanzu mu gukemura ikibazo cy'imiturire mu Mujyi wa Kigali
Izi nzu ziherereye mu Karere ka Kicukiro hafi na Nobleza Hotel
Ni ahantu umuntu wese yakwishimira kuba kubera ubwiza bwaho
Ubwherero bwo muri izi nzu usanga bufitie isuku yo ku rwego rwo hejuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .