00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yashibutse mu butumwa bwa Perezida Kagame: Imvano y’iyubakwa rya ‘Chateaux le Marara’, inyubako yirahirwa mu Rwanda

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 10 June 2023 saa 10:27
Yasuwe :

‘Château de Fontainebleau’, ‘Château de Cruix’, Château de ‘Chenonceau’ na ‘Château de Chambord’ ni zimwe mu nyubako ziri mu cyiciro cy’izizwi nka ‘chateaux’ zabaye ikimenyabose hirya no hino ku Isi, benshi mu Banyarwanda bazikunda batarazibona amaso ku maso kuko imyubakire nk’iyi itamenyerewe mu gihugu, ahari ari nayo mpamvu hari benshi basazwe n’amarangamutima ubwo bamenyaga ko hari inyubako nk’izi iri kuzamurwa mu Karere ka Karongi.

Mu minsi mike ishize nibwo abantu ku mbuga nkoranyambaga batangiye kugaruka ku nyubako iri mu bwoko bwa ‘chateaux’ iri hafi kuzura mu Karere ka Karongi, mu Kagari ka Kibuye, Umurenge wa Bwishyura.

Ab’inkwakuzi bahise bihuta batangira kuyifatiraho amafoto, Bruce Melodie, Element EleéeH na Ross Kana babimburira amagana y’abandi bahanzi bashobora kuzafatira amashusho y’indirimbo kuri iyi nzu kubera ubwiza bwayo n’umwihariko yazanye mu myubakire yo mu Rwanda.

Uwavuga ko abatangajwe n’iyi nzu izwi nka ‘Château le Marara’ bakabije ahari yaba yigiza nkana kuko iyi nzu ariyo ya mbere ya ‘Château’ u Rwanda rugize.

Amateka agaragaza ko imyubakire ya ‘chateaux’ ifite amateka ku Mugabane w’u Burayi cyane cyane mu Bufaransa.

Mu kinyejana cya munani nibwo bwa mbere muri iki gihugu huzuye inzu yo muri iki cyiciro yubatswe n’Umwami Pepin the Short.

Mu mwaka wa 950 ubu buryo bw’imyubakire bwatangiye gukwirakwira hirya no hino mu Burayi. Mu kinyejana cya 11 nibwo amadini n’imiryango y’ibwami yatangiye kuyoboka ubu buryo bushya bw’imyubakire bwagendaga bwigarurira imitima ya benshi.

Château de Montsoreau yubatswe mu 1427 iherereye mu gace ka Loire Valley ifatwa nk’aho ariyo ya mbere yujuje ibisabwa yubatswe mu Bufaransa.

Mu zindi Châteaux zubatse izina ku Isi harimo Château de Chenonceau, Château de Chantilly, Château de Chambord na Château de Vaux-le-Vicomte.

Nubwo kugeza uyu munsi Châteaux zifatwa nk’inzu z’abifite, mbere y’ikinyejana cya 11 ntabwo ariko byari bimeze, ahubwo zafatwaga nk’inzu za gisirikare zikoreshwa cyane mu bwirinzi.

Izi nzu zakoreshwaga ku mpamvu za gisirikare zashyirwaga ku dusongero tw’imisozi hafi n’imigezi kugira ngo abasirikare bakuru babaga bazibamo n’ingabo bayoboye babashe kugenzura ibikorwa by’umwanzi ushobora gutera igihugu.

Kugira ngo izi nyubako zibashe kwifashishwa muri aka kazi zahabwaga ibisenge bihanitse, inkuta zikomeye, amadirishya mato mu bugari ariko maremare, ari naho Châteaux tubona uyu munsi zikomora iyi miterere.

Umwera waturutse mu Bufaransa wageze no mu Rwanda

Nubwo inyubako za ‘chateaux’ zakunzwe hirya no hino ku Isi, muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda ntizihafite amateka maremare, uretse Kiliziya zubatswe n’abamisiyoneri zajyaga kwisanisha n’iyi myubakire ariko nabwo ku kigero gito.

Kugeza ubu inyubako rukumbi yo mu Rwanda ishobora gushyirwa mu cyiciro cya ‘chateaux’ ni ‘Château le Marara’ iri kuzura mu Karere ka Karongi.

Iyi nyubako izakoreshwa nka hoteli mu gihe izaba yuzuye ni iy’Umunyarwanda uba mu Bufaransa aho iyi myubakire ikomoka, Dr Christian Marara.

Mu kiganiro na IGIHE, Dr Christian Marara usanzwe ukora umwuga w’ubuvuzi muri iki gihugu atuyemo, yavuze ko umwanzuro wo kubaka iyi nzu yawutekereje nyuma y’igihe kinini yari amaze atekereza ku magambo yigeze kubwirwa na Perezida Paul Kagame ubwo bari muri Karongi, agaragaza ko mu gihe Abanyarwanda bose baba babigizemo ubushake igihugu cyabo bashobora kukigira cyiza kurushaho.

Ati “Hari igihe twigeze kujyana na Perezida ku Kibuye aratubwira ati nyamara iki gihugu tuzakigira paradizo mu gihe buri wese yaba ashyizeho ake. Icyo kintu nakomeje kugitekereza ndavuga nti nanjye rero ubu uruhare rwanjye ni uruhe? Icyo nzashyiraho ni iki? Nza gutekereza ko nanjye nashyiraho ikimenyetso runaka kiri mu bushobozi bwanjye.”

Dr Marara yakomeje avuga ko yahisemo kubaka inzu iri mu bwoko bwa ‘chateau’ kuko yashakaga kurimbisha igihugu cye kandi akaba akunda ubugeni n’amateka y’iyi myubakire.

Ati “Igitekerezo cyanjye nk’umuntu ukunda amateka n’ubugeni naravuze nti igikwiriye ni uko nashyiraho iriya nyubako nk’uruhare rwanjye mu gutaka u Rwanda. Urareba uti ni ikihe kintu cyiza nshobora gukora nkagitereka mu Rwanda.”

Uyu mugabo avuga ko “ iyo aza gushyira iyi nyubako mu Bufaransa yari kunguka cyane mu buryo bw’amafaranga kurusha ayo yavana i Karongi” ariko ko “igitekerezo ntabwo kwari ukuvuga ngo nzunguka, igitekerezo kwari ukuvuga ngo ntatse aho hantu. Nashoboraga kuyishyira hano i Paris, i Marseille cyangwa se n’ahandi ariko njye ntabwo aricyo nifuzaga.”

“Nashakaga gutanga umusanzu wanjye mu gutaka igihugu kugira ngo rwa Rwanda rumeze nka paradizo twese tuzarugereho.”

Dr Marara yemeza ko yahisemo kubaka iyi nzu mu Karere ka Karongi kuko ariho akomoka.

Ababonye imiterere ya ‘Château Le Marara’ bavuze ko atari inyubako gusa, ahubwo ari ikindi kirango cyo kureshya abantu gutahura no gusura ibyiza by’u Rwanda ikaba yitezweho gukurura ba mukerarugendo baturutse imihanda yose.

Nta gushidikanya kandi ko ‘Château Le Marara’ izagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’agace iherereyemo.

Ifite ibyumba 23 ikaba imaze imyaka ibiri yubakwa. Biteganyijwe ko izamurikirwa abakiliya nka hotel kuri Noheli y’uyu mwaka, ni ukuvuga ku wa 25 Ukuboza 2023.

Reba ikiganiro twagiranye n’umwe mu bayubatse

Iri ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu ahazwi nko ku Kibuye
Abantu benshi batangiye gusaba kujya gukorera ubukwe muri iyi hotel na mbere y'uko yuzura
Iyi nyubako yitezweho kuzamura ubukerarugendo mu Burengerazuba bw'igihugu
Umunyamakuru Karirima A. Ngarambe ubwo yasuraga iyi hotel iri kubakwa i Karongi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .