00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amayobera ku ntambara “Ntagatifu” zoreka imbaga

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 20 February 2018 saa 06:49
Yasuwe :

Si rimwe si kabiri abantu bumva iby’intambara zihitana abantu ku Isi, ugasanga zifitanye isano n’iby’amadini n’imyizerere ya muntu, ntibanatinye kuzitirira ko ari “Intambara Ntagatifu”, ari na byo bitera abantu kwibaza uko intambara itikiriramo imbaga yakwitwa ntagatifu.

Kuva kera na kare haba mbere y’ivuka rya Yezu Kirisitu na nyuma yaho, hakunze kumvikana intambara nk’izo, bamwe mu bihayimana bambariye urugamba bafite intwaro zikaze, bakamena amaraso ya muntu nk’abikinira kandi ntibanatinye kwiyita “Ingabo z’Imana!”

Intambara zizwi nka “croisades” zahitanye benshi

Izi ntambara zabayeho hagati yo mu 1095-1291, ubwo wasangaga bamwe mu bagaba bakuru b’ingabo ari abashumba ba Kiliziya Gatolika, bahirimbanira kwigarurira ikitwaga ‘Ubutaka butagatifu’, buzwi nka Yeruzalemu y’ubu, bwategekwaga n’Abarabu b’Abayisilamu.

Ibi ariko byasaga n’amayeri abaromani bakoreshaga kugira ngo bagure ubwami bwabo. Babaga bafite icyoba cy’uko Abarabu b’abanya-Turukiya bari kugenda bagura ubutegetsi bwabo.

Indi mpamvu ikomeye yatuma umuntu atekereza ko byabaga ari ukwishakira ubutegetsi kurusha iby’iyobokamana, ni nk’aho ingabo z’Abaromani zagabaga ibitero no ku Mijyi ituwe n’abakirisitu. Aha twavuga mu ntambara z’ahitwa Zara, Abaromani basabye abahatuye kubafasha mu rugamba rwo kuhigarurira, babasezeranya kubadohorera amadeni bari bafitiye ubwami bw’Abaromani.

Muri urwo rugamba, Papa yasabye Enrico Dondolo w’Umutaliyani wari umugaba w’ingabo z’ahitwa Venise, kudahirahira agaba igitero ku mujyi wa Zara kubera isura mbi byari gutanga ku nyito y’intambara, ariko kuwa 22 Ugushyingo 1202 bimwanga mu nda, bucya yawugose arawufata.

Urubuga Histoire Pour Tous rwanditse ko icyo gihe, abakirisitu bari batuye Zara bagendaga bashyira ibimenyetso by’imisaraba ku nzu zabo, bibwira ko izo ngabo z’abataliyani nizihagera zibagirira impuhwe ariko siko byagenze.

Amakimbirane hagati y’Abagatolika n’Abaporoso muri Irlande ya Ruguru
Intambara n’amakimbirane ntibyagarukiye ku badahuje imyizerere. Kuwa 31 Ukwakira 1517 Umudage Martin Luther wari umuhanga mu by’amadini yadukanye inyandiko igizwe n’amahame 95 yavugaga ko uretse gucuruza amasakaramentu gusa nta kindi Kiliziya Gatolika yari imaze, arigumura abona n’imbaga nyamwishi imukurikira, ubuhakanyi bwe bukwira Isi, abamwiyometseho bakavuga ko nta mpamvu yo gutanga ikiguzi runaka ngo ubabarirwe.

Luther yemezaga ko Bibiliya yari ihagije kugira ngo umuntu yivuganire n’Imana nta bundi buhuza cyangwa ubwunganizi bubayeho, ahanini akabifata nk’ubucuruzi cyangwa ruswa ihabwa Imana ngo abantu bayizere.

Abaporotesitanti bahereye ubwo batavuga rumwe n’Abagatolika, ayo makimbirane aza kwadukira ibirwa bya Irlande ya Ruguru, biri mu bigize Ubwami bw’u Bwongereza, bitera benshi kwibaza iherezo ryo kwitwaza impamvu n’inyungu za politiki byihisha mu myizerere y’amadini, bigatera abantu kumarana.

Mu 1968, ba nyamuke b’abagatolika bo muri iki gihugu bahagurukiye kurwanya ikandamizwa rishingiye ku kwimwa uburenganzira ku bwenegihugu bungana n’ubwa bagenzi babo b’abaprotesitanti bo muri Irlande. Ku bw’amahirwe, mu 1998, abari bashyamiranye bashyize umukono ku masezerano y’amahoro i Belfast muri Irlande, bituma ba nyamuke b’Abagatolika babona uburengenzira bungana n’ubw’abandi, ariko bidakuyeho ko buri ruhande rwivugaga imyato ko rurwana intambara ntagatifu.

Ibya Jihad n’amakimbirane hagati y’Abasuni n’Abashia muri Islam

Kumva ko n’Abarabu muri rusange bagendera ku mahame ya Korowani batavuga rumwe kubera kwitana Abashia abandi Abasuni, ni ihurizo ritoroshye kubonera umuti kugeza n’uyu munsi.

Bamwe bagendera ku mategeko bakura mu Bwami bwa Arabia Saoudite abandi bo mu gice cy’Abashia bakumvira amabwiriza n’imigenzo ya ba Ayatollah bo muri Iran, ibyo bikabatera gukimbirana kakahava n’intambara zikarota.

Ng’uko uko imitwe yiwaje intwaro imwe n’imwe igenda ivuka, yaba Hezbollah ifite icyicaro muri Liban bivugwa ko ari wo mutwe uhambaye ugendera ku mahame ya Gisuni, Al-Qaeda, ISIS n’indi myinshi bigaragara ko iba ishingiye ku makimbirane afite imizi ku kwishakira ubutegetsi n’izindi nyungu za politiki, bituma bigorana kumenya iherezo ry’izo ntambara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .