00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hahishuwe uburyo inshuti za Kabila n’umuryango we bateye imirwi amafaranga ya Leta

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 9 May 2018 saa 11:57
Yasuwe :

Muri iki gihe ubutegetsi bwa Joseph Kabila muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bugana ku musozo, hakomeje gucicikana amakuru y’uko hari imitungo ya Leta iri kurigiswa n’abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze za hafi.

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyakoze ubucukumbuzi kigaragaza ko hari amafaranga Banki Nkuru ya Congo yohererejwe ariko irengero ryayo risa n’amayobera.

Tariki ya 16 Gicurasi 2016, Banki Nkuru y’Igihugu ya Congo yohereje miliyoni zirindwi n’igice z’Amadolari ya Amerika mu buryo bwuzuye uburiganya kuri Konti ya Sosiyete bivugwa ko ikora Ubucukuzi n’Ubucuruzi bwa Peteroli yitwa Sud Oil Immo, ifite konti muri BGFI Bank RDC. Yaba iyo sosiyete ndetse n’iyi banki, byombi bivugwa ko ari iby’umuryango wa Kabila.

Jeune Afrique ivuga ko ayo mafaranga yoherejwe kuri iyo konti yavuye mu mutungo bwite wa Banki Nkuru y’Igihugu, kandi agasohoka ku mabwiriza ya Banki ubwayo, yerekezwa mu biganza by’abantu ku giti cyabo ku mpamvu zitazwi.

Abanditsweho Sosiyete Sud Oil Immo ni abagore babiri barimo Gloria Mteyu, uyifitemo imigabane ingana na 20%. Uyu Gloria ni Umunye-Congo wavukiye akanakurira i Kampala muri Uganda.

Ubwo iyo sosiyete yandikwaga mu 2014, Gloria yari mu kigero cy’imyaka 32 y’amavuko. Uyu mugore kandi anazwi mu bushabitsi bwo kwerekana imideli mu Mujyi wa Kinshasa, aho afite sosiyete ye bwite yitwa Kinshasa Fashion Week, bikaba binazwi neza ko ari mushiki wa Joseph Kabila wo kwa nyina wabo.

Uyu Gloria kandi afite imigabane muri BGFIBank RDC ari nayo ayo mafaranga yanyujijwemo.

Undi mugore witwa Aneth Michaël Lutale afite imigabane ingana na 80% muri sosiyete Sud Oil Immo.

Mu bushakashatsi bwa Jeune Afrique, iri zina rigaragazwa nk’iry’umwe mu baganga bo mu Ivuriro ryigenga rikomeye muri Kinshasa ryitwa ‘Ngaliema’ n’ubwo ryabiteye utwatsi ko ntaho rimuzi mu bakozi baryo.

Muganga Lutale kandi ngo ni we mugore w’Umuyobozi Mukuru wa BGFIBank RDC, Francis Selemani Mtwale, uyu akaba ari umuvandimwe wa Joseph Kabila, ariko badahuje amaraso, warerewe muri uwo muryango mu buryo bwemewe n’amategeko.

Perezida Joseph Kabila yashyizwe mu majwi ku mitungo ya Leta iri kurigiswa n’abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze za hafi

Nubwo amafaranga yashyizwe kuri konti za Sud Oil Immo muri Gicurasi 2016, byageze muri Nyakanga 2016 asaga miliyoni eshanu z’amadolari yamaze kuvanwaho.

Umwe mu bashyirwa mu majwi cyane muri uyu mukino wo kwibikaho agatubutse ni umucungamari wa Sud Oil Immo witwa David Williams wavukiye i Dar-es-salaam muri Tanzania, ku itariki ya 10 Ukwakira 1969 utuye i Kinshasa.

Abandi bavugwa mu bikorwa byo kurigisa ayo mafaranga, ku isonga hari Umubiligi Marc Piedboef aho ku itariki ya 13 Kamena 2016, hari amafaranga yakuye kuri Konti ya Sud Oil Immo, agashyirwa ku yindi y’Ikompanyi yitwa Kwanza Capital SA ubusanzwe bizwi ko ari iya Sud Oil Immo.

Bivugwa ko Kwanza Capital SA, Sosiyete Sud Oil iyifatanyije n’undi muherwe witwa Pascal Kinduelo, uri mu bantu ba hafi mu y’umuryango wa Kabila.

Kuri iyo tariki kandi, miliyoni ebyiri z’amadolari, yahitanywe n’undi muntu utazwi. Abandi bavugwa ko bahererekanije aya mafaranga, ni nk’uwitwa David Ezekiel watwaye amadolari 15.000 ku wa 16 Kamena 2016 ndetse n’amadolari 40.000 mu kwezi kwakurikiyeho, muri uwo mwaka.

Marc Piedboeuf na André Grégory bari mu bahitanye agatubutse nabo, kuko umwe yatwaye ibihumbi 640 by’amadolari, mu gihe undi yatwayemo miliyoni imwe n’ibihumbi ijana.

Marc Piedboeuf uvugwa muri iyi nkuru, ni na we ukuriye Ubworozi bw’inka za Kabila, akorera mu bikuyu bye bizwi nka ‘Ferme de l’Espoir’ biri mu nkengero z’umujyi wa Lubumbashi.

Aba Babiligi bombi babajijwe na Jeune Afrique icyo batekereza ku bibavugwaho, babihakanye bivuye inyuma ko kuva babaho aribwo bumvise Sosiyete Sud Oil Immo ko ndetse nta n’amakuru bafite kuri ayo mafaranga abitirirwa.

Guverineri wa Banki Nkuru ya Congo yahakanye aya makuru

Guverineri wa Banki Nkuru ya Congo, Déogratias Mutombo, abajijwe niba hari icyo azi kuri ayo mafaranga yarigishijwe, abinyujije ku mujyanama we mu by’itumanaho yabwiye Jeune Afrique ko ntacyo babiziho.

N’ubwo buri ruhande rurebwa n’iki kibazo ariko rugahakana ko ntaho ruhuriye n’ibi bikorwa, Jeune Afrique yemeza ko ifite impapuro zo mu buryo bw’ikoranabuhanga zemeza amasaha, amatariki n’iminsi amabanki avugwa yakoreye buri gikorwa cy’ihererekanya mafaranga.

Umwe mu mpuguke mu by’amabanki, Jean Jacques Lumumba, wanigeze gukorera BGFIBank RDC ishyirwa mu majwi mu kurigisa aya mafaranga, yemeza atajijinganya ku mwimerere w’inyandiko Jeune Afrique ishingiraho yemeza ireme ry’ubucukumbuzi bwayo.

Abasesenguzi bagaragaza ko iyi dosiye ishobora kuzahagama Kabila n’abo mu muryango we mu gihe azaba avuye ku butegetsi, cyane ko amatora muri RDC biteganijwe ko azaba mu Ukuboza 2018, kandi bivugwa ko ataziyamamaza, kuko yarangije manda ebyiri yemererwa n’amategeko.

Hari amafaranga Banki Nkuru ya Congo yohererejwe ariko irengero ryayo riba n’amayobera

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .