00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitangaza bififitse no kugura abarwayi: Amayeri akoreshwa n’abahanuzi mu kwigwizaho abayoboke

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 7 February 2021 saa 07:01
Yasuwe :

“Umunsi umwe yatangiye kumbaza ku byerekeye ubuzima bwanjye bw’imyororokere n’ibijyanye na virusi itera SIDA, yankoreye icyo kunywa ambwira ko kimvura igifu ariko cyarimo acide gihita kinsinziriza. Naje gushidukira hejuru nambaye ubusa, nisanga mu gitanda cye. Natangiye kurira, mubaza ibyabaye, ansaba kugabanya amarangamutima. Nyuma y’igihe nasanze ntwite. Nagiye kubimubwira arongera amfata ku ngufu.’’

Aka ni agace gato k’ubuhamya bw’Umunyafurika y’Epfo Lubanzi [izina yahawe ku mpamvu z’umutekano we], kumvikanamo uko pasiteri we w’umuhanuzi yamufashe ku ngufu ndetse akamubwira ko nabyasasa bitazemerwa kuko ari umukozi w’Imana wasizwe.

Iyi nkuru yatangajwe kuri BBC muri Werurwe 2019 ni imwe mu zo Umunya-Nigeria, Solomon Ashoms, yagezeho mu rugendo rwe rwo gucukumbura ibikorwa abiyita abahanuzi bakora rimwe na rimwe bikaganisha ku ifatwa ku ngufu ry’abari n’abategarugori.

Mu kubara urwo ruhererekane rw’izo nkuru avuga ko hari aho yabonye ibintu by’indengakamere. Ati “Nahuye n’umwana w’imyaka 14 wafashwe ku ngufu n’umuhanuzi. Hari abatanze amafaranga yabo yose none ubu batuye mu igaraje. Ibi birego biri ku rwego rw’umugabane, ubisanga ahantu hose. Biri Lagos muri Nigeria, Accra muri Ghana na Afurika y’Epfo.’’

Ashoms avuga ko yagerageje gushaka impamvu ituma abantu babarirwa mu bihumbi bagana izo nsengero, asanga bifitanye isano no kwitakariza icyizere mu buzima, kwigunga no gushaka kuva mu bukene.

Muri Afurika y’Epfo ho byafashe intera kuko hari abapasiteri bagejejwe mu nkiko bashinjwa ibyaha bitandukanye bifitanye isano no gufata ku ngufu n’ubuhanuzi buganisha ku kwishakira indonke.

Prophet Bushiri, umuhanuzi w’Umunya-Malawi uzwi cyane mu ivugabutumwa yagejejwe imbere y’ubutabera ashinjwa gukoresha nabi umutungo wa rubanda, ariko we arabihakana.

Umwe mu bayoboke b’idini rimwe muri icyo gihugu yavuze ko abapasiteri bashinga amahema bagatangira guhanura kandi bakayobokwa.

Ati “Dushaka kubona ibitangaza biba ariko tutabikoreye. Ibi nta nyurabwenge irimo.’’

Perezida wa Afurika y’Epfo we yageze aho yinjira mu kibazo, asaba abenegihugu gutahiriza umugozi umwe mu rugamba rwo gucogoza abapasiteri bigize intakoreka.

Umwera w’ibibera mu bihugu byo mu Majyepfo n’Uburengerazuba bwa Afurika, warasakaye hose unagera mu rw’Imisozi 1000.

Uko ikirere cy’ubuhanuzi cyaguka usanga abapasiteri n’abakora ibitangaza bigarurira imitima y’abayoboke benshi bituma babakoresha ibijyanye no gushaka kwabo.

Amateka y’Ibyanditswe Byera agaragaza ko hari abemeraga ubuhanuzi, abandi bakabutera utwatsi kugeza n’aho Abafarisayo babonye Yesu akora ibitangaza mu nkuru iri muri Matayo 12.22 ubwo yakizaga umuntu wari ikiragi akaba n’impumyi, bagatangira kuryana inzara bati “Uyu nta wundi umuha kwirukana abadayimoni, keretse Belizebuli umutware w’abadayimoni.”

Muri iki gihe ho usanga urusengero rw’uwitwa umunyabitangaza ruyobokwa na benshi kuva ku mpinja na ba nyina kugera kuri ba basaza rukukuri baba bashaka kubaza Imana binyuze mu muhanuzi amasaziro yabo.

Ubuhanuzi bukundwa cyane usanga bugusha ku kwifuriza abantu ineza, iherekejwe no gutunga bagatunganirwa ndetse no gukira kw’indwara wakwita iza karande, zananiranye nka kanseri, SIDA, diabete n’izindi.

Kimwe no mu bindi bihugu bitandukanye, usanga abahanuzi cyangwa abavugabutumwa bahanura bahuriye ku bintu bimwe bituma bigarurira imitima ya benshi, izina ryabo rigatumbagira, abayoboke bakisuka ku bwinshi babagana.

Iturufu yo kwemerwa k’umuhanuzi izingiye mu gusohora kw’ibyo yabwiwe, iyo byaturutse ku Mana koko nta gushidikanya ko bishobora gutinda ariko ntibyahera burundu, ni ugutegereza wizeye. Iyo isezerano ryatanzwe hashingiwe ku marangamutima biradogera ariko mu kwiyubahisha kwa wa muhanuzi ni ho aca inzira zose zishoboka ngo yemeze abantu iby’ukuri kwaryo hatitawe ku nzira byacamo.

Ivugabutumwa ryo mu minsi ya none ahanini ryubakiye ku buhanuzi ndetse buri mu bikurura abayoboke benshi

  Mu Rwanda hakoreshwa ayahe mayeri mu buhanuzi?

Mu bindi bihugu biroroshye kubona umuntu ufunguka agatanga ubuhamya bw’ibyamubayeho, mu mubano we n’umuhanuzi ariko mu Rwanda siko bimeze. Ni gake cyane umuntu ashobora kukwizera akavuga n’akari imurori ku nkuru nk’izo cyane ko ishobora kumugiraho ingaruka.

Umwe mu bayoboke b’itorero rikorera mu Mujyi wa Kigali yabwiye IGIHE uko yatekewe imitwe n’abahanuzi, akazinukwa burundu kongera kubatega ugutwi.

Mu magambo magufi yagize ati “Umuhanuzi yampanuriye ambwira ngo mfate umunyu nywuterere ku mabati, ngo birirukana ibirozi bari banterereje. Nkibita mu gutwi nibutse ko umunyu iyo uwushyize ku mabati abora cyangwa agatoboka, ndabireka. Banzaniye ibintu bacukura inzu, bashaka kwerekana ko bazi ibirimo nabyo ndabibona.’’

Kuva icyo gihe ngo yahuzwe burundu abantu bamuhanurira nyuma yo guhura n’abagerageje kumutekaho umutwe ntibyabahira.

  Amasezerano y’ibyiza yahumye abantu amaso, byorohereza abahanuzi

Pasiteri wo mu Itorero ADEPR yabwiye IGIHE ko Isi igeze mu bihe aho abantu bita icyiza ikibi, ikibi bakakita icyiza kandi ntibibatere isoni.

Yagize ati “Abandi bigwizaho ababahanurira ibyiza gusa ariko ntibakomoze ku kureka ingeso mbi zabo, iteka kandi ntibatana no kwigwizaho ababigisha inyigisho zijyanye n’irari ry’imitima yabo zibabwira amahoro kandi nta mahoro y’umunyabyaha, bose baragana mu gucirwaho iteka.’’

Ubuhanuzi bugusha ku byiza, bwizeza abantu ko nta teka bazacirwaho burayobokwa cyane kandi bukundwa n’ab’ingeri zose.

Yakomeje avuga ko buri wese yishakira icyamumenyekanisha ku buryo anatanga ubuhanuzi yatumwe n’abandi cyangwa na we yishakira indamu bigatuma avuga ibyiza bijyanye n’ibyo yifuza mu mutima we.

Ati “Turi kwakira abahanura basenyana (bavuguruzanya) bati ‘Imana ivuze ibi kuri COVID-19’, abandi bati ‘murabeshya. Abana mu gakiza ni bo bari kubibabarizwamo cyane kuko abantu bibahejeje mu rungabangabo.’’

Uyu muvugabutumwa agaragaza ko bakwiye kwigisha no guhugura abavugira mu ruhame bakumvwa kugira ngo hagabanywe abayobya rubanda nyamwishi.

  Gukodesha abarwayi no kubahererekanya

Kimwe mu byemeza abayoboke ko umuhanuzi bakurikiye ari muzima ni uko avuga ibintu bikaba.

Iturufu ikomeye benshi bakoresha ni iyo gukiza indwara zitandukanye kugera no ku guhagurutsa abafite ubumuga cyangwa bahanzweho n’imyuka mibi aho n’ufite imbago ashobora kuyita hasi agatambira Imana.

Amakuru afitiwe gihamya ni uko hari bamwe mu bavugabutumwa bajya mu byaro bya kure bakavanayo abantu wakwita ko ari beza mu kwigana imico y’abandi, akiyerekana nk’ufite ubumuga nyamara ari muzima ahubwo yabaye igikoresho cyo kwemeza rubanda.

Benshi muri bo usanga bahuriweho ku buryo bashobora no guhererekanywa, bagakora nk’abanyabiraka bishyurwa, bagakorerwaho ibitangaza.

  Ikusanyamakuru ku muntu

Niba warateraniye aho bahanurira uzi ibibazo umuhanuzi aba abaza umuntu baganira. Turaziranye? Si ubwa mbere umbonye? Nigeze nguhamagara? Hari umuntu wo mu muryango wanyu tuziranye? Uhereye aha wakwibaza impamvu y’ibi bibazo.

Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter, Facebook, Instagram na WhatsApp, uzi neza nk’amakuru wasangije abagukurikira mu cyumweru gishize. Ntibyansaba kubanza gusenga ay’irindwi ngo menye ko wishimye cyangwa ubabaye, kureba ayo magambo cyangwa amafoto watangaje byaba ishusho y’uko ubayeho.

Ubu rero ni bumwe mu buryo bwifashishwa mu bihugu byateye imbere aho usanga abahanuzi baba bafite ababashakira amakuru hanyuma akaba ariyo yifashishwa mu guhanura. Aho imbuga nkoranyambaga zitifashishijwe ni ho hitabazwa ibiganiro nk’ibyo kuri telefoni cyangwa gutemberera ahantu runaka.

Umwe mu bavugabutumwa yabwiye IGIHE ko hari ubwo umuhanuzi aba aziranye n’umuntu amufiteho amakuru akabura uko amwinjirira, agakoresha mugenzi we bakanoza umugambi wo guhura, akamuhanurira ibyo bavuganye, baziranyeho.

  Gusaba igitambo cy’amafaranga

Ubuhanuzi bwakirwa mu buryo butandukanye ndetse hari n’ababufata nko gushaka indonke, kenshi ubwo urabuhabwa bugahera, ukazategereza ugaheba.

Ibi byanatumye busigwa ikizinga ndetse bamwe mu bashimangira ko babisigiwe bambikwa umwambaro w’ubutekamutwe muri rubanda.

Iwacu mu Rwanda, abo bahanuzi bitwa n’abasatuzi bitewe n’uburyo babifatanya n’ivugabutumwa.

Abasatuzi bafatwa nk’abigisha Bibiliya baca hejuru ahubwo bacuruza ijambo ry’Imana, bavuga ko “Ituro riremereye cyangwa gutamba Isaka wawe” biguhesha imigisha bigatuma bahanurira aho bageze hose.

Abasatuzi barimo abahanzi n’abapasiteri baniyita ‘Ibiharamagara’, ‘Ibifaru’, ‘Intare zo mu rusengero’, ‘Bitinze bizasohora’, ‘Umwami w’Akarago’ n’andi.

Akenshi usanga basaba abantu amafaranga ngo baje kubasengera ku buryo bashobora no kubahanurira ibiteye ubwoba ariko bakabizeza ko Imana ishobora kubikuraho bisengewe.

Mu Ugushyingo 2018, Bishop Rucyahana uyobora Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yavuze ko abayoboke badakwiye kwemera guha abashumba n’abavugabutumwa amafaranga ngo babasengere.

Yagize ati “Numva ko hari abashyira amaturo imbere bakavuga ko bagomba gutura ndetse bakavuga ngo tanga amafaranga aya n’aya tugusengere. Iyo ni ruswa.”

  Iterabwoba ryo kurekwa n’Imana

IGIHE yamenye ko bamwe mu bahanuzi iyo bagiye gusura umuntu bifuza guhanurira hari ubwo bitwaza ibintu bagera iwe bakabishyira mu gipangu cyangwa mu nzu nko mu ntebe, bakazagaruka bavuga ko hari ibyo Imana yaberetse.

Umwe mu bo byabayeho yavuze ko ‘iyo utabaye amaso aho unasabwa ituro ryo kwihumanura kandi ukaritanga.’

  Ikinamico mu gushyingira n’umurindi mu gusenya ingo

Inkuru twatangiriyeho yerekana umwe mu bakobwa wasambanyijwe n’umupasiteri we, amushukishije icyo kunywa yavugaga ko kimukiza igifu.

Benshi mu rubyiruko bifuza kubaka urugo na bo bakagira umuryango uzabitirirwa.

Hari ibikorwa nk’ubukomisiyoneri aho umukobwa cyangwa umuhungu bavugana n’abahanuzi bakabahuza n’abo bifuza kubana, bigatwererwa ko ‘Imana yavuze’ inashyigikiye uwo mushinga nyamara ari amarangamutima n’inyungu bishakira.

Abahanuzi kandi batungwa agatoki ku gukoresha imbaraga z’icyizere bagirirwa mu gusambanya abakobwa n’abagore bababeshya ko bari kubakuraho imivumo na karande zibazitira kugera ku byiza.

Ibi rimwe na rimwe ni byo bivamo gusenyuka kw’ingo cyangwa umuhanuzi akaba yanasaba abashyingiranywe gutandukana kuko nta mugisha uri mu rugo rwabo.

Uburyo rukumbi abayoboke b’amatorero bazitwara imbere y’abakozi b’Imana bashobora kubagusha mu mutego wo kubizeza ibishobora kudasohora ni ukubakira ku ijambo ry’Imana no kudakururwa n’ababizeza ibintu by’ibitangaza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .