00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiliziya y’u Rwanda yakuye igihu ku kwemera ugushyingirwa kw’abatinganyi no kurongora kw’abapadiri

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 24 October 2021 saa 07:33
Yasuwe :

Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yavuguruje amakuru yari amaze iminsi acicikana avuga ko amavugurura amaze iminsi mike atangijwe na Papa Francis, agamije gusuzuma uko Abapadiri bakwemererwa gushaka abagore, uko abagore baba abapadiri n’uko ishyingiranwa ry’ababana bahuje ibitsina ryakwemerwa na Kiliziya.

Aya mavugurura akubiye muri ‘Synod (Sinodi) yatangijwe ku wa 17 Ukwakira 2021.

Synod ivuga ‘Kugendera hamwe’, itegurwa igihe Kiliziya ifite ikibazo igomba gukemura, cyangwa yumva igomba gutera intambwe mu kwigisha Ivanjili.

Aya mavugurura agamije kurushaho kugendera hamwe nka Kiliziya, hakagira ibibazo bizigwaho n’ibitekerezo bizaganirwaho cyane cyane hagamijwe kubona ibintu kimwe no kongera uruhare rw’abakirisitu mu miyoborere ya Kiliziya.

Ubwo amakuru ajyanye n’aya mavugurura yajyaga hanze, bamwe batangiye kuvuga ko agamije kurebera hamwe uko Kiliziya yaganira ku ngingo zimaze igihe zigibwaho impaka zirimo ishyingirwa ry’abaryamana bahuje ibitsina ndetse no kurongora kw’abapadiri.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Padiri Mukuru wa Paruwasi Kacyiru-Kagugu, Martin Uwamungu akaba ari na we uzaba uhagarariye itsinda ry’abantu 13 bazakora kuri aya mavugurura muri Arikidiyosezi ya Kigali, yavuze ko aya makuru atari yo.

Padiri Uwamungu yavuze ko mu byo bamaze kubona bizaganirwaho muri aya mavugurura ingingo ijyanye no kwemerera abapadiri gushaka abagore itarimo.

Ati “Iyo abantu bumvise amavugurura cyane cyane uhereye ku rwego rukomeye nka Kiliziya imaze imyaka isaga 2000 iriho, umuntu ahita yumva ko agiye gukorwa ari ajyanye n’ibyo abantu benshi baba batekereza.”

“Abantu batangiye gutekereza ibijyanye no gushaka kw’abapadiri, abantu bamwe batangira gutekereza ibirebana n’abagore bashobora kwemererwa kuba abasaseridoti, abandi batekereza ku birebana n’abashakanye batandukanye bongera gushaka ariko bagashaka ko bongera kuba mu bumwe na Kiliziya. Ibyo byose ni byo abantu bahita batekereza.”

Yakomeje avuga ko mu murongo w’ibizigwaho izi ngingo zitarimo. Ati “Iyi Sinodi itangiye mu Ukwakira 2021, hari ubunyamabanga bukuru bwa Sinodi buri i Vatican bufite ibyo bwateguye. Nanjye mu mirongo migari mfite tuzaganiraho yaturutse i Vatican, hari ibibazo tuzaganiraho, ibyo ntabwo birimo.”

Kiliziya ifite uko ifata ugushyingirwa

Padiri Uwamungu yavuze ko nk’uko Kiliziya yagiye ikunda kubigarukaho kugeza n’ubu, yemera gusa ishyingiranwa rikozwe hagati y’umusore n’umukobwa cyangwa umugabo n’umugore.

Ati “Ku birebana n’ishyingiranwa ry’abahuje ibitsina, Kiliziya dufite uko isakaramentu ryo gushyingirwa turifata kandi no mu mugambi w’Imana tugira uko turifata. Abashyingiranwa ni umusore n’umukobwa, ni umugabo n’umugore kandi na none intego y’isakaramentu ry’ugushyingiranwa ryayo harimo kororoka.”

Yakomeje avuga ko Kiliziya ishobora kuganira ku ngingo y’ishyingirwa ry’abahuje ibitsina ariko yemeza ko kugeza ubu ntacyo iteganya guhindura kuri iki cyemezo.

Ati “Yego Kiliziya ishobora kubiganiraho nk’uko namwe turi kubiganiraho ariko kuvuga ngo Kiliziya irashyingira abahuje ibitsina kuri ubungubu nkeka ko aho hantu Kiliziya itarahagera, nta n’ubwo ishobora kuhatekereza cyane kuko isakaramentu ryo gushyingirwa nk’uko twe turyumva nk’isakaremuntu rimwe muri arindwi Kiliziya itagatifurizamo abakirisitu bayo ari isakaramentu riri hagati y’umugabo n’umugore nk’uko mu gitabo cy’Intangiriro habivuga.”

Padiri Uwamungu yavuze ko indi miryango kimwe na Leta zibishaka zishobora gushyingira abahuje ibitsina, ariko yemeza ko kugeza ubu Kiliziya ntacyo irahindura ku cyemezo yafashe.

Yavuze ko muri aya mavugurura hazarebwa uburyo amatsinda y’abakirisitu yagiye akunda guhezwa arimo n’abaryamana bahuje ibitsina bazegerwa, bakarushaho gutanga itafari mu kubaka Kiliziya. Gusa ngo ibi ntibivuze kwemera ishyingirwa ryabo.

Indi ngingo Padiri Uwamungu yagarutseho ni ijyanye no kuba abagore bakwemererwa kuba abapadiri.

Mu Gitabo gikubiyemo amategeko ya Kiliziya Gatolika (le droit canon) mu ngingo ya 1024 havugwamo ko umuntu w’igitsinagabo wabatijwe, wenyine “ari we ushobora kuba umudiyakoni, umupadiri n’umusenyeri mu buryo bwemewe”.

Mu bihe bitandukanye hagiye hakunda kubaho impaka zigaragaza ko Kiliziya Gatolika ikwiye kwemerera abagore nabo bakaba abapadiri.

Papa Yohani Pawulo wa II ku wa 15 Ukwakira 1976 mu nyandiko yise “Inter Insigniores” yafunze impaka kuri iyi ngingo.

Padiri Uwamungu yavuze ko byagorana kugira ngo hazagire Papa uvuguruza umwanzuro wa Pawulo wa II kuko bitajya bikunda kubaho ko abashumba ba Kiliziya Gatolika ku Isi bavuguruzanya.

Ati “Nacyo ni ikintu navuga gifite umurongo wacyo nk’uko Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo II Mutagatifu yabivuze. Mbere y’uko atabaruka ni ikibazo asa nk’aho yari yararangije.”

“Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yose burya akenshi na kenshi ntabwo ashobora kuvuguruza undi ku buryo rero icyo kibazo nacyo cy’abagore bashobora kuba abapadiri nacyo kuri ubu gishobora kugenda kirushaho kuganirwaho muri Kiliziya ariko kugeza ubu nkurikije icyo Papa Yohani Pawulo II yasize avuze kandi yanditse na bagenzi be bamukurikiye badashobora kuba bavuguruza[...] iki kibazo nkeka ko utavuga ngo muri aya mavugurura tuzagifatira umwanzuro tuvuguruza ibyo Umushumba wa Kiliziya wabayeho mu bihe byashize yigeze kwemeza."

Kimwe n’izi ngingo zindi, Padiri Uwamungu yavuze ko muri aya mavugurura nta ngingo irimo yo kuganira ku kuba abapadiri bakwemererwa gushaka abagore.

Aya mavugurura biteganyijwe ko azarangira muri Ukwakira 2023 agasozwa n’Inama rusange y’Abepisikopi bo ku Isi yose.

Padiri Mukuru wa Paruwasi Kacyiru-Kagugu, Martin Uwamungu, yavuze ko mu bizaganirwaho nta bijyanye n'abaryamana bahuje igitsina cyangwa ibyo kurongora kw'abapadiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .