00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nzajya i Cyangugu kuba umukristu: Imbamutima n’intego za Musenyeri mushya Sinayobye Edouard

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 7 February 2021 saa 10:55
Yasuwe :

Musenyeri mushya wa Diyosezi ya Cyangugu, Sinayobye Edouard yatangaje ko yatunguwe n’inshingano nshya yahawe na Papa Francis, avuga ko mbere na mbere agiye kuba umukiristu hamwe n’abakiristu ba Cyangugu, no kubamenyesha ko buri wese atuwemo n’Imana.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Gashyantare 2021 nibwo Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yagize Padiri Edouard Sinayobye wari Usanzwe ari Umuyobozi wa Seminari Nkuru y’i Nyumba Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu.

Diyosezi ya Cyangugu yari imaze imyaka ibiri iragijwe Musenyeri Hakizimana Célestin wayiyoboraga abifatanya no kuba umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro kuko uwari Musenyeri wayo, Bimenyimana Jean Damascène yitabye Imana mu 2018.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Musenyeri Sinayobye yavuze ko yatunguwe cyane no gutoranywa ngo abe Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu.

Yavuze ko ubusanzwe ubupadiri ari ibintu umuntu yitegura ku buryo bitamutungura, bitandukanye n’ubwepiskopi.

Ati “Nabyakiranye umutima wo kumvira Imana wo n’abayobozi ba Kiliziya, ariko biba bitunguranye. Ubupadiri turabwitegura tukamara igihe kirekire kuva ukiri muto ubureba imbere yawe, bakabugutoza mu maseminari, ababyeyi bakabigufashamo bati uzabe Padiri mwana wacu. Iyo umaze kumuba uba wumva icyo wifuje ukibonye ugasigara uharanira kugitunganya neza ufashijwe n’Imana.”

“Ibi by’ubutumwa bw’ubwepiksopi ntawe ubitekereza kuko ntibituruka kuri wowe , bituruka ku bayobozi. Kimwe n’abandi bose nanjye byarantunguye ariko mbyakirana umutima wo kumvira Imana n’abayobozi ba Kiliziya.”

Musenyeri Sinayobye yavuze ko mu mutima we, ubutumwa bwa mbere Imana imushakaho ari ukujya kuba umukristu mbere y’ibindi byose.

Ati “Icyo numva Imana intuma cya mbere ni ukuba umukirisitu mu bandi bakirisitu. Mutagatifu Augustin yajyaga avuga ati ‘hamwe namwe ndi umukirisitu ariko kuri mwe ndi umushumba’. Icya mbere ni ubukirisitu, niryo sakaramentu ry’ibanze, nicyo kitugira abana b’Imana. Nzajya i Cyangugu kuba umukirisitu, gushakisha Imana no kwitagatifuza n’Imana.”

Yavuze ko muri ibi bihe, abantu bakeneye kwibutswa ko umuntu wese ari umwana w’Imana.

Ati “Intego natekereje ni ubuvandimwe bushingiye kuri Kirisitu. Numva ikintu gikomeye cyane kindi mu mutima ari ukwigisha mu magambo, mu bikorwa no muri byose ko umuntu wese ari umwana w’Imana. Yezu Kirisitu yadukoreye ikintu gikomeye yemera kuducungura, ni ukugira ngo buri wese amenye ko atuwemo n’Imana […] yaba umugatolika, yaba umuyisilamu, umuntu wese atuwemo n’Imana. Icyo twese dusabwa ni ukubona ubwo bwiza bw’Imana buri wese afite.”

Yongeyeho ati “Ni ugusenga Imana, twese niyo yaturemye, idutuyemo. Nzagukundira Imana kuko Imana ikurimo, twese tukayisenga kugira ngo tugire umuryango mwiza.”

Turibaza ngo Covid-19 izarangira ariko nyuma y’umusaraba hari Pasika

Icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukaza umurego hirya no hino ku isi. Mu Rwanda ingamba zo kuyirinda zatumye ibikorwa byinshi birimo n’amateraniro mu madini bihagarikwa.

Diyosezi ya Cyangugu Musenyeri Sinayobye yoherejwemo ni imwe mu zifite abakirisitu bagezweho cyane n’izo ngaruka kuko umwaka ushize abo mu karere ka Rusizi bamaze igihe kinini muri Guma mu rugo, inakuweho akarere gashyirwa mu kato ingendo hagati yako n’utundi zibanza guhagarikwa kubera ubwinshi bw’ubwandu bwahagaragaraga.

Kugeza n’ubu benshi baracyagerwaho n’ingaruka z’ingamba zo kwirinda Coronavirus kuko hari ibikorwa bitarakomorerwa kandi byari bitunze benshi.

Musenyeri Sinayobye yavuze ko nubwo Coronavirus yagize ingaruka kuri benshi, bidasobanuye ko Imana yaretse abantu bayo.

Ati “Imana yaducunguye ku musaraba mu bubabare. Rero nyuma y’umusaraba hari Pasika. Pasika bivuga Imana yigaragaza kandi ku buryo bwayo iri kumwe natwe iteka. Nubwo twababara, ubu turiho turarwara, turapfa, turaguma mu rugo tugasonza, turibaza ngo Covid-19 izarangira ryari, turahangayitse ariko Imana iri kumwe natwe. Nta mubyeyi utererana abana be.”

Yasabye abakirisitu gukomeza gusenga bubahiriza amategeko, kugira ngo “ Imana iduhe izuba ryayo.”

Musenyeri Sinayobye yavuze ko atarahura na Papa Francis wamuhaye inshingano za gishumba ariko ko yizeza kuzishyira mu bikorwa afashijwe n’Imana.

Uretse kuba Umuyobozi wa Seminari Nkuru y’i Nyumba, Musenyeri Sinayobye yari n’Umwarimu wa Tewolojiya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda no muri Kaminuza Gatolika ya Butare.

Yavukiye mu Karere ka Gisagara tariki ya 20 Mata 1966. Yahawe Ubusaseridoti tariki ya 12 Kanama 2000, yari asanzwe ari Umuyobozi wa Seminari y’i Nyumba.

Ni umuhanga wize isomo rizwi nka “Logotherapie” isobanurwa nk’uburyo bwo kuzanzamura imbaraga karemano umuntu aba afite ziba zarazikamishijwe n’ibyago yagiye ahura na byo. Bikowa mu buryo bwa gihanga bw’ibiganiro ku buryo umuntu agarukane imbaraga mu buzima.

Asanzwe kandi ari umwanditsi w’ibitabo kuko yanditse nk’ikivuga ku mabonekerwa y’i Kibeho cyitwa “Les apparitions de la Mère du Verbe à Kibeho”, hamwe n’icyitwa “Au cœur de la nuit, la lumière: Donner sa vie, une merveille fragile”.

Yanditse ikindi gitabo cyitwa “Kabeho” gifasha umuntu wese ufite ibikomere byamuhungabanyije mu buzima bwe. Afite doctorat mu bijyanye na tewolojiya

Musenyeri Sinayobye yatangaje ko intego za mbere ari ukumenyekanisha ubutumwa bw'uko Imana iba muri buri wese

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .