Imbarutso y’urugamba rwo kubohora igihugu rwamaze imyaka ine

Yanditswe na Philbert Girinema

Umuryango wa FPR Inkotanyi uyobora u Rwanda kuva mu 1994, ufite inkomoko mu gushaka kw’abanyarwanda bari barahejejwe mu buhungiro mu bihugu by’ibituranyi n’ahandi, nk’igisubizo kirambye ku buhunzi bwabo bwari bumaze igihe.

Mu myaka myinshi, impunzi zari zarahunze ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi bwahereye mu 1959, zashatse gutahuka mu gihugu cyazo kugira ngo zisubirane uburenganzira bwazo nk’abaturage.

Uwo muhate wakunze gucibwa intege na Guverinoma ebyiri zakurikiranye, uhereye kuri Repubulika ya Mbere ya Grégoire Kayibanda (1962-1973) n’iya Kabiri ya Juvenal Habyarimana (1973-1994).

Mu gusubiza ubusabe bw’izo mpunzi zasabaga kwemererwa gutaha mu gihugu cyazo, Guverinoma ya Habyarimana yashimangiye ko u Rwanda rwuzuye, ko rutabona aho kuzituza. Ku bw’iyo mpamvu, zagiriwe inama yo gushaka ubwenegihugu mu bihugu byari byarazihaye ubuhunzi. Guverinoma yemeye kuziha ubufasha muri icyo gikorwa.

Mu gushaka uko zaharanira uburenganzira bwazo uko byagenda kose, izi mpunzi zashinze FPR Inkotanyi mu 1987, kugira ngo ziyifashishe kugera ku mugambi wazo, byaba na ngombwa zikifashisha ingufu za gisirikare.

Ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi bwiyemeje guhuriza hamwe impunzi aho zari ziri hose, mu Karere k’Ibiyaga bigari, kugera muri Afurika yose ndetse no hanze y’umugabane.

Hashyizweho umurongo ngenderwaho n’amahame ahantu hose habonetse umubare munini w’abanyarwanda, Abakada baratoranywa kandi bahabwa amahugurwa mu bya politiki n’umurongo w’imitekerereze; ndetse inkunga yo gushyigikira ibikorwa by’umuryango itangira gukusanywa binyuze mu bikorwa ndangamuco n’ibindi.

Intego yari uguhuriza hamwe imbaraga mu guharanira uburenganzira bw’impunzi bwo gutaha mu gihugu cyazo binyuze mu muryango ufite imiterere ihamye, ufite ubushobozi bwo kuba wakora ubukangurambaga bwo gushaka ubufasha, no mu miryango mpuzamahanga.

Uburyo bwonyine zari zisigaranye bwatumye zishinga RPA (Rwanda Patriotic Army), umutwe wa gisirikare wari ugizwe n’abana bakomokaga ku babyeyi nabo bari impunzi.

Nubwo Uganda yari igihugu gifite igisirikare kibarizwamo umubare munini w’abanyarwanda, yabaye nk’ihuriro ryo gushaka abajya muri RPA, bihuje n’abandi bo mu Karere k’Ibiyaga bigari cyane abari barahungiye mu Burundi, Zaïre, Kenya, Tanzania n’ahandi. Byaje kurangira, umwanzuro wo gukoresha ingufu za gisirikare ariwo witabajwe.

Muri Uganda, abanyarwanda batangiye gushaka uko bava mu gisirikare cy’igihugu, NRA, batangira kuva mu mitwe y’ingabo babarizwagamo, bitegura uko bazagenda.

Gen Maj Paul Kagame ubwo yari ku Rusumo mu minsi ya mbere y'urugamba rwo kubohora igihugu
Ihezwa ryakorerwaga Abanyarwanda bo mu bwoko bw'Abatutsi kugeza ubwo bayobotse inzira y'ubuhinzi, niryo ryabaye ipfundo ry'urugamba rwo Kubohora Igihugu

IZINDI NKURU

Impamvu RPA yafashe umwanzuro wavuyemo Intambara ya Mbere ya Congo

+Soma Inkuru

Impamvu RPA yafashe umwanzuro wo kwinjiza abahoze muri FAR mu gisirikare cyayo

+Soma Inkuru

Impamvu y’ubumuntu ituma u Rwanda rushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro

+Soma Inkuru

IBITEKEREZO

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!

Andika igitekerezo