Impamvu RPA yafashe umwanzuro wavuyemo Intambara ya Mbere ya Congo

Yanditswe na IGIHE

Nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Guverinoma nshya yisanze mu rugamba rukomeye rurenze ibitero bya hato na hato by’abahoze muri Ex-FAR n’abari babashyigikiye.

Icyo kibazo cyari gishingiye ku bufasha bw’ibikoresho n’ubundi bwahagwaga imitwe yitwaje intwaro buturutse mu mahanga, ahari abifuzaga gukuraho ubutegetsi bwariho.

Inkunga ikomeye yatangwaga ivuye muri Guverinoma ya Zaïre yari iyobowe na Mobutu Sese Seko. Ibibazo byiyongereye cyane ubwo Umuryango Mpuzamahanga wongeraga kwifata ukabura uko witwara nyamara hari ikibazo cy’umutekano muke mu Karere.

Hagati aho, binyuze mu nkunga z’imiryango mpuzamahanga yigenga zo kwifashishwa mu bikorwa by’ubutabazi, Umuryango Mpuzamahanga wagize uruhare mu guha amafunguro abarwanyi, unabafasha kwisuganya aho bari mu nkambi z’impunzi zari hafi y’umupaka w’u Rwanda na Zaïre.

Kuba imitwe yitwaje intwaro yari yegereye umupaka w’u Rwanda, bihabanye n’Amategeko Mpuzamahanga.

Guverinoma y’u Rwanda yagombaga gushaka igisubizo cy’iki kibazo cyari kibangamiye ituze ry’igihugu kivuye muri imwe muri Jenoside zakoranywe ubukana mu kinyejana cya 20.

Gushaka igisubizo byaganishije ku ntambara ya Mbere ya Congo

Guverinoma y’u Rwanda yohereje ingabo muri Zaïre ngo zisenye inkambi z’impunzi zari zicumbikiye ingeri nyinshi z’abanyarwanda bari barahunze intambara.

Usibye gucumbikira impunzi, inkambi zakoreshwaga nk’ubuhungiro n’ahantu ho kwisuganyiriza ku barwanyi basize bakoze Jenoside.

Intambara yayobowe n’u Rwanda ariko rufashijwe n’ibindi bihugu, byaje kurangira ishyize iherezo ku butegetsi bwa Mobutu bujya mu maboko ya Laurent Désiré Kabila.

Usibye guhatira umubare munini w’Abanyarwanda bari barahunze igihugu gutahuka, gusenya inkambi z’impunzi byatatanyije, binaca intege abasize bakoze Jenoside.

Kubera ibyo bitero bya RPA n’abari bayishyigikiye, benshi mu barwanyi n’ababateraga inkunga bahungiye mu bihugu birimo ibyo muri Afurika yo hagati, Uburasirazuba n’Uburengerazuba.

Abo barwanyi bongeye kwisuganya, bashaka gukomeza umugambi wabo wo gukuraho ubutegetsi no gukomeza Jenoside mu Rwanda.

Ni kimwe mu byatumye bakomeza kuba imbogamizi ku mutekano w’u Rwanda bafashijwe na Kabila, bigeza ku ntambara ya kabiri ya Congo n’ibindi bikorwa bya gisirikare RPA yagombye gukora mu gusigasira umutekano w’imbere no hanze y’igihugu.

Umwe mu mitwe y’iterabwoba wamaze igihe kirekire ni FDLR, kuri ubu wacitse intege ndetse nta mpungenge uteye ku mutekano w’u Rwanda.

Nyamara ingengabitekerezo ya Jenoside yakwirakwijwe n’imitwe yitwaje intwaro mu bice ikoreramo, iteza ikibazo ndetse idashakiwe igisubizo kare, yateza ikibazo gikomeye ku ituze ry’igihugu n’akarere mu gihe kizaza.

Nyuma ya Jenoside, Interahamwe zahungiye muri Zaïre zitangira kwisuganya zishaka gutera u Rwanda
Ingabo z'u Rwanda zagize uruhare mu bikorwa bigamije kugarura amahoro mu karere birimo 'Operation Umoja Wetu'
Ubwo Ingabo za RDF zari mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa FDLR

IZINDI NKURU

Impamvu RPA yafashe umwanzuro wavuyemo Intambara ya Mbere ya Congo

+Soma Inkuru

Impamvu RPA yafashe umwanzuro wo kwinjiza abahoze muri FAR mu gisirikare cyayo

+Soma Inkuru

Impamvu y’ubumuntu ituma u Rwanda rushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro

+Soma Inkuru

IBITEKEREZO

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!

Andika igitekerezo