FPR yafashe hakiri kare icyemezo cy’uko hakenewe imbaraga zizafasha u Rwanda gutekana nyuma y’intambara yakurikiye Jenoside. Izo mbaraga zarimo kwinjiza abahoze ari ingabo za Ex-FAR mu gisirikare cya RPA cyari kigiye kuba ingabo z’igihugu.
Ibyo bitero bya hato na hato bikirangira hari indi mitwe yavutse; byabaye ngombwa ko guverinoma ishyiraho gahunda yo kwinjiza mu ngabo abarwanyi b’iyo mitwe bamanitse amaboko bakemera gutsindwa cyangwa abafashwe ariko bakaba babishaka.
Ababarirwa mu bihumbi binjijwe mu ngabo mu gihe abandi bashatse gusubira mu buzima bwa gisivili na bo bafashijwe gusubira mu miryango baturukagamo. Uko guhuza abasirikare bari bahanganye byagize akamaro gakomeye.
Guha abahoze ari abarwanyi muhanganye amahirwe yo kujya mu gisirikare gishya, byakuyeho amahitamo yabo yo kuba basubira mu bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro cyangwa ibindi byaha.
Ku barwanyi, gukorana n’abo bahoze bahanganye ku rugamba rukaze ndetse babafitiye urwikekwe, byabafunguriye amarembo yo kumenyana, bubakanamo icyizere n’ubwumvane byagejeje ku guhuza imyumvire yo kubaka igihugu.
Inyungu ikomeye cyane muri politiki yavuye mu guhuza ingabo, ni uko byabaye umusingi wo kubakiraho u Rwanda rwasenyutse kubera Jenoside no gufasha kubaka umuryango nyarwanda mushya udaheza umuturage uwo ariwe wese.
IBITEKEREZO
Andika igitekerezo