Umurunga w’inshingano FPR Inkotanyi yahuye nazo nyuma yo kubohora igihugu

Yanditswe na Philbert Girinema

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, FPR Inkotanyi yagiye ku butegetsi idafite ubunararibonye bwo kuyobora Guverinoma. Gusa ibirenze ku bunararibonye, ni uko ubuyobozi bwayo bwari bufite intumbero yo kugera ku ntsinzi, ari nayo yafashije RPA gutsinda ingabo za FAR (Forces Armées Rwandaises), zari nyinshi mu mubare kubarusha.

Ubunararibonye mu bya politiki bwari mu bayobozi ba FPR Inkotanyi bwakwirakwijwe mu Bakada bake bari abakozi muri za guverinoma z’ibihugu byari byarabacumbikiye nk’impunzi. Abakozi leta yari ifite icyo gihe bari biganjemo abarangije amashuri yisumbuye.

Mu gushyiraho Guverinoma ya mbere nyuma ya Jenoside, FPR Inkotanyi yakoranye n’amashyaka yari asanzweho ataragize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside. Intego yari ugushyiraho uburyo bw’imikoranire.

Uburemere bw’akazi kari gahari mu mizo ya mbere, bwakomwe mu nkokora no kutagira amikoro, igihugu cyasaga n’icyasenyutse burundu bituma RPA ifata inshingano zikomeye zo kubungabunga umutekano igamije kugarura ituze, kongera kucyubaka ndetse no kugiteza imbere.

RPA rwari rwo rwego rwonyine rufite imikorere ihamye ndetse n’ubushobozi bwisumbuye mu bikoresho no kubasha gushyira ibintu ku murongo. Byayibashishije kugera kuri byinshi; ndetse no gusubiza ku murongo Radio Rwanda byakozwe n’abatekinisiye ba gisirikare.

Bitewe n’uko nta telefoni zari zihari, na ba Minisitiri bakoreshaga ibyombo bya gisirikare kugira ngo babashe kuvugana.

Icyo gihe icyari gishyizwe imbere kwari ukubona ibintu bikozwe, aho kuba ubushobozi bwo kubikora. Ingabo niyo maboko yari ahari yiteguye gutanga umusanzu adategereje igihembo nkuko byari kugenda ku bigo byigenga byashoboraga guhabwa akazi.

FPR Inkotanyi yafashe igihugu kidafite ubushobozi bw’amafaranga n’ibindi. Kimwe mu by’ingenzi byari bikenewe ako kanya ni ugusukura igihugu cyari cyuzuye imirambo y’abazize Jenoside n’ubwicanyi, izi nshingano RPA ni yo yazisohoje.

RPA kandi yafashe inshingano zo gucunga umutekano w’abantu no kugarura iyubahirizwa ry’ amabwiriza n’amategeko. Mbere na mbere yagombaga gushaka abakekwaho Jenoside bagashyirwa ahantu hamwe, bagacungirwa umutekano kandi bakagaburirwa. Jandarumeri ya mbere ya Jenoside yari ifite inshingano ku iyubahirizwa ry’amabwiriza n’amategeko, yari yarasenyutse.

Abagombaga kubikora bamwe bagize uruhare muri Jenoside barafashwe, mu gihe abandi bahunganye n’izindi nzego z’umutekano bajya muri Zaïre bisiga icyuho muri uru rwego.

Intwaro nyinshi zari zihishe mu baturage. Zimwe zifashishwaga mu gukora ibyaha birimo ubwicanyi n’ubujura. Ibihumbi amagana by’abakekwaho jenoside bagendagendaga mu bice bitandukanye by’igihugu, bateza umutekano muke. Bamwe bahigaga ndetse bakica abarokotse Jenoside kugira ngo bizere ko ntawe uzabashinja.

Byari ngombwa ko batabwa muri yombi bakaburanishwa. Nubwo RPA yakoze akazi gateye ishema, ku rundi ruhande kurwanya ibyaha byari bikeneye ko hashyirwaho urwego rwihariye rureba iby’iyubahirizwa ry’amabwiriza n’amategeko.

Intambwe ya mbere yabaye kongera gushyiraho Jandarumeri. Jandarumeri nshya yari ihuriyemo abari muri RPA ndetse n’ingabo zatsinzwe (Ex-FAR), kugira ngo bakemure inzitizi yo kongera kubahiriza amabwiriza n’amategeko mu bihe bikomeye.

Jandarumeri yaje kuba umutima w’ishingwa ry’urwego rushinzwe ibikorwa bya gisivili ari rwo Polisi y’Igihugu yashinzwe mu 2000.

Mu gusubiza kandi ikibazo cy’abakozi bake mu nzego za gisivili, abofisiye ba RPA, bagiye bashyirwa mu buyobozi mu nzego z’ibanze ndetse no ku rwego rw’igihugu kugira ngo bazibe icyuho cyari cyarasizwe n’abakozi ba leta bari barishwe cyangwa barahunze. Bamwe babaye ba meya, abandi abanyamabanga bahoraho, abandi bagirwa abayobozi b’ibigo n’inzego bya leta.

Maj Paul Kagame ubwo yarahiriraga inshingano zo kuba Minisitiri w'Ingabo nyuma yo kubohora igihugu
Abaturage benshi bari bateraniye ku yahoze ari CND bitabiriye umuhango w'irahira ry'abayobozi bashya nyuma ya Jenoside

IZINDI NKURU

Impamvu RPA yafashe umwanzuro wavuyemo Intambara ya Mbere ya Congo

+Soma Inkuru

Impamvu RPA yafashe umwanzuro wo kwinjiza abahoze muri FAR mu gisirikare cyayo

+Soma Inkuru

Impamvu y’ubumuntu ituma u Rwanda rushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro

+Soma Inkuru

IBITEKEREZO

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!

Andika igitekerezo