Ingorane zikomeye RPA yahuye nazo mu minsi ya mbere y’urugamba rwo kubohora igihugu

Yanditswe na Philbert Girinema

RPA yashinzwe kugira ngo yifashishwe na FPR mu mugambi wo kugera ku ntego yo kubohora igihugu, kikava mu maboko y’intagondwa zari zimaze imyaka irenga 30 zikiyobora zigendeye ku moko aho igice kimwe cy’abaturage bari baratereranwe.

Ku ya Mbere Ukwakira 1990, RPA yateye u Rwanda iturutse muri Uganda. Urugamba rwo kubohora igihugu rwamaze imyaka ine, rwaranzwe n’imbogamizi zikomeye, imwe muri zo ni urupfu rw’Umugaba Mukuru wa RPA, General Major Fred Rwigema, ku munsi wa kabiri w’igitero, rwakurikiwe n’urw’abandi bayobozi bakuru mu ngabo. Ugutakaza morali ndetse no kutagira ubushobozi buhamye mu miyoborere byari bigiye gushyira iherezo kuri RPA no ku ntego za FPR Inkotanyi.

Ku buyobozi bwa Major Paul Kagame wari wasimbuye Nyakwigendera Gen Maj Rwigema, ingabo zabashije kongera kwisuganya zikomeza urugamba. Ni cyo gihe RPA yakomeje guhura n’imbogamizi zirimo ko Guverinoma yariho yashyigikirwaga n’ibihugu bikomeye birimo u Bufaransa, ibyo mu Karere nka Zaïre, byatangaga ubufasha burimo ubwa gisirikare.

Hari kandi n’imbogamizi zo kugerwaho n’ibikoresho bikenewe kuko icyo gihe ku mupaka w’u Rwanda na Uganda hari indorerezi z’Umuryango w’Abibumbye.

Mu 1991, bitewe no kongera kwisuganya kwayobowe n’Umuyobozi Mukuru w’Ingabo, Paul Kagame, wari wasimbuye Fred Rwigema, RPA yarakuze nubwo yari igizwe n’abasirikare bake ariko bafite ubushobozi bwo kurwana ahantu hatandukanye. Ubushobozi bw’ibikoresho n’ibindi nkenerwa nabwo bwakomeje kwiyongera.

Mu gihe Guverinoma ya Habyarimana yabonaga ko igowe no guhangana no gutsinda RPA, yateguye ubukangurambaga bwo kurimbura imbaga bugambiriye abo mu bwoko bw’abatutsi, ababashyigikiye ndetse n’abataravugaga rumwe n’ubutegetsi, hatitawe ku bwoko bwabo.

Umugambi wari ugutsemba burundu iki cyiciro cy’abaturage ubutegetsi bwafataga nk’ikibazo.

Ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi ntabwo bwari bwaratekereje ko kubera icyemezo cyo gutaha kw’impunzi ku ngufu, Guverinoma ya Habyarimana ishobora gucura umugambi wo gutsemba Abatutsi.

Nubwo Umuryango Mpuzamahanga wari waraburiwe inshuro nyinshi n’indorerezi mpuzamahanga n’izo mu gihugu ko Jenoside ishoboka, ntabwo wigeze ugira icyo ukora mu kubuza no guhagarika ubwicanyi. Ibyo byahise bishyira izo nshingano kuri FPR Inkotanyi, binyuze muri RPA.

Gutatanya Guverinoma ya Habyarimana no gushyikiriza ubutabera ba ruharwa mu gutegura ubwicanyi, byahise bihinduka ikintu cy’ingenzi ndetse n’uburyo bwonyine bwashobokaga kuri FPR Inkotanyi n’abandi bafatanyaga mu bya politiki muri Guverinoma y’Ubumwe.

Umunsi wo Kwibohora ushushanya ukubohora u Rwanda n’Abanyarwanda ku ngoyi ya Guverinoma ya Habyarimana yakoze Jenoside, no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ndetse n’ubwicanyi bwakorerwaga abandi banyarwanda bafatwaga nk’abanzi.

Ushushanya kandi igihe gikomeye cyo guhindura umurongo, igihugu kikava ku kuba kigizwe n’ihezwa ryari ryarabaye nk’umugenzo wemewe, ahubwo kigahinduka icyibonwamo n’abaturage bose bakishimira kugira uburenganzira bumwe.

Ingabo za RPA zatangiye urugamba zivuye mu buhungiro, ziyemeza kubohora igihugu cyari ku ngoyi y'ubutegetsi bubi
Iyi foto yo ku wa 4 Nyakanga 1994 aho Umugaba Mukuru w'Ingabo za APR, Maj Paul Kagame, ari kumwe n’abandi basirikare bari bageze mu Mujyi wa Kigali rwagati nayo iri muri iyi ngoro

IZINDI NKURU

Urugendo rwa RPA mu kwimakaza ubunyamwuga

+Soma Inkuru

Ingano y’imihanda, amavuriro, ibitaro n’ibindi bikorwa byubatswe na RDF mu myaka 25

+Soma Inkuru

Ingorane zikomeye RPA yahuye nazo mu minsi ya mbere y’urugamba rwo kubohora igihugu

+Soma Inkuru

IBITEKEREZO

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!

Andika igitekerezo