Ubutumwa bwa Minisitiri w’Ingabo ku #Kwibohora25

Yanditswe na Philbert Girinema

Mu myaka 25 ishize, FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibohora igihugu cyacu cyari mu maboko y’ubutegetsi bw’abicanyi.
Muri icyo gihe u Rwanda rwari igihugu giteye ubwoba kandi gisuzuguritse kubera igihe cyari kimaze mu miyoborere mibi yakigejeje kuri Jenoside yakoranywe ubugome busumbye ubundi bwabayeho mu kinyejana cya 20.
Uyu munsi, mu gihe twizihiza isabukuru y’imyaka 25 yo Kwibohora, tugomba kumva neza icyo twishimira.
Mu ijambo rye ubwo hizihizwaga ku nshuro (...)

Mu myaka 25 ishize, FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibohora igihugu cyacu cyari mu maboko y’ubutegetsi bw’abicanyi.

Muri icyo gihe u Rwanda rwari igihugu giteye ubwoba kandi gisuzuguritse kubera igihe cyari kimaze mu miyoborere mibi yakigejeje kuri Jenoside yakoranywe ubugome busumbye ubundi bwabayeho mu kinyejana cya 20.

Uyu munsi, mu gihe twizihiza isabukuru y’imyaka 25 yo Kwibohora, tugomba kumva neza icyo twishimira.

Mu ijambo rye ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 21 Umunsi wo Kwibohora, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yasobanuye Kwibohora muri aya magambo: “Igisobanuro cya mbere cyo kwibohora ni ukwitandukanya n’ibidutesha agaciro.Ukwibohora kujyana no gushira ubwoba ugahaguruka, ugaharanira ikiri ukuri.”

Ku bw’ibyo, tariki ya 4 Nyakanga, ni umunsi udasanzwe mu mateka y’igihugu cyacu kandi ubereye kwizihizwa. Ni yo tariki yashyize iherezo ku bunyamaswa n’ubugome no gutakaza icyizere ariko ni n’itariki yo kwiyemezaho guhangana n’icyashaka kudusubiza inyuma.

Kuri iyi sabukuru ya 25 yo Kwibohora, ni ingenzi kuzirikana uruhare ingabo zagize ngo igihugu cyacu cyongere kuba ku ikarita y’isi.

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zikomeje kandi ziyemeje gushyiraho uburyo bufasha Abanyarwanda mu kurwanya ubukene, kurandura ruswa no guhindura u Rwanda ahantu buri wese yishimira.

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zikomeje kandi ziyemeje gushyiraho uburyo bufasha Abanyarwanda mu kurwanya ubukene, kurandura ruswa no guhindura u Rwanda ahantu buri wese yishimira.

Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye igisirikare isura nshya, kiva ku kuba igisirikare cy’inyeshyamba, kiba icy’umwuga gituma abanyarwanda bagira amahoro n’umutekano kandi gifite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo ibyo aribyo byose. Ariko tugomba kuzirikana ko Kwibohora ari urugendo rurerure kandi rukomeza.

Mbere yo ku wa 4 Nyakanga 1994, intego yari urugamba rw’imbunda ariko ubu twatangiye urugamba rwo guha ituze igihugu, kugarura agaciro kacu no kukizamura ku rwego rwisumbuye mu mibereho myiza n’ubukungu.

Ndifuza kongera gushimira Umugaba w’Ikirenga, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kubera imiyoborere ye ireba kure n’inama adahwema gutanga hagamijwe kugera ku mahoro, iterambere n’impinduka by’u Rwanda.

Ndashimira Abanyarwanda dukorera n’ubwitange ndetse n’abagabo n’abagore bagize Ingabo kubera umuhate wabo mu kuzuza inshingano bafite no kurinda inyungu z’igihugu.

Ku bakibyiruka, nimuhaguruke mwubakire ku musingi washyizweho maze iterambere rikomeze.

Yubile nziza y’imyaka 25 yo Kwibohora kw’Igihugu cyacu.

Minisitiri w’Ingabo, Gen Maj Albert Murasira, yavuze ko Isabukuru ya 25 yo Kwibohora ikwiye kujyana no kuzirikana uruhare ingabo zagize ngo u Rwanda rwongere kuba ku ikarita y’Isi

IZINDI NKURU

Urugendo rwa RPA mu kwimakaza ubunyamwuga

+Soma Inkuru

Ingano y’imihanda, amavuriro, ibitaro n’ibindi bikorwa byubatswe na RDF mu myaka 25

+Soma Inkuru

Ingorane zikomeye RPA yahuye nazo mu minsi ya mbere y’urugamba rwo kubohora igihugu

+Soma Inkuru

IBITEKEREZO

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!

Andika igitekerezo