Ifoto y’Umunsi: Harerimana Jonas yarokowe n’Inkotanyi afite imyaka 10

Yanditswe na IGIHE

“Twebwe turi Inkotanyi’’, aya ni amagambo y’ihumure yabwiwe Harerimana Jonas ubwo abasirikare ba FPR Inkotanyi bamurokoraga ubuzima bwe buri mu kaga kuko ari mu bahigwaga n’Interahamwe.

Ifoto ya Harerimana igaragaza umusirikare wa RPA amufashe ukuboko amukura ahantu yari yihishe mu gihuru, kiri hafi y’ahari haracukuwe ibyobo byo kujugunyamo Abatutsi i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Mu kubara iyo nkuru, agira ati “Nabuze umwifato, sinari kurira. Narize ngeze i Nyamata ntangiye kubona abaturanyi.’’

Harerimana ni we wenyine warokotse mu muryango we. Urugendo rwe rwo gukira ibikomere yarufashijwemo ahanini no gukina umupira w’amaguru ariko nk’utarabigize umwuga.

Mu gushima Inkotanyi zamurokoye avuga ko ‘ari imibereho myiza’.

Yakomeje ati ‘‘Inkotanyi iyo mvuze ko ari imibereho myiza, mbikesha uwo ndi we aka kanya. Ndavuga nti zinkura hariya, uwambonye hariya, nanjye uko nibonaga, nabonaga ntazaba umuntu, nabonaga nsigaje gushiramo umwuka. Kubona nezerewe, ndi gukorera igihugu cyanjye, mpita mvuga ko Inkotanyi ari ubuzima.’’

Harerimana ni umugabo utuye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, afite umugore n’abana batatu.

Harerimana Jonas yarokowe n’Inkotanyi afite imyaka 10. Ubu ni umugabo uhamya ko yahinduriwe ubuzima bukaba bushya

IZINDI NKURU

Amwe mu matariki y’ingenzi yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda

+Soma Inkuru

Ishimwe rya Nduwayesu warokowe n’Inkotanyi muri gereza ya Ruhengeri, habura amasaha make ngo yicwe

+Soma Inkuru

U Rwanda nyuma yo Kwibohora, impanuro ku rubyiruko n’abashaka gukirira muri Leta -Ikiganiro na Protais Musoni

+Soma Inkuru

IBITEKEREZO

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!

Andika igitekerezo