Ishimwe rya Nduwayesu warokowe n’Inkotanyi muri gereza ya Ruhengeri, habura amasaha make ngo yicwe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha

Tariki 20 Mutarama 1991, uwari umugaba w’ingabo za RPA zabohoye u Rwanda, Maj Gen Kagame Paul yakoresheje inama abari abayobozi bakuru b’ingabo, bafata umwanzuro wo kugaba igitero umujyi wa Ruhengeri no kubohoza imfungwa zari muri gereza ya Ruhengeri.

Wari umwanzuro utoroshye, kugaba igitero mu mujyi wari urimo ikigo cya gisirikare, mu gihugu cyafashwaga n’ibihugu bikomeye nk’u Bufaransa, u Bubiligi n’ibindi.

Igitero cyagombaga kugabwa tariki 22 Mutarama ariko ingabo za RPA bwaziriyeho zikiri mu Birunga, biba ngombwa ko igitero cyimurirwa tariki 23 Mutarama 1991.

Mu gihe ingabo za RPA zasiganwaga n’amasaha ngo zijye kubohora imfungwa muri gereza ya Ruhengeri, Elie Nduwayesu we yabaraga amasaha asigaye ngo ajye guhambwa ari muzima.

Umunsi Inkotanyi zabohoreyeho gereza ya Ruhengeri n’abari bayirimo, ni wo Nduwayesu na bagenzi be bagera kuri 200 bari bafunzwe nk’ibyitso by’Inkotanyi bagombaga kwicwaho.

Uyu mugabo w’imyaka 54, avuga ko tariki 23 Mutarama ayifata nk’umunsi yavutseho bwa kabiri kuko iyo Inkotanyi zidatabara, ubu aba yarabaye amateka.

Yakatiwe urwo gupfa kuko yize

Nduwayesu kuri ubu ni Umuyobozi akaba n’uwashinze ishuri Wisdom School rifite icyicaro mu Karere ka Musanze, ahahoze akayira Inkotanyi zamunyujijemo ubwo yari amaze kubohorwa.

Urugendo rwe rw’ububabare rwatangiye tariki 4 Ukwakira 1990, ubwo Inkotanyi zari zimaze iminsi itatu zitangije urugamba rwo kubohora igihugu.

Nduwayesu yafashwe mu Ukwakira 1990 ashinjwa kuba icyitso cy'Inkotanyi nyamara ntaho azizi

Nduwayesu yari umuyobozi w’ishuri muri Rwankeri, ubu ni mu karere ka Nyabihu ari naho umuryango we wari utuye. Mu 1990 yari amaze umwaka umwe agarutse mu gihugu, nyuma yo guhungana n’umuryango we mu 1973 bahunga itotezwa ryakorewe Abatutsi.

Yagarutse mu Rwanda arangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, amahirwe benshi mu Batutsi batabonaga icyo gihe, ari nabyo byabaye intandaro y’ifungwa rye.

Nyuma y’iminsi itatu urugamba rwo kubohora igihugu rutangijwe, ubuyobozi bwa Komine Nkuri yari atuyemo bwamutumyeho abantu bakoranaga, ngo bamubwire ko guhera uwo munsi atemerewe kuva mu nzu.

Yahise ahabwa n’abasirikare bo kurinda urugo rwe nijoro kugira ngo adatoroka, bwacya bakagenda.

Aganira na IGIHE yagize ati “Nagiye mu nzu kuva ku itariki ya 4 Mutarama, nta mpamvu n’imwe bigeze bambwira. Nijoro nareberaga mu idirishya nkabona hari abantu bakikije inzu yanjye b’abasirikare bafite n’imbunda barenga 12, ariko mu gitondo saa kumi n’ebyiri bakagenda.”

Tariki ya 9 Ukwakira 1990 abajandarume baje gutwara Nduwayesu, bamwaka ibyangombwa bye birimo dipolome na pasiporo, banasaka aho yari atuye barangije baramujyana.

Nduwayesu yajyanywe muri kasho ya komine, ahahurira n’abandi batutsi barimo uwitwaga Masabo wari umuforomo mukuru ku kigo nderabuzima cya Rwankeri, na Havugimana Emmanuel wari umwarimu.

Bwarakeye tariki 10 Ukwakira bimurirwa muri kasho mu Ruhengeri mu mujyi, tariki 11 ajya kubonana n’umugenzacyaha, (officiers de police judiciaire, OPJ) ari naho yamenyeye ibyo ashinjwa.

Ati “OPJ yarambajije ngo ko twari twarakubuze? Nti mwamburiye he ko nari mpari. Atangira kureba ku rutonde aranshakisha arambura. Ndamubaza nti ese kuki turi ku rutonde? Ati twari twarakubuze mubo twashakaga wowe warabuze.”

Nduwayesu yafashije OPJ gushakisha izina rye ku rutonde, kubw’amahirwe cyangwa ibyago aza kwibona ari nimero ya karindwi mu gihugu.

Ati “Nagiye kubona mbona mu bantu bose ndi nimero ya karindwi. Mu byitso byose mu gihugu byagombaga gupfa ndi nimero ya karindwi! Naramubajije ngo kubera iki, ati kubera ko uri Umututsi ukaba warize amashuri angana gutya ugomba gupfa, arabyandika.”

Nduwayesu yahawe ikaramu ngo asinyire ko ari icyitso cy’Inkotanyi nimero karindwi mu gihugu kandi agomba gupfa.

Nduwayesu yakatiwe urwo gupfa kubera ko yari yarize kandi akaba yarigeze kujya hanze y'u Rwanda

Nubwo yari yarize kandi yarabaye hanze nk’impunzi, Nduwayesu ashimangira ko ntaho yari aziranye n’Inkotanyi.

Bari bagiye kwicwa n’imfungwa Imana ikinga ukuboko

Nyuma yo gukatirwa ataburanye, Nduwayesu na bagenzi be Masabo na Havugimana bajyanywe muri gereza ya Ruhengeri, ariko umunsi wo kubajyanayo wari wateguwe bihambaye.

Imfungwa zo muri gereza ya Ruhengeri zari zamenyeshejwe ko hagiye kuzanwa abajenerali batatu b’Inkotanyi bafatiwe ku rugamba, basaba imfungwa gufata intwaro yose ishoboka kugira ngo baze kwihimura kuri abo bajenerali babujije igihugu amahoro.

Nduwayesu ati “Babawiye ko bitegura, ko buri wese afata yaba umuhoro, yaba icyuma, ikintu cyose kiri butume afata inyama imwe wenda akotsa inyama y’umujenerali uri gutesha igihugu amahoro.”

“Tujya kuva kuri burigade ngo batujyane muri gereza, imbere hari umukuru wayoboraga gereza icyo gihe ari kumwe n’abasirikare bane, hakurikiraho Masabo na Havugimana, njye nza ndi uwa nyuma mfite abandi basirikare bane bari inyuma yanjye.”

Bamaze kwinjira, umuyobozi wa gereza ngo yabwiye abanyururu gutangira ‘akazi’, uwari ukuriye abanyururu atera hejuru avuga amagambo yatumye bose bagwa mu kantu, ariko Nduwayesu na bagenzi be bararokoka.

Nduwayeseu ati “Masabo (wari imbere) yari yaragiriye neza umwe mu banyururu, ni na we wari gukubita icyuma cya mbere umujenerali, agatangiza kutwica. Mu gihe [umunyururu] yari amubonye, yaravuze ati ntibishoboka, ntabwo Masabo ari Inkotanyi. Ndamuzi mu Rwankeri yaramfashije n’umuryango wanjye.”

“Yabwiye abandi banyururu ati ’ntimugire umuntu mukoraho, niba Masabo ari kumwe n’aba si Inkotanyi’, ibiti babishyira hasi, ibyuma babishyira mu mifuka, baduha inzira.”

Muri gereza ya Ruhengeri hari harimo ibice bibiri, igice gifungirwamo imfungwa zisanzwe n’ikindi cyitwa ’spécial’ cyafungirwagamo abagome cyangwa se abanzi b’igihugu ari nacyo ba Nduwayesu bajyanwemo.

Nduwayesu avuga ko icyumba bari bafungiyemo cyari cyegeranye n’icyari gifungiyemo Colonel Théoneste Lizinde wari warahamijwe gushaka guhirika Perezida Habyarimana.

Umunsi wo gupfa ari na wo barokoweho

Mu minsi ishyira tariki 23 Mutarama 1991, Nduwayesu avuga ko abagororwa babazaniraga ibyo kurya babamenyesheje ko hari icyobo kiri gucukurwa inyuma ya gereza cyari giteganyirijwe abahamijwe kuba ibyitso by’Inkotanyi.

Icyo cyobo cyari kinini cyane kuko kugeza ubu nyuma y’imyaka 26 kimenwamo ibishingwe cyanze kuzura. Ngo bari babwiwe ko bazabashyingura muri icyo cyobo ari bazima, hirindwa ko haraswa amasasu bikamenyekana dore ko Guverinoma y’u Rwanda icyo gihe yari mu mishyikirano na FPR Inkotanyi.

Mu ijoro ryo kuwa 22 Mutarama rishyira kuwa 23 Mutarama, Nduwayesu na bagenzi be baraye biyeza ngo nibaramuka bishwe bukeye bwaho, Imana ibakire.

Ati “Abanyururu batuzaniraga ibishyimbo bari batubwiye ngo icyobo bakirangije, ubu mwitegure kandi ni nijoro.”

Tariki 23 mu rukerera ingabo za FPR Inkotanyi zari zasesekaye mu mujyi wa Ruhengeri, zitangira kurasana n’ingabo za Leta.

Nduwayesu yavuze ko batunguwe no kuraswa n’imbunda yabaga ku musozi wa Nyamagumba uri hejuru ya gereza kandi yari ishinzwe kubarinda, bagatangira kwibaza ibyabaye bikabayobera.

Ati “Intambara yari ikomeye cyane. Naribajije nti ko twagombaga gupfa uyu munsi, ese abagombaga kutwica ntabwo bumvikanye? Umuntu wese yagiye kuzana agashati turambara kugira ngo napfa, apfe yambaye.”

Amasasu yarakomeje kugeza saa moya za mu gitondo. Bamwe mu basirikare b’Inkotanyi binjiye muri gereza barasa ingufuri ngo zifunguke, abagororwa bose bararekurwa.

Nduwayesu na bagenzi be aho bari bafungiye hari kure kandi bigoye kuhagera, ku buryo abanyururu bagenzi babo aribo barangiye Inkotanyi ko hari abatarabohorwa.

Ati “Abanyururu batugaburiraga nibo bababwiye ngo hari ibindi byitso musize. Twumvise umuntu ugenda arasa inzugi afungura, tubona agahungu k’imyaka nka 20 katugezeho kati ndi Inkotanyi, turabafunguye mutahe.”

Ubwo bageraga hanze ya gereza, Inkotanyi zabahitishijemo, ngo abashaka kujyana nazo baze abatabishaka bajye mu miryango yabo.

Abenshi bahisemo gusubira mu miryango yabo kuko bumvaga ko Inkotanyi igihugu zagifashe, ariko Nduwayesu ahitamo kujyana nazo mu birunga.

Ati “Naravuze nti njyewe ntabwo ndizera, niba bafashe igihugu reka njyane nabo nibagaruka nzagarukana nabo ariko sinshobora kujya Rwankeri.”

Nduwayesu yajyanye n’Inkotanyi ndetse atangira gukora kuri radiyo Muhabura ari nako ajya mu bukangurambaga butandukanye bwo gushishikariza abantu gutanga imisanzu.

Benshi mu miryango y’ababohowe muri gereza ya Ruhengeri barishwe bazira ko bene wabo babohowe. Abahisemo gusubira mu miryango nabo abenshi ntibagezeyo, biciwe mu nzira n’ingabo za Leta zihimura.

Ubwo u Rwanda rwabohorwaga mu 1994, Nduwayesu yatangiye kumva inkomanga ku mutima, umuhatira kugira icyo akora kugira ngo yiture abamurokoye.

Ati “Igihe nari nziko napfuye, Imana yohereje FPR na RPA baraza mbyarwa ubwa kabiri nongera kubaho, mbona izuba […] Icyo nakoze naravuze nti kugira ngo ntazigera nibagirwa, nintaha nzareba ha handi nanyuze, ndebe ko hari ahantu hato, akarima kose nzabona nzakagura mpubake urwibutso nzahore mbyibuka.”

Mu 2008 nibwo yubatse ishuri Wisdom School ahahoze akayira banyuzemo bajya mu birunga nyuma yo kubohorwa kugira ngo mu gihe cyose azaba ahari, ajye yibuka ineza yagiriwe n’Inkotanyi.

Ati “Iyo ndi hano nibuka Inkotanyi n’ubutwari bw’abo basore bitanze bakaza kumfira batanzi.”

Yagiriye inama abakiri bato, avuga ko gukunda igihugu ari cyo kintu cya mbere gitanga umunezero.

Ati “Urubyiruko rwitegereza uru Rwanda, rumenye ko rwavuye kure. Twebwe twari tururimo turaruzi, twagize ibihe bibi cyane. Gukunda igihugu niwo muti w’amahoro, kandi kugikunda ni ukugikorera.”

Nduwayesu asigaye yizihiza isabukuru ye kuwa 23 Mutarama , umunsi afata nk’uwo yavutseho bwa kabiri.

Yasabye ko habaho urwibutso rufatika rw’amateka y’uburyo gereza ya Ruhengeri yabohowe kuko ari kimwe mu bintu bikomeye byaranze urugamba rwo Kwibohora ariko bidakunze kugarukwaho cyane.

Nyuma yo kubohorwa n'Inkotanyi, Nduwayesu yagiye aho yanyuze amaze kubohorwa ahubaka ishuri
Aha Nduwayesu yerekanaga icyobo bari baracukuriwe ngo bazashyingurwemo ari bazima. Kimaze imyaka 26 kimenwamo imyanda ariko ntikirasibangana
Izi ni inyubako za mbere ishuri Wisdom ryatangiriyeho mu 2008, ubu hubatswe izindi zigezweho
Iki cyobo Nduwayesu na bagenzi be bagombaga kukicirwamo tariki 23 Mutarama 1991

IZINDI NKURU

Amwe mu matariki y’ingenzi yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda

+Soma Inkuru

Ishimwe rya Nduwayesu warokowe n’Inkotanyi muri gereza ya Ruhengeri, habura amasaha make ngo yicwe

+Soma Inkuru

U Rwanda nyuma yo Kwibohora, impanuro ku rubyiruko n’abashaka gukirira muri Leta -Ikiganiro na Protais Musoni

+Soma Inkuru

IBITEKEREZO

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!

Andika igitekerezo