Nubwo urugamba rwo kubohora igihugu twarutsinze, ntitwakwirengagiza ko urugendo rugikomeza – Madamu Jeannette Kagame

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi

Madamu Jeannette Kagame yibukije Abanyarwanda ko nubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwarangiye, hakomeje urugendo rutuma babaho uko babyifuza, bakabona ibyangombwa byose kandi babigizemo uruhare.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga, Abanyarwanda bizihiza umunsi ukomeye, ingabo zari iza RPA zahagaritseho Jenoside yakorewe Abatutsi, zikarokora benshi bahigwaga muri icyo gihe zikabohora n’igihugu cyari ku ngoyi y’ubutegetsi bubi.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Madamu Jeannette Kagame yagize ati "Nubwo urugamba rwo kubohora igihugu twarutsinze, ntitwakwirengagiza ko urugendo rugikomeza, ibi bisobanuye ko n’ubwo Umunyarwanda yabohowe, ariko agomba kubaho neza, akagira aho aba, akivuza neza, agatura heza, kandi byose akabigiramo uruhare."

Ku munsi nk’uyu kandi hazirikanwa ubutwari bukomeye bwa Perezida Paul Kagame, wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu, ndetse mu 1994 agatanga itegeko ryo gukoresha ibishoboka byose, abasirikare bagahagarika Jenoside yateguwe ndetse igashyirwa mu bikorwa na Guverinoma y’icyo gihe.

Ni urugamba nubwo bibarwa ko rwatangiye ku wa 1 Ukwakira 1990, ibikorwa byatangiye hambere, bihera ku bitekerezo bya politiki biza kugeza ku gisirikare cya RPA cyavuyemo RDF imaze guhamya ibirindiro mu Rwanda no mu mahanga.

Polisi Dennis uri mu batangiranye na FPR Inkotanyi yayoboye urugamba rwo kubohora igihugu, avuga ko byatewe n’amacakubiri yatumaga Abanyarwanda bamwe badafatwa nk’abandi, kandi byamaze igihe binigishwa mu mashuri.

Ati “Twabimazemo imyaka igeze hafi ku 100, tubyigishwa, ari nabyo dusobanurirwa. Ayo macakubiri rero yagiriye abanyarwanda n’igihugu nabi, anabatera n’ibibazo bishingiye ahongaho.”

Yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ko u Rwanda rumaze kubona ubwigenge ku wa 1 Nyakanga 1962, ubuyobozi butahinduye imitegekere ngo itandukane n’iya gikoloni, ahubwo byabaye bibi kurushaho. Byakomereje ku butegetsi bwa Habyarimana, wanaje gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hari n’ibindi bibazo bishingiye ku mpamvu z’ubukene, abantu bamwe ntibige, ivangura mu kazi, impunzi ziganjemo Abatutsi bari barahunze ubwicanyi bari barangiwe kugaruka mu gihugu n’ibindi.

Nyuma yo kwibohora, Abanyarwanda bakomeje urugendo rw’iterambere, ku buryo igihugu cyari cyarangiritse ku rwego rukomeye, cyongeye kuba icyitegererezo mu nzego zitandukanye, ndetse kibiherwa n’ibihembo.

Madamu Jeannette Kagame yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza wo kwibohora

IZINDI NKURU

Amwe mu matariki y’ingenzi yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda

+Soma Inkuru

Ishimwe rya Nduwayesu warokowe n’Inkotanyi muri gereza ya Ruhengeri, habura amasaha make ngo yicwe

+Soma Inkuru

U Rwanda nyuma yo Kwibohora, impanuro ku rubyiruko n’abashaka gukirira muri Leta -Ikiganiro na Protais Musoni

+Soma Inkuru

IBITEKEREZO

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!

Andika igitekerezo