U Rwanda nyuma yo Kwibohora, impanuro ku rubyiruko n’abashaka gukirira muri Leta -Ikiganiro na Protais Musoni

Yanditswe na Twarabanye Venuste

Urugamba rw’amasasu rwo kubohora igihugu rwararangiye ariko Kwibohora ni urugendo rukomeje rugana ku cyerekezo cyo kugira u Rwanda rutarangwamo ubukene, rufite ibikorwaremezo byorohereza abaturage kugera ku bukire.

Musoni Protais, ni umwe mu nararibonye zari zihari ubwo FPR Inkotanyi yashingwaga mu 1987, habura imyaka itatu ngo urugamba rwo kubohora igihugu rutangire.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Musoni Protais, Umuyobozi w’Umuryango ugamije Kwibohora kwa Afurika, Pan African Movement, yavuze ko ukurikije aho igihugu cyavuye, urugamba rukwiriye gushishikaza buri wese ari urwo kurwanya ubukene no gusigasira ko ibyagezweho bidasenyuka.

Yavuze ko muri urwo rugamba nta muntu ukwiye gutekereza kujya gukizwa n’amafaranga y’abaturage, yerekana u Rwanda rwifuzwa n’impanuro ku bakiri bato ziganisha kuri icyo cyerekezo.

Protais Musoni yagarutse ku buryo igihugu cyari kirimo ibibazo bitandukanye mu 1994 ubwo cyari kimaze kubohorwa, hakurikiraho kwibaza uko bagiye kuyobora igihugu bari bamaze kubohora, nta mazi, nta mashanyarazi n’ibindi byose byasenyutse.

Icyo gihe abari baragize uruhare mu rugamba rwo Kwibohora abenshi bari urubyiruko, nta bunararibonye bafite mu miyoborere.

Yavuze ko muri urwo rugamba habayeho gushaka abaturage b’Abanyarwanda bamenyereye iyo mirimo abandi bakizana kugira ngo bitabire kubaka igihugu batanga ubumenyi n’ubushobozi byari bikenewe kugira ngo igihugu cyiyubake.

Kwishakamo ibisubizo hashingiwe ku muco

Mu rugendo rwo Kwibohora u Rwanda rwashatse ibisubizo by’ibibazo bikomeye cyane rushingiye ku muco warwo. Jenoside yasize imanza zitashoboraga gucibwa n’inkiko ngo zizarangire vuba hashyirwaho Inkiko Gacaca.

Musoni ni umwe mu bari bashinzwe kwiga uko inkiko Gacaca zizakora. Yavuze ko Gacaca itaraza habanje guhuzwa abahanga mu by’amategeko ngo baganire ku buryo icyo kibazo kizakemuka. Kubera ubuke bw’abacamanza, imanza z’abakoze Jenoside zashoboraga gutwara imyaka irenga 200 u Rwanda.

Musoni yagaragaje ko Kwibohora k'u Rwanda n'ukwa buri gihugu cya Afurika aribyo bizaganisha ku kwibohora kwa Afurika muri rusange

Abadage, Abaholandi n’abandi baterankunga bahagaritse inkunga bateraga u Rwanda mu rwego rw’ubutabera, barubwira ko uburyo bw’Inkiko Gacaca butazakunda kandi butazaba ari ubutabera. Byabaye ngombwa ko u Rwanda rutsimbarara ku cyemezo cyarwo, Inkiko Gacaca zitanga umusaruro kugeza ubwo zasozwaga mu 2012.

Abari barahagaritse inkunga nabo bamaze kubona ko bibeshye, barazirekuye.

Gusigasira kwibohora ntibizikora

Inkotanyi zitangira Urugamba rwo Kwibohora zaretse kwitekerezaho zitekereza igihugu n’Abanyarwanda bari bafite ibibazo bitandukanye. Kuri ubu nabwo ngo hari ikiguzi bisaba kugira ngo u Rwanda rukomeze urwo rugamba.

Musoni yavuze ko hazazamo kwigomwa ibyo umuntu yakundaga ku giti cye akabigurana ibyagirira abantu benshi akamaro, hakimakazwa n’umuco wo Kwizigama.

Ati “Ntabwo ari ikiguzi cyo gutakaza ubuzima nk’uko kubohora kw’amasasu byabaye ariko hari ikiguzi cy’imihindukire, […] gutakaza ibyo byaguhaga ishema bikajya iruhande ukajya kuri bya bindi bizaganisha aho tujya.”

“Icya kabiri ni ubukungu bw’umuntu ku giti cye, uko tubukoresha ntabwo tuzihuta mu gukungahara ako tubonye gake tukamira. Kuzigama byongere bibe umuco w’Abanyarwanda hari ibyo tuzagomba kureka niba umuntu ashishikajwe nuko yagira ya modoka ihenze cyane. Umukire w’ino aha agira atya yabona agafaranga akaba yayiguze kandi wenda byashobora kubaka uruganda rumwe rugakora ikintu kigakora iki cyangwa kiriya. Icyo ni ikiguzi tugomba kwishakamo.”

Mu mpanuro Protais Musoni yahaye abakiri bato, yavuze ko basabwa kureba ko buri kintu bagiye gukora bagikoze badahubutse kandi batazaririye.

Ati “Mbona byinshi biza bikadusiga cyane cyane urubyiruko biba bibi iyo urangamiye ngo ni nde uzabimpa cyangwa icyampa kujya iyo biri kandi nubwo wava hano ukajya muri Amerika ugahura nabyo, ntuzagumayo iminsi yose uzagaruka muri ya Afurika wahunze.”

Yavuze ko kwibohora no gutera imbere kw’ibihugu bya Afurika aribyo bizageza ku kwibohora k’umugabane wose, kandi ibyo bisaba umusanzu wa buri wese.

Ushaka gukira yirinde kujya muri Leta

Kenshi raporo imaze kumenyerwa y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ivuga ku bayobozi banyereje cyangwa bakoresheje nabi umutungo w’igihugu.

Musoni yavuze ko abo baba baraguye mu ikosa ryo gushaka gufata igice cy’umutungo wa Leta bakakigira icyabo. Uwo ngo ni umuco ugomba guhinduka ku bumva ko niba babonye akazi muri leta baba babonye umwanya wo gukira.

Ati “Ushaka gukira ntajye muri leta, ushaka gukira najye kuyashakira ahandi. Ari muri Leta ni aya bose, nushaka kuyahindura amwe ko ari ayawe bizakugaruka kandi aho nibo abantu bakwiye kujya batandukanya.”

Yakomeje avuga ko hari abajyamo bagiye gushakiramo amakiriro ariko nyamara ngo bumvise bagiye kuyashaka bashobora no gusezera kandi nta wababuza.

Yagize ati “Niba ushaka kuvamo nta wakwangira ariko rero hari bamwe bajyamo bajya gushakamo amakiriro bituruka muri ya mitekerereze ya mbere ugiye muri leta ni we ugiye kubona aho arira. Ntabwo ari Leta ishingiye ku neza y’abaturage igiye kuba iy’ineza y’uwagiyemo, bigomba guhinduka. Umutungo rusange ugomba kuba rusange noneho wajya gushaka uwawe ujye iruhande.”

Musoni Protais ni umwe mu Banyarwanda bahungiye muri Uganda mu 1961 mu mvururu zatumye benshi mu Batutsi bameneshwa mu gihugu bazira ubwoko bwabo.

Ni umwe mu begeranyije abanyeshuri b’Abanyarwanda bari impunzi muri Uganda mu 1979, ari nabyo byagejeje ku gushinga FPR Inkotanyi mu 1987.

Yashinzwe imirimo itandukanye muri RPF-Inkotanyi kugeza mu 1994. Nyuma yo guhagarika Jenoside yabaye Perefe wa Kibungo, yabaye muri Guverinoma n’indi mirimo itandukanye.

Musoni Protais asanga Kwibohora nyako kuzasigasirwa n'ibikorwa biteza imbere igihugu

IZINDI NKURU

Amwe mu matariki y’ingenzi yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda

+Soma Inkuru

Ishimwe rya Nduwayesu warokowe n’Inkotanyi muri gereza ya Ruhengeri, habura amasaha make ngo yicwe

+Soma Inkuru

U Rwanda nyuma yo Kwibohora, impanuro ku rubyiruko n’abashaka gukirira muri Leta -Ikiganiro na Protais Musoni

+Soma Inkuru

IBITEKEREZO

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!

Andika igitekerezo