Ingano y’imihanda, amavuriro, ibitaro n’ibindi bikorwa byubatswe na RDF mu myaka 25

Yanditswe na Philbert Girinema

Kimwe n’izindi ngabo, inshingano z’ibanze za RDF ni ukurinda ubusugire bw’igihugu. Nyamara Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryahaye RDF umukoro wa kabiri wo gushyigikira iterambere ry’igihugu no gutanga umusanzu mu kubungabunga umutekano ndetse n’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.

Umukoro wahawe RDF ushingiye ku gitekerezo kigaragaza ko inshingano z’ibanze zo kurinda ubusugire bw’igihugu, zahura n’imbogamizi mu gihe hari ubukene bunuma mu baturage.

Ubukene bushingiye ku kubura amahirwe yo kugera ku ntego umuntu yihaye ni imwe mu mpamvu ituma abiganjemo urubyiruko bayoboka udutsiko tw’iterabwoba n’indi mitwe yitwaje intwaro.

Ibi nibyo byatumye kuva mu 2009 RDF yaratangiye kwinjira mu bikorwa bitandukanye bigamije gushyigikira gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’ubukungu bw’igihugu binyuze muri gahunda yiswe ‘RDF Citizen Outreach Program’.

Ibikorwa byayo bigabanyije mu byiciro bibiri ariko bikora mu mfuruka nyinshi z’ubuzima bw’igihugu; birimo ibigamije guhanga imirimo mu cyerekezo cyo gufasha urwego rw’abikorera mu Rwanda.

Ibindi bijyanye n’ibikorwa by’ingabo bigamije iterambere ry’abaturage byashyizweho mu gushaka ibisubizo ku bibazo bahura na byo, muri make bigera mu ngeri nyinshi.

Imihanda yubatswe n’iyasanwe n'ingabo za RDF ireshya n’ibilometero 283 233

Guteza imbere ibikorwaremezo mu kuzamura imitangire ya serivisi

Ku ikubitiro, Ingabo za RPA zatangiye zisana ibikorwaremezo birimo imihanda n’ibiraro byasenyutse mu gihe cy’intambara.

Nta rwego rwa Leta rwakoraga kuko zose zari zarasenyutse. Mu kuziba icyuho, Horizon Construction Ltd yahise itangizwa mu 2007. Yagize uruhare mu kubaka ubushobozi bw’urwego rw’ubwubatsi mu gihugu bijyanye n’intego irambye y’u Rwanda mu kuruzamura no kugabanya kurangamira ubufasha bw’ibigo mvamahanga.

Igisirikare cyagize ubushobozi buhambaye mu bijyanye n’ubwubatsi ku buryo byagifashije gukora imishinga yagutse kandi ahantu hatandukanye.

Uyu munsi, yifashishije abenjeniyeri bayo, RDF yubaka, ikanasana imihanda migari n’ibiraro. Imaze gutanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere ibikorwaremezo mu Rwanda hibandwa ku mihanda yo mu mijyi no mu byaro ndetse n’ibiraro byinshi mu gihugu.

Ibi byoroheje ingendo mu bice bitandukanye by’igihugu aho ibyo bikorwaremezo bitari cyangwa aho byari bikeneye gusanwa. Imihanda yubatswe n’iyasanwe ireshya n’ibilometero 283 233.

Ibindi bikorwa RDF yakoze birimo gukwirakwiza amazi meza ku ngo 80 533, gusana umuyoboro w’amazi ureshya n’ibilometero 381,75 no gucanira umuriro w’amashanyarazi ingo 107 563.

Umusanzu mu kubaka inzu n’amashuri

RDF yiyemeje kuguma ku isonga mu kubaka amashuri, amavuriro no gutuza abarokotse Jenoside n’abandi baturage badashoboye kubona icumbi kubera ikiguzi gihanitse cyo kubaka kandi bakeneye inzu zihendutse.

Imibare yo muri Gicurasi 2019, igaragaza ko RDF yari imaze kubaka no gusana inzu 87 640 zagenewe abarokotse Jenoside n’abatishoboye, imidugudu y’icyitegererezo 34, ubwiherero 36 434, amashuri 1 380, ibiraro 427; ibi bikorwa byiyongeraho indi mishinga 140 irimo ibigo nderabuzima n’amakusanyirizo y’amata n’ibirayi.

RDF yiyemeje gukomeza intego ya Guverinoma yo kugabanya umubare w’abanyamahanga bahabwa amasoko y’ubwubatsi.

Ibi binafasha kandi mu gukomeza kubaka ubushobozi bw’abikorera hagamijwe kubafasha kunoza imikorere yabo.

RDF ibinyujije mu ikigo cyayo cy’ubwubatsi cya Horizon Construction Limited, yashinzwe mu 2007, yatangiye kwigisha abenjeniyeri bayo. Boherejwe hanze gukora no kwiga uko ibigo bikomeye bishyira mu bikorwa imishinga yabyo. Intego yari ihari ni ugufasha imishinga y’ubwubatsi gukorwa ku kiguzi gito ugereranyije n’icy’abanyamahanga.

Ibi byakozwe mu kuzirikana ko umutekano w’igihugu udashingiye gusa mu gukoresha imbunda ahubwo hari ubushobozi bukenerwa mu nzego nyinshi.

Ubuhinzi no kubungabunga ibidukikije

RDF kandi yatanze umusanzu ukomeye mu bijyanye n’ubuhinzi. Yagize uruhare mu guhuza ubutaka mu gihugu no guha abahinzi imbuto z’ibirayi ifatanyije na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Ingabo zikorana n’abaturage mu kubugabunga ibidukikije zitera ibiti, zica amatarasi y’indinganire mu misozi mu kurwanya isuri ndetse no kubaka uburyo bwo kwirinda imyuzure mu bikorwa byakorewe ku butaka buri ku buso bwa hegitari 43 016.

Zinagira uruhare mu kwita ku bishanga no mu iterambere ryo kuhira mu buryo bugezweho.

Mu duce tumwe duhingwamo ikawa, ingabo zubatse inganda zifasha abahinzi kuyikorera isuku no kuyitunganya neza ku buryo igera ku isoko yujuje ubuziranenge kandi ifite agaciro.

RDF kandi iri ku isonga mu gukora imiti yica udukoko ndetse n’ihabwa amatungo. Byafashije ingabo guhangana na nkongwa mu Rwanda zikoresheje imiti yakorewe mu gihugu nyuma y’uko aka gakoko kari kibasiye igihingwa cy’ibigori mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Byongeye, ingabo mu duce dutandukanye zikorana n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu gace bayobora mu kwirinda iyononwa ry’ibidukikije, nko gutema ibiti bito cyangwa kwangiza amashyamba.

Umurava watumye ingabo zinjira mu iterambere ry’igihugu ntiwabayeho ku bw’impanuka cyangwa ibitekerezo bihutiyeho ahubwo ni igitekerezo gifite imizi mu gihe cy’urugamba rwo kwibohora. Byatekerejwe kuva ku ntangiriro ko igisirikare kizaba mu mutima wo guhindura u Rwanda rukaba igihugu kibereye bose.

Ingabo za RPA zari zifite ubumenyi n’ubushobozi bwo gukorera hamwe ndetse guverinoma yari ikeneye kubukoresha.

Byatekerezwaga ko abasirikare b’inzobere mu buvuzi n’abenjeniyeri bakomeye batazaguma mu bigo bya gisirikare ahubwo bazakoresha ubumenyi bwabo mu kwita ku muryango nyarwanda.

Horizon Construction Ltd yatangijwe mu 2007, yagize uruhare mu kubaka ubushobozi bw’urwego rw’ubwubatsi mu gihugu

Ubuzima

RDF ifite ibitaro bya Kanombe, Kanombe Military Hospital (RMH), biri mu byagutse mu gihugu kandi by’icyitegererezo binafite ibikoresho bihagije.

Mu bagana ibi bitaro, abagera kuri 80% ni abaturage basanzwe. Mu kwezi byakira abarwayi 155 250, muri bo 408 bahabwa serivisi zo kubagwa.

Abarwayi babigana bivuza indwara zoroheje kugeza ku zikomeye nka kanseri kuko bifite ishami rizobereye mu bijyanye no kubaga.

Icyiyongereyeho mu bikorwa by’ingabo bigamije iterambere ry’abaturage, RDF buri mwaka yegereza abaturage serivisi zitandukanye z’ubuvuzi.

Abantu benshi mu bice by’icyaro ntibabasha kugerwaho n’ubuvuzi bifuza. Ibi bibagiraho ingaruka kuko bituma uburwayi bubakomerana. Ibikorwa bya RDF bibafasha kubona ubuvuzi bakeneye.

Ibindi bikorwa ingabo zikorera abaturage birimo kubaka no kuvugurura amavuriro bikorwa n’Inkeragutabara ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima.

RDF yagize uruhare mu kubaka ibikorwa remezo byatumye Umujyi wa Kigali ushashagirana
Ibitaro bya Shyira biri mu Karere ka Nyabihu biri mu bikorwa by’inganzamarumbo Inkeragutabara zubakiye u Rwanda. Byatashywe ku wa 4 Nyakanga 2017

IZINDI NKURU

Urugendo rwa RPA mu kwimakaza ubunyamwuga

+Soma Inkuru

Ingano y’imihanda, amavuriro, ibitaro n’ibindi bikorwa byubatswe na RDF mu myaka 25

+Soma Inkuru

Ingorane zikomeye RPA yahuye nazo mu minsi ya mbere y’urugamba rwo kubohora igihugu

+Soma Inkuru

IBITEKEREZO

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!

Andika igitekerezo