00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dufite inshingano zo gukoresha ubushobozi bwose n’umutungo Afurika ifite- Perezida Kagame

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 14 October 2021 saa 02:53
Yasuwe :

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko abayobozi ba Afurika bafite inshingano zo kurushaho kwagura ubufatanye n’ibindi bice by’isi no gukoresha ubushobozi n’umutungo uyu mugabane ufite hagamijwe kubaka ahazaza hawubereye.

Ni ubutumwa yatanze ubwo yitabiraga mu buryo bw’ikoranabuhanga, Inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu bwa Afurika (Global Business Forum Africa 2021), yabereye i Dubai, kuri uyu wa 14 Ukwakira 2021.

Perezida Kagame yavuze ko ubukungu bwa Afurika bwahungabanyijwe n’icyorezo cya Covid-19 kimwe no mu bindi bice by’isi ariko ko uko habaho impinduka mu gukwirakwiza inkingo byoroshya gukurikirana icyorezo cya Covid-19.

Ati "Ingendo n’ubucuruzi byatangiye kugenda bisubira mu buryo. Nubwo bimeze bityo ariko ntituragera ku rwego ubukungu bwari buriho mu 2019 nk’uko tubuzi. Hazakomeza kubaho icyuho gikomeye. Ibihe bibi cyane turimo turabitera umugongo ariko urugendo rugihari kugira ngo ibintu bisubire uko byahoze ruracyari rurerure.”

“Ibihe bya Covid-19 byari bikomeye cyane, byatumye imiryango n’ubucuruzi buciriritse bihura n’igihombo gikomeye. Ni yo mpamvu dufite inshingano zo gukoresha ubushobozi bwose n’umutungo Afurika ifite. Tugomba kandi kubyaza umusaruro amahirwe mashya yashyizweho tugakorana n’abafatanyabikorwa mu kubaka ahazaza heza.”

Umukuru w’Igihugu yagarutse no ku bijyanye n’inganda avuga ko zikeneye kurushaho kwiyubaka zikegerezwa abazikeneye kandi zikagira ikoranabuhanga riteye imbere kugira ngo ibyo zikora biboneke ahantu hose kandi ku giciro kidahanitse.

Muri urwo rwego, ngo inkingo n’indi miti bizakomeza gukorwa mu buryo bwegereye abaturage hashingiwe ku iterambere mu bya ‘engineering’ n’ubufatanye na sosiyete zirimo BionTech.

Perezida Kagame yashimye kuba Covid-19 yasanze Afurika yaramaze gutangiza Isoko Rusange rya Afurika, mu 2019, rikaba ari ryo soko ryagutse kurusha andi ku isi, hashingiwe ku mubare w’ibihugu by’ibinyamuryango.

Yongeyeho ko mu kwezi gutaha amasezerano agenga ikigo nyafurika cy’ubuvuzi azatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’aho ashyizweho umukono mu cyumweru gishize aho byitezwe ko kizazana impinduka mu bushobozi bwa Afurika bwo gukora inkingo zo ku rwego rwo hejuru ndetse n’imiti uyu mugabane ukeneye.

Kugira ngo ubukungu bwa Afurika bukomeze gutera imbere, Perezida Kagame yavuze ko hakenewe ishoramari hagati yayo n’ibindi bice by’isi. Yashimye uruhare rwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Dubai by’umwihariko mu guhuza Afurika n’ibindi bice, akomeza avuga ko uko gukorera hamwe kwagiye kuzana inyungu zihuriweho kandi ko bikwiye gukomeza kwagura ubwo bufatanye.

Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikeneye gukoresha ubushobozi bwose n'umutungo ifite kandi igakorana n'abafatanyabikorwa kugira ngo yubake ahazaza heza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .