Iyi nama iratangira kuri uyu wa Kane tariki 21 Nyakanga, izasozwe ku wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022, irabera muri Arusha International Conference Centre.
Mu byitezwe kuganirwaho harimo gusuzuma aho EAC igeze ishyiraho isoko rusange n’imbogamizi zirimo, gusuzuma amategeko yemejwe n’Inteko ya EAC, kwemeza abacamanza bashya mu rukiko rwa EAC n’ibindi.
Harasuzumwa kandi imishinga n’inzego z’ingenzi zikenewemo abafatanyabikorwa kugira ngo isoko rusange rya EAC ryihute.
Mu mwaka wa 2010 ni bwo ibihugu bya EAC byatangiye urugendo rwo guhuza isoko (EAC Common Market) nyuma y’uko ibigize uyu muryango bibyemeje.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!