00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu Nama ya EAC i Arusha

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 July 2022 saa 02:46
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yageze Arusha muri Tanzania aho yagiye guhagararira Perezida Paul Kagame mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Iyi nama iratangira kuri uyu wa Kane tariki 21 Nyakanga, izasozwe ku wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022, irabera muri Arusha International Conference Centre.

Mu byitezwe kuganirwaho harimo gusuzuma aho EAC igeze ishyiraho isoko rusange n’imbogamizi zirimo, gusuzuma amategeko yemejwe n’Inteko ya EAC, kwemeza abacamanza bashya mu rukiko rwa EAC n’ibindi.

Harasuzumwa kandi imishinga n’inzego z’ingenzi zikenewemo abafatanyabikorwa kugira ngo isoko rusange rya EAC ryihute.

Mu mwaka wa 2010 ni bwo ibihugu bya EAC byatangiye urugendo rwo guhuza isoko (EAC Common Market) nyuma y’uko ibigize uyu muryango bibyemeje.

Ubwo Minisitiri w'Intebe Ngirente yakirwaga mu mujyi wa Arusha
Dr Ngirente yageze Arusha muri Tanzania kuri uyu wa Kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .