00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Kigali, Minisitiri Sophie Wilmès yahinduye imvugo ku kibazo cya Rusesabagina

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 28 October 2021 saa 07:13
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Sophie Wilmès, yatangaje imvugo isa n’itandukanye n’iyo igihugu cye giherutse gufata ubwo Paul Rusesabagina yakatirwaga n’inkiko zo mu Rwanda kubera ibyaha by’iterabwoba.

Ku wa 20 Nzeri 2021, Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka, rwakatiye igifungo cy’imyaka 25, Paul Rusesabagina, nyuma yo kumuhamya ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’Umutwe w’Inyeshyamba wa MRCD/FLN yashinze akaba yari anawubereye perezida.

Paul Rusesabagina na bagenzi be barimo Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari Umuvugizi wa FLN, bagejejwe imbere y’urukiko bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba mu bitero byagabwe ku butaka bw’u Rwanda.

Ibi bitero byabaye hagati ya 2018 na 2019 byahitanye ubuzima bw’inzirakarengane icyenda, abandi barakomereka ndeste imitungo irasahurwa indi irangizwa.

Mu byaha icyenda Rusesabagina yari akurikiranweho urukiko rwasanze bimuhama hagendewe ku miburanishirize y’urubanza, gusa rwasanze icyaha kijyanye n’iremwa ry’umutwe w’ingabo bitemewe kitamuhama.

Abari bashyigikiye Rusesabagina bagaragaje ukutanyurwa n’itabwa muri yombi rye, agejejwe imbere y’urukiko bakomeza muri uwo murongo ndetse no kugeza ku munsi yakatiwe n’urukiko.

Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Sophie Wilmès, ni umwe mu bagaragaje ugushyigikira Rusesabagina kugeza ku munsi yakatiwe n’Urukiko.

Rusesabagina akimara gukatirwa imyaka 25 y’igifungo, Minisitiri Sophie Wilmès yahise asohora itangazo rivuga ko nyuma y’inshuro nyinshi u Bubiligi bwagaragaje impungenge kuri iki kibazo “Rusesabagina atigeze yungukira ku ihame ry’ubutabera buboneye by’umwihariko ku ngingo y’uburenganzira bwo kunganirwa”.

Itangazo rye rivuga ko ihame ry’uko umuntu utarahamwa n’icyaha aba akiri umwere ritigeze ryubahirizwa mu rubanza rwa Rusesabagina, ibintu ngo bituma imikirize y’urubanza rwe yibazwaho.

Guverinoma y’u Rwanda nayo yahise isohora itangazo rivuga ko amagambo ya Sophie Wilmès agaragaza n’ubundi uruhande iki gihugu cyari cyarafashe kuva ku ntangiriro z’uru rubanza rwo kunenga ubutabera bw’u Rwanda.

Uwo munsi kandi hahise hafatwa umwanzuro wo gusubika ibiganiro byari biteganyijwe ku rwego rwa ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’impande zombi byagombaga kubera i New York.

Sophie Wilmès yaje kugera i Kigali

Tariki 25-26 Ukwakira 2021, i Kigali habereye Inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ndetse Minisitiri Sophie Wilmès ni umwe mu bayitabiriye.

Ku wa 26 Ukwakira 2021, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi yunamira inzirakarengane ziharuhukiye, ashyira indabo ku mva ndetse anasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Sophie Wilmès kandi yageze muri Camp Kigali, ahiciwe abasirikare 10 b’Ababiligi ku wa 7 Mata 1994, bigizwemo uruhare n’abarindaga Perezida Juvénal Habyarimana.

Minisitiri Sophie Wilmès mu gitondo cyo ku wa Gatatu ni bwo yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kugirana ibiganiro na mugenzi we, Minisitiri Sophie Wilmès yavuze ko byibanze ku ngingo zitandukanye.

Ati “Twagiranye ibiganiro by’ingirakamaro, urugero ni ugukora inkingo. Muzi ko u Bubiligi bwafashije u Rwanda muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19 kandi tuzakomeza gufasha mu kuba inkingo zakorerwa hano mu gihugu.”

Yakomeje agira ati “Twanaganiriye ku bibazo byo mu karere ndetse birumvikana twaganiriye no ku kibazo cy’umuturage wacu, Paul Rusesabagina.”

Yageze i Kigali anyuranya imvugo…

Minisitiri Sophie Wilmès mu itangazo rye yari yagaragaje ugutesha agaciro ubutabera bw’u Rwanda, avuga ko butabereye Rusesabagina ariko kuri iyi nshuro yaje kwemera ko abwizeye ndetse yiteze ko amateka mashya ashobora kwandikwa.

Abajijwe niba agitsimbaraye ku cyemezo cyo kuvuga ko ‘Rusesabagina atabonye ubutabera’, Minisitiri Sophie Wilmès ntiyeruye ngo ahakane cyangwa yemere.

Gusa yavuze ko mu byo yaganiriye na mugenzi we w’u Rwanda bagize umwanya wo gusesengura neza ikibazo cya Rusesabagina ndetse ibiganiro bizakomeza.

Ati “Twagize igihe cyo kuganira, gusesengura no guhana ibitekerezo bitandukanye, twaje kwemeranya ko ibiganiro bizakomeza tureba ku byo dukoranamo byiza biri hagati y’ibihugu byacu.”

Yakomeje agira ati “Ariko tutibagiwe n’ingingo ya Rusesabagina, tuzi ko iburanisha rizongera rigatangira kuko hari ubujurire, ubujurire bwinshi. Rero amateka ashobora kwiyandika kuri iyo ngingo.”

Rusesabagina Paul w’imyaka 67 yari bukatirwe gufungwa burundu kuko ibyaha yakoze byavuyemo urupfu, ariko Urukiko rwafashe umwanzuro wo kumugabanyiriza ibihano kuko mu bugenzacyaha ndetse no mu kuburana mu mizi, yemeye ibyaha.

Uyu mugabo kandi yanasabye imbabazi ndetse anatanga amakuru yagize akamaro mu kumenya imikorere y’ibikorwa by’iterabwoba byagabwe ku Rwanda. Urukiko rwavuze ko indi mpamvu yo kumworohereza ibihano ishingiye ku kuba ari ubwa mbere akurikiranywe n’inkiko.

Ibiganiro bya Minisitiri Biruta na mugenzi we Sophie Wilmès byibanze ku ngingo zirimo ubufatanye mu rwego rw'ubuzima hanagarukwa kuri Paul Rusesabagina
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Biruta Vincent yagiranye ibiganiro na Minisitiri Sophie Wilmès
Minisitiri Sophie Wilmès yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi
Minisitiri Sophie Wilmès yanasuye Urwibutso rw'Abasirikare b'u Bubiligi bishwe muri Jenoside
Paul Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .