00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibisubizo bitatu Macron abona byarangiza ikibazo cya M23 na RDC

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 20 November 2022 saa 11:09
Yasuwe :

Mu gihe imirwano hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) na M23 ikomeje, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko intambara idateze gukemura icyo kibazo ku mpande zombi.

Macron yabitangarije i Djerba muri Tunisie ahari kubera inama y’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bagize Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa (Organisation International de la Francophonie: OIF).

Mu kiganiro Macron yahaye TV5 Monde, yavuze ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo amaze iminsi akiganiraho n’abayobozi batandukanye.

Ati "Mpangayikishijwe cyane n’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC kuko mbere na mbere ni cyo gihugu cya mbere kinini muri Francophonie, ni igihugu kimaze igihe mu mvururu n’ubugizi bwa nabi. Rero dushyigikiye uburyo bwashyizweho mu karere bwo gukemura icyo kibazo."

Yakomeje agira ati "Iki kibazo nakiganiriyeho na Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame muri Nzeri uyu mwaka i New York mu Nteko rusange ya Loni, nongeye kukiganiraho hano na Minisitiri w’Intebe wa RDC na Perezida Kagame. Mu byumweru bishize sinigeze mpagarika kugirana na buri umwe ibiganiro."

Macron yavuze ko icyo abona cyasubiza ibintu mu buryo ari ugusubira inyuma kwa M23, kohereza ingabo z’akarere zigamije kugarura umutekano no gusubukura ibiganiro bya politiki.

Ati "Icyifuzo cyacu ni uko habaho gusubira inyuma gahoro gahoro kwa M23, twashyigikiye umwanzuro wo kohereza ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zifite ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu rwego rwo kugarura umutekano muri ako gace n’ibiganiro bya politiki bidaheza mu gukemura ikibazo."

Perezida Macron yavuze ko umutekano mu Burasirazuba bwa Congo ari inyungu kuri buri ruhande ndetse n’ibihugu byo mu karere.

Yavuze ko gukomeza imirwano ababyungukiramo ari imitwe y’iterabwoba yatangiye kwiyubaka muri ako karere.

Ati "Nta wundi ubyungukiramo atari imitwe y’iterabwoba iri mu karere. Iterabwoba ryatangiye kuhagera rinyuze mu mitwe nka ADF, rero rishobora kwiyongera biciye muri uwo mutekano muke."

Nubwo Macron agaragaza ko ashyigikiye ibiganiro, Leta ya Congo yakomeje kwinangira ivuga ko itazajya mu biganiro na M23 ifata nk’umutwe w’iterabwoba.

Mu minsi ishize ariko Congo yongeye guhindura imvugo, igaragaza ko izinjira mu biganiro na M23 uwo mutwe nushyira intwaro hasi kandi ukava mu duce twose wafashe.

Ku rundi ruhande, M23 na yo ntikozwa ibyo gushyira hasi intwaro no gusubira inyuma kuko ivuga ko itizeye Leta ya Congo, dore ko no mu 2013 ibiganiro byari byabaye ariko imyanzuro yafashwe Leta ntiyishyire mu bikorwa.

M23 imaze kwigarurira uduce twinshi mu Burasirazuba bwa Congo, aho igeze ahazwi nka Kibumba mu birometero 20 uvuye i Goma.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru imirwano yakomeje hagati ya FARDC na M23, nk’uko abanyamakuru bari muri Kivu y’Amajyaruguru babitangaje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .