00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyatumye Louise Mushikiwabo atorerwa gukomeza kuyobora OIF

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 November 2022 saa 09:29
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yavuze ko gutorerwa manda ya kabiri kwa Louise Mushikiwabo, nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), ari igihamya cy’uko ashimwa imiyoborere n’icyerekezo yahaye uyu muryango.

Mushikiwabo yongeye gutorwa n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma n’abari bayoboye intumwa z’ibihugu bitandukanye ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022, i Djerba muri Tunisie, ahaberaga inama ya 18 ya OIF.

Minisitiri Dr Biruta yabwiye Televiziyo y’Igihugu ko Mushikiwabo yatowe amaze gushimwa n’abakuru b’ibihugu n’abari bayoboye intumwa z’ibihugu bitandukanye, yaba mu miyoborere myiza yazanye muri uyu muryango, icyerekezo yawuhaye ndetse n’amavugurura yakozwe ku buryo byashimishije ibihugu bitandukanye biwugize.

Ati “Ikindi ni icyerekezo, ibikorwa bitandukanye ari ibijyanye na gahunda z’ikoranabuhanga, ibijyanye na gahunda z’uburezi, kwigisha Igifaransa ndetse no guha umwanya uhagije urubyiruko n’abagore, kubaha amahirwe yo kugira ubumenyi no kwiteza imbere”.

Minisitiri Dr Biruta yakomeje avuga ko kongera gutorwa kwa Mushikiwabo ari ibintu byashimishije u Rwanda, ariko binaruha n’umukoro wo kurushaho kumenyekanisha amahirwe abanyarwanda bashobora gukura muri uyu muryango.

Ati “Bikaba ari ibintu natwe bidushimishije kuko kubona uyu muryango uyobowe n’Umunyarwandakazi kandi akaba yarabishimiwe n’ibihugu biwugize, ni ibintu bihesha ishema igihugu cyacu”.

Louise Mushikiwabo yatowe bwa mbere nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF mu 2019. Kuri iyi nshuro ni we wari umukandida rukumbi kuri uyu mwanya. Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bemeje ko akomeza ku kuyobora, ku bwumvikane busesuye.

Mu myaka ine amaze muri izo nshingano hakozwe byinshi birimo amavugura y’uyu muryango yari agamije gutuma ugera ku bisubizo bihamye by’ibibazo byugarije isi birimo umutekano mucye, iyangirika ry’ibidukikije riterwa n’iterambere ry’ikoranabuhanga n’ibindi.

Yasobanuye ko imbuto za mbere z’amavugurura zatangiye gusoromwa kandi ko hategerejwe izindi nyinshi ariko ko impinduka nziza zidashoboka bitagizwemo uruhare n’ibihugu bigize uyu muryango.

Mushikiwabo yavuze ko muri gahunda y’ibikorwa bya OIF mu myaka iri imbere hazibandwa ku mishinga yo guteza imbere uburezi, ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ubukungu bizafasha guhanga imirimo y’urubyiruko.

Ati “Ni inshingano zacu kurwana urugamba kugira ngo urubyiruko rwacu rubashe kubona akazi. Urubyiruko rwo muri Francophonie ruradusaba kugira uruhare atari mu burezi bwarwo gusa ahubwo no kurubonera imirimo.”

Inama y’i Djerba ibaye mu gihe hizihizwa imyaka 50 uyu muryango ugizwe n’ibihugu 88 ushinzwe, aho Tunisia yayakiriye ari kimwe mu bihugu byatangije uyu muryango ubwo yayoborwaga na Habib Bourguiba. Ibaye nyuma yo gusubikwa inshuro ebyiri, ubwa mbere hari mu 2020 ku mpamvu z’icyorezo cya Covid-19 no mu 2021 ubwo muri Tunisia habaga ibibazo bya politiki.

Mushikiwabo yongeye gutorerwa kuyobora OIF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .