00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyifuzo by’Abanya-Kenya bari mu Rwanda kuri Perezida mushya uzatorwa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 9 August 2022 saa 03:16
Yasuwe :

Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Kanama 2022, miliyoni zisaga 22 z’Abanya-Kenya baba imbere mu gihugu no hanze yacyo bazindukiye mu matora yo guhitamo Perezida wabo wa Gatanu kuva babonye ubwigenge, uzasimbura Uhuru Kenyatta uri gusoza manda ye ya kabiri.

Abakandida bane nibo bari guhatanira uwo mwanya. Abari guhabwa amahirwe ni Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe ari na we ushyigikiwe na Perezida Kenyatta ndetse na William Ruto wari umaze imyaka icumi ari Visi Perezida wa Kenyatta.

Abandi bari guhatanira umwanya wa Perezida ni David Mwaure na George Wajackoyah, gusa amahirwe menshi ahabwa babiri ba mbere, Odinga na Ruto.

Abanya-Kenya baba mu Rwanda bari mu bazindukiye mu matora kuri uyu wa Kabiri, kuri site ya Kigali iherereye ku Kacyiru ahakorera Ambasade ya Kenya mu Rwanda.

Abantu ba mbere batangiye gutora saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo ku isaha ya Kigali. Mu Banya-Kenya basaga ibihumbi icumi baba mu Rwanda, abiyandikishije gutora ni 1090 nk’uko Ambasade ya Kenya mu Rwanda yabitangarije IGIHE.

Ahagana saa Mbili za mu gitondo nibwo abanyamakuru ba IGIHE bari bageze kuri ambasade ya Kenya ahari ibiro by’itora. Abanya-Kenya bagendaga baza umwe umwe, buri wese bakareba ko ari kuri lisite y’Itora hanyuma akajya mu cyumba cy’itora.

Ambasaderi w’agateganyo wa Kenya mu Rwanda, Philip Mundia Githiora yavuze ko ubwitabire bumeze neza ukurikije uko abaturage bari kuza gutora, kandi bizeye ko bikomeza gutyo kugeza ibiro by’itora bifunze.

Yagize ati “Ikoranabuhanga Komisiyo y’amatora iri gukoresha ririzewe kandi ntabwo ritwara umwanya munini. Bitwara hagati y’umunota umwe n’ibiri.”

U Rwanda na Kenya ni ibihugu bifitanye amateka akomeye cyane cyane mu by’ubucuruzi. Benshi mu bacuruzi bo mu Rwanda bakoresha icyambu cya Mombasa bavana mu mahanga cyangwa boherezayo ibicuruzwa byabo. Ikindi ni uko hari umubare w’Abanya-Kenya benshi bakorera ubucuruzi mu Rwanda.

Benshi bafite impungenge ko imvururu zakurikiye amatora ya Perezida wa Kenya mu 2007 zishobora kwisubiramo bikabangamira ubucuruzi mu karere.

Mundia Githiora yavuze ko nta mpamvu yo kugira ubwoba. Ati “Abantu bakwiriye kumenya ko amateka y’ibyo twanyuzemo ahahise yatwigishije, bikaba byaratumye haba impinduka zigaragara mu kubaka inzego zihamye no gukora ubukangurambaga mu baturage mu bijyanye n’amatora. Ibi biduha icyizere ko tugiye kugira amatora aciye mu mucyo. Ndizeza abacuruzi, Abanya-Kenya n’abandi batuye Afurika y’Iburasirazuba ko nta kintu bakwiriye kugirira impungenge.”

Abanya-Kenya banyotewe amatora y’amahoro

Buri gihe muri Kenya iyo habaye amatora ya Perezida, ntihabura imvururu ziyakurikira zitewe no kutizera ibyayavuyemo. Amatora yo mu 2007 niyo azwi yabayemo imvururu zikomeye zahitanye abasaga igihumbi mu gihe aherutse mu 2017 yasize abasaga ijana bahasize ubuzima.

Ni ibintu bihangayikisha amahanga ariko mbere na mbere Abanya-Kenya kuko nibo ba mbere babihomberamo.

Wycliffe Aganda, Umuyobozi wa Diaspora ya Kenya mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko batifuza imvururu muri aya matora.

Ati “Hari akavuyo kari guterwa na bamwe mu banzi b’amahoro ariko ndizeza ko Abanya-Kenya bazaba amahoro, ahari kubera amatora hose hari inzego z’umutekano kandi twizeye ko nta mvururu zizakurikiraho. Abantu batuze rwose nta mvururu.”

Yongeyeho ko “Icyo dushaka kuri Perezida mushya ni amahoro, turashaka Perezida uzashyira imbere ubumwe bw’Abanya-Kenya kandi agakora ibigamije iterambere.”

Olive Wairimu uri mu batoye yavuze ko bakeneye ituze nyuma y’amatora.

Ati “Ubutumwa naha Perezida utorwa, ni ukwibuka ko Abanya-Kenya turi umwe. Uzatorwa wese azayobora Kenya nk’igihugu kimwe. Ndasaba kandi bagenzi banjye b’Abanya-Kenya kugira ituze uko ibyavuye mu matora byaba bimeze kose.”

Rose Muri na we umaze umwaka umwe mu Rwanda yavuze ko utsinda amatora wese icyo Abanya-Kenya bamushakaho atari imvururu ahubwo ari iterambere n’amahoro.

Ati “Ndumva meze neza nyuma yo gutora Perezida wacu utaha. Tutitaye ku wo twatoye, icyo dukeneye ni amahoro. Uzatsinda wese icyo tumwitezeho ni iterambere, akunda abaturage kandi akamenya icyo bakeneye.”

Philip Mundia Githiora yijeje Abanyarwanda ko umubano mwiza umaze igihe hagati y’u Rwanda na Kenya utazahungabanywa n’ibizava mu matora uko byaba bimeze kose.

Ati “Umubano w’u Rwanda na Kenya umeze neza kandi niko wamye umeze kuva ibihugu byombi bibonye ubwigenge […] Icyo mbona ni uko umubano w’u Rwanda na Kenya uzarushaho kuba mwiza.”

U Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu mu kugira Abanya-Kenya benshi bari hanze y’igihugu biyandikishije gutora nyuma ya Qatar na Sudani y’Epfo, nk’uko Ambasade ya Kenya mu Rwanda yabitangaje.

Biteganyijwe ko iby’agateganyo byavuye mu matora ya Kenya biza kurara bitangajwe kuri uyu wa Kabiri.

Amatora yabereye ku cyicaro cya Ambasade ya Kenya mu Rwanda ku Kacyiru. Lisiti y'abatora yari yamanitswe ahirengeye
Abakozi ba Komisiyo y'Amatora bari baturutse i Nairobi
Abanya-Kenya batoreye mu Rwanda barenga gato 1000
Itora ryatangiye saa kumi n'ebyiri za mu gitondo
Olive Wairimu uri mu batoye, yavuze ko icyo akeneye ari ituze mu gihugu cye nyuma y’amatora
Wycliffe Aganda uyobora Diaspora ya Kenya mu Rwanda. Yabwiye IGIHE ko Abanya-Kenya baba mu Rwanda bitabiriye ku bwinshi kugira ngo bakore ibyo amategeko abemerera nk’abaturage
Ambasaderi w’Agateganyo wa Kenya mu Rwanda, Philip Mundia Githiora yashimye ubwitabire bwagaragaye mu matora y'Umukuru w'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .