00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingengabitekerezo ya Jenoside ebyiri muri RDC: Kubera iki Dr. Denis Mukwege yaryumyeho?

Yanditswe na Gatete Nyiringabo Ruhumuliza
Kuya 24 November 2020 saa 09:59
Yasuwe :

Ikibazo kiba iyo abaganga beza bo mu cyaro bamenyekanye, ni uko bahagarika kurokora ubuzima, ahubwo bagatangira kuzenguruka Isi yose babitangaho ibiganiro. Kuva yatangazwa ko yegukanye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, umuganga w’indwara z’abagore muri RDC, Denis Mukwege, yateye umugongo iseta n’abagore bo mu cyaro cya Panzi avukamo muri Kivu y’Epfo, abona ibyishimo bishya mu kwakirirwa ahantu hiyubashye no mu nama mpuzamahanga.

Ubundi nta kibazo nakabigizeho, iyo muri izo nama zose atazanamo ko ubwoko bw’Abatutsi ari bo ntandaro y’ibibazo byose muri RDC.

Ntabwo ndajya mu bibazo byugarije DRC uhereye nko kuva yabona ubwigenge bwayo muri za mirongo itandatu, ariko kuvuga ko abatutsi cyangwa u Rwanda aribyo soko y’amakimbirane maremare yo muri Congo ni ukureba hafi no gushakira ikibazo aho kitari.

Iyi nkuru rero igamije kugaragaza ibintu uko biri no kwerekana ikibura mu mbwirwaruhame za Dr. Mukwege. Ndagaragaza kandi ko abigambiriye, akabiriza imibare y’abahohotewe maze akabihirikira ku bwoko bw’Abatutsi, agamije kwenyegeza ibitekerezo birwanya u Rwanda binasanzweho mu banye-Congo bamwe, akabikora mu gihe umubano hagati y’ibihugu byombi wari utangiye kumera neza.

Mfite ubwoba ariko ko nyuma yo gutangaza ibi, Mukwege ashobora kongera gutabaza, avuga ko ubuzima bwe buri mu kaga nk’uko ahora abikora igihe cyose hagize abavuguruza uburyo abona ibintu. Mu mezi atatu ashize, Dr. Denis Mukwege yari arimo guhundagazwaho ubutumwa bwo kwifatanya na we, buturuka hirya no hino ku Isi.

Hariho n’ifoto ye nini yashyizwe ku nyubako i Bruxelles rwagati, byose biba nyuma yo gutabaza bavuga ko ubuzima bwe buri mu kaga, kugeza ubwo ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri RDC, MONUSCO, zamushyizeho abarinzi amasaha 24 ku yandi.

Nyamara mu butumwa bwose bwo kumukomeza, nta n’umwe wasobanuye aho ibyo bikangisho bivugwa byaturutse.

Urujijo rwazamuwe n’ibintu bibiri: ko yamaganye ubwicanyi, nk’uko we abivuga, bwabereye mu mudugudu wa Kipupu, muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’ubushake yagaragaje mu kubyutsa ’Mapping Report’, ishinja Ingabo z’u Rwanda kwica impunzi z’Abanyarwanda n’abanye-Congo ahagana mu 1996-1997, icyo gihe zari mu nkambi zo mu Burasirazuba bwa DRC.

Mperuka gusobanura uburyo ‘Mapping Report’ yo muri Congo yateshejwe agaciro ndetse ikavanwaho n’Umuryango w’Abibumbye, ariko Dr Mukwege yabaye umuntu ushaka kugaragaza ibintu uko abyumva, atitaye ku bimenyetso bihari.

Kuri Twitter, Mukwege yibasiye abaturage b’abatutsi nk’inkomoko y’impfu muri DRC: “Ni abantu bamwe bakomeje kwica muri DRC. Ubwicanyi ndengakamere bwa Kipupu buri mu mbarutso z’ubwicanyi bwayogoje Congo kuva 1996.”

Mu yandi magambo akoresha, Mukwege nta tandukaniro agaragaza hagati y’umuryango w’Abanyamulenge muri RDC na Guverinoma yu Rwanda.

Nyuma yo kwandika iyo tweet, Noella Muhamiriza, umukobwa w’Umunyamulenge, yarashubije ati: ’Yego ariko twakomeje kugusaba ko wavuga ugaragaza ifatwa ku ngufu n’ubwicanyi bibera mu Minembwe kuva mu myaka irenga itatu maze uhitamo guceceka. Ese imibiri y’abagore b’Abanyamulenge ntifite agaciro kuri wowe? Ni ibya politiki cyane guhagarara mu izina ry’abantu bose bagizweho ingaruka! Warantengushye cyane! ’

Umunyamategeko wo muri Congo ukorera i Kinshasa na we yunzemo ati “Mbere ya 1996 habayeho ibikorwa byo gushaka guhanagura ubwoko bumwe, byibasiye Abanyamulenge muri Masisi na Walikale na mbere ya ‘Kipupu no kuva mu myaka itatu ishize Abatutsi bo mu misozi miremire ya Minembwe barimo gukorerwa ibikorwa nk’ibyo byo gushaka kubatsemba. Kubera iki habaho uku gutoranya?” Icyo gihe yibazaga, anavuga ko uyu mugabo wahawe igihembo cyitiriwe Nobel akwiye kugira imitekerereze yagutse.

Kugeza magingo aya, imibare iteye ubwoba y’abishwe igaragazwa na Mukwege ishidikanywaho. Nk’umuntu wahawe igihembo cyitiriwe Nobel, twatekerezaga ko akwiye kuba yizewe mu byo avuga, ariko imibare avuga y’abantu 220 biciwe muri Kipupu batangajwe mu nkuru y’umunyamakuru w’umubiligi, Collette Braeckman.

Paji y’ubwicanyi bwa Kipupu kuri Wikipedia yanashyizweho hagendewe kuri uwo mubare, inashinja abaturage b’Abanyamulenge: Igira iti ’Ubwicanyi bwa Kipupu’ bwabereye mu mudugudu wa Kipupu muri teritwari ya Mwenga mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa 16 Nyakanga 2020. Abitwaje imbunda bari mu mitwe yitwara gisirikare ya Gumino na Twirwaneho y’Abanyamulenge, yateye uwo mudugudu, bivugwa ko bishe abantu barenga 200 ’.

Ikibazo kiri hano: Nta bwicanyi bwa Kipupu bwigeze bubaho ndetse nta n’abantu 220 bishwe. Hapfuye abantu nibura 10!

None ni iki cyabaye

Umutwe witwaje intwaro wa ‘Mai-mai’ wagabye igitero ku Banyamulenge basanzwe ari aborozi, biba inka zabo. Imitwe irwanya Abanyamulenge ikunze kwishyira hamwe, rimwe na rimwe ikifatanya na bamwe mu ngabo za Leta, igasahura, igafata abagore ku ngufu ndete igasahura inka z’Abanyamulenge, kugeza ubu zibarirwa mu bihumbi bisaga cumi uhereye igihe amakimbirane yatangiriye.

Mu rwego rwo kwirwanaho, Abanyamulenge bashinze imitwe ibiri ifite amazina ya ‘Gumino’ na ‘Twirwaneho’. Nyuma y’ibyo bitero, Abanyamulenge bakoze ku mitwe yabo bakurikirana ababigabye, mu mirwano yaguyemo abantu hagati ya batanu n’icumi: Abantu hagati ya batanu n’icumi, mu mirwano.

Nibwo Mukwege yavugaga ko ubwicanyi bwahitanye abantu 220 bwakozwe n’Abanyamulenge ku baturanyi babo ba Kipupu. Muri make, ku wa 26 Nyakanga, abadepite bahagarariye intara basohoye itangazo bamagana MONUSCO na FARDC kuba ntacyo bakoze ngo bahagarike ubwicanyi.

Nyuma yo gutungwa agatoki, MONUSCO yaje gushyira ahagaragara ibyavuye mu iperereza: Abantu bagera mu icumi baguye mu mirwano yashyamiranyije ibiturage bibiri! Mukwege yakabirije imibare y’abishwe maze abeshya abantu bose.

Ikigaragara ni uko ibyavuye mu iperereza ngo bidakoza isoni umuganga mwiza n’abandi bakomeje kugaragaza imvano y’ibibazo byugarije Congo, barimo utavuga rumwe n’ubutegetsi, Martin Fayulu, wamaze iminsi na we agaruka kuri ubwo bwicanyi, ashaka kurushaho guhembera ibitekerezo bya kwanga abatutsi.

Ubwe ntabwo yigeze anyomoza amakuru yatangaje, ariko kuva umuryango mpuzamahanga wabitahura, bakomeje kugenda babyitaza. Ndizera ko bazanagera kumwanzuro ku cyizere afitiwe.

Uko kuyobya abantu binanyibutsa ubwicanyi bwa Timisoara muri Romania, ubwo ibitangazamakuru byose byatangazaga ubwicanyi butigeze bubaho.

Ku wa 22 Ukuboza 1989, amashusho y’imirambo 19 byavugwaga ko yishwe n’abapolisi muri Timisoara, yanyujijwe kuri Televiziyo hirya no hino ku Isi. Ibigo by’itangazamakuru byo muri Yugoslavie na Hungrie byavugaga ko abapfuye ari 4.630, umubare wanashingiweho n’ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP. Nyuma y’ukwezi kumwe, byaje kugaragara ko iyo mibiri ari iy’abantu banapfuye mbere y’uko imyigaragambyo itangira.”

Muri icyo gihe, Colette Braeckman yari umwe mu banyamakuru bake babashije kugaragaza ko ari ibinyoma maze batangaza ukuri. Kuri iyi nshuro, Braeckman yaryumyeho.

Muri iki gihe ikibazo ni uko mu gutangaza amakuru kuri RDC, bisa n’aho nta wumva neza ibintu birimo kuba. Kuri benshi, Abanyarwanda n’Abatutsi bo muri Congo nibo ntandaro y’ibibazo bya RDC, ntabwo babasha kubona ko nabo ahubwo bakomeje kwibasirwa nk’ubwoko no guhura n’ingaruka z’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Iyi nkuru rero igamije kwerekana ibirimo kuba nyirizina.

Ntabwo nshaka kuvuganira imitwe ibiri yashinzwe n’Abanyamulenge: Gumino na Twirwaneho, ifite amazina ubwayo yisobanura. Ndashaka kwerekana ko paji ya Wikipedia hamwe n’ibitangazamakuru birimo gutangaza ku byo bita ’ubwicanyi bwa Kipupu’, bakomeza kwibeshya kuri ayo mazina yombi, babita ’Ngumino’ na ’Twiganeho’; amagambo adafite icyo asobanura mu Kinyarwanda, kuko mu by’ukuri bose ntibashishikajwe cyane n’ububabare bw’Abatutsi bo muri Congo, ahubwo bashishikajwe no kubyitirira u Rwanda, igihugu bavuyemo ahagana mu kinyejana cya 18, kugira ngo bature mu misozi miremire ibereye ubworozi, igahinduka Congo mu kinyejana cya 20.

Aba baturage bagizwe n’aborozi bakunze kwibasirwa, abagore bagafatwa ku ngufu, inzu zigatwikwa n’inka zikanyagwa, ntihagire n’uzamura urutoki, kuko gutangaza amakuru ku bugizi bwa nabi bukorerwa Abatutsi b’Abanye-Congo byavuguruza igitekerezo cy’uko ’Abatutsi ari bo kibazo’.

Ndashaka kwerekana kandi ko Mapping Report’ isigirizwa na Dr. Denis Mukwege, yirengagiza ikintu kimwe cy’ingenzi: ko igihe igisirikare cy’u Rwanda cyateraga Congo, kitari kikiri RPA yari yiganjemo Abatutsi, ahubwo zari ingabo zavuguruwe, zihuriweho n’igihugu cyose.

Byonyine kugeza muri Mutarama 1995, abasirikare 1011 barimo b’aba-ofisiye 81 bo mu ngabo za ex-FAR zari zatsinzwe, bari bamaze kwinjizwa mu gisirikare gishya ndetse bagumana amapeti bari bagezeho, banahabwa imyaka ikomeye mu gisirikare nk’umugaba wungirije w’ingabo, banahabwa imyanya y’ubuyobozi muri za burigade na batayo.

Benshi muri abo bari mu basirikare b’ingenzi mu rugamba rwo muri RDC mu 1997, kugira ngo bagire uruhare rukomeye mu gushishikariza no gucyura bagenzi babo. Boherejwe muri RDC kubohora bene wabo bari barafashwe bugwate n’abakoze jenoside bagahunga, no kubarokora icyorezo cya kolera cyavuzaga ubuhuha. Abo ni bo bantu ‘Mapping Report’ ishinja kwica bene wabo.

Hari ibirego byinshi bishobora kunyomozwa biri muri uwo mugambi wo kubiba urwango ku batutsi, bishyirwa imbere n’inzobere n’abanyapolitiki bishakira amaronko muri RDC, ariko igihari ni uko nta muntu ushishikajwe n’ukuri, kandi nk’uko bavuga, gusaba abaganga bavura mu bihe by’intambara n’abandi babifitemo inyungu kuvugisha ukuri, byaba ari nko gusaba abahanga mu koga banegukana imidali ya zahabu, gukamya amazi aho bakorera amasiganwa.’

Ngana ku musozo: Turi mu bihe bikomeye muri politiki ya RDC, aho Perezida Tshisekedi arimo kuzahura umubano n’abaturanyi harimo n’u Rwanda, ndetse agahuriza hamwe abanyapolitiki b’imbere mu gihugu mu biganiro bikomeje byiswe ’Union Sacré’ (ubumwe bwera).

Mu gihe ubu Vital Kamerhe yavuye mu nzira, abandi banyembaraga basigaye muri RDC ni Joseph Kabila wahoze ari Perezida, Jean Pierre Bemba na Moïse Katumbi.

Fayulu ni umunyapolitiki w’igihe gito udafite abayoboke, kandi mu gihe ibyifuzo bya politiki bya Mukwege ari ibintu byeruye, abo bagabo bombi bakeneye kwigaragaza nk’abarenganye ku rwego rwo hejuru kugira ngo Tshisekedi abatekerezeho mu biganiro bye bya ’Union Sacré’.

Ikibabaje ni uko uwahawe igihembo cyitiriwe Nobel ari gukoresha izina rye mu gutoteza umuryango w’Abatutsi muri RDC, abategeza bo n’inka zabo amakimbirane n’ibyiciro baturanye n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC.

Dr Denis Mukwege akomeje umurongo we wo kuyobya amahanga ku bibazo by'umutekano muke bimaze igihe muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .