00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya yakoze amatora ahenze muri Afurika

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 9 August 2022 saa 12:37
Yasuwe :

Hirya no hino ku Isi abaturage ba Kenya bazindukiye mu matora aho bahitamo perezida uzabayobora muri manda y’imyaka itanu iri imbere kuko Uhuru Kenyatta wari umaze imyaka 10 manda yemerewe n’itegeko zageze ku musozo. Raporo yasohowe mbere gato y’uko amatora aba yagaragaje ko imyiteguro n’ishyirwa mu bikorwa ry’amatora bizatwara nibura miliyari 49,9 z’amashilingi ni ukuvuga miliyoni 480 z’amadorali. Nk’uko byanditswe na Theatlas, muri ayo mafaranga hakoreshejwemo miliyoni 413.2 z’amadorali mu (...)

Hirya no hino ku Isi abaturage ba Kenya bazindukiye mu matora aho bahitamo perezida uzabayobora muri manda y’imyaka itanu iri imbere kuko Uhuru Kenyatta wari umaze imyaka 10 manda yemerewe n’itegeko zageze ku musozo.

Raporo yasohowe mbere gato y’uko amatora aba yagaragaje ko imyiteguro n’ishyirwa mu bikorwa ry’amatora bizatwara nibura miliyari 49,9 z’amashilingi ni ukuvuga miliyoni 480 z’amadorali.

Nk’uko byanditswe na Theatlas, muri ayo mafaranga hakoreshejwemo miliyoni 413.2 z’amadorali mu gushaka abakozi, ibikoresho by’amatora, kwigisha abaturage iby’uburere mboneragihugu n’andi agomba kuzifashishwa mu kwegeranya ibyavuye mu matora.

Hari kandi miliyari 4 z’amashilingi zigomba gukoreshwa mu bikorwa byo gucunga umutekano hirya no hino mu gihugu no ku mipaka, koroshya imitangire y’indangamuntu n’ibindi bikorwa bigamije gutuma amatora agenda neza.

Nubwo bimeze bityo ariko amatora abaye mu gihe ubukungu bw’igihugu bwahungabanye bitewe n’amapfa y’igihe kirekire ndetse n’izamuka ry’ibiciro rikomeye. Ibikorwa by’abaikorera na byo byasubiye inyuma.

Ibinyamakuru byo muri Kenya bitangaza ko kuri ubu abakozi ba Leta by’umwihariko abarimu n’abaganga bifuza ko bongererwa umushahara.Ibikorwa bya Kenya muri gahunda yo kugarura umutekano muri Somalia na byo biri mu bitwara Kenya amafaranga menshi.

Komisiyo y’amatora mu Kenya (IEBC) yatangaje ko ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida biba bigomba gutwara miliyari 4,4 y’amashilingi, bivuze ko nta shyaka rizongera kujya ritakaza amafaranga menshi muri byo.

Amatora yo mu 2017 muri Kenya yatwaye miliyoni 25,4 z’amadolari mu gihe ayo muri Ghana yabaye mu 2016 yatwaye miliyoni 12 z’amadolari. Tanzania yakoresheje miliyoni 5,16 mu 2015; Uganda ikoresha miliyoni 4 mu 2016 mu gihe u Rwanda rwakoresheje agera kuri miliyoni 1 y’amadolari mu 2017.

William Ruto wari usanzwe ari visi Perezida na Raila Odinga watanzwe n’ishyaka Azimio la Umoja nibo bahabwa amahirwe yo kuvamo umwe uzasimbura Uhuru Kenyatta. Abahatanira uyu mwanya bose ni bane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .