Ni ibiganiro bibaye nyuma y’iminsi ine umutwe wa M23 usabwe gushyira intwaro hasi ukava mu duce wari wafashe ariko wo ntiwatumiwe muri ibyo biganiro.
Umuvugizi wungirije wa M23, Canisius Munyarugerero yavuze ko batatumiwe, bityo batazitabira inama.
Iyi nama hagati ya Guverinoma ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro irabera muri Safari Park hotel &Casino guhera saa tatu za mu gitondo kuri uyu wa Mbere.
Itangazo ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ari wo watangije ibi biganiro, rivuga ko inama ifungurwa na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, Uhuru Kenyatta usanzwe ari umuhuza muri ibyo biganiro ndetse n’itumwa zitandukanye zihagarariye Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Abibumbye.
Kuwa Gatatu w’iki Cyumweru nibwo Luanda muri Angola hateraniye inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere, yigaga ku gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, by’umwihariko intambara ihuje ingabo z’icyo gihugu n’umutwe wa M23.
Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama harimo gusaba umutwe wa M23 gusubira inyuma ikava mu duce yari yafashe, bitaba ibyo ikaraswaho n’ingabo z’akarere.
Hanemejwe ko imitwe yose irimo na FDLR irambika intwaro hasi igasubira mu bihugu iturukamo, mu gihe hashize igihe igisirikare cya Congo gishinjwa gufatanya n’uwo mutwe mu kurwanya M23.
M23 yasohoye itangazo yemera guhagarika imirwano icyakora ihakana ibyo gusubira inyuma nkuko byari byasabwe. Uwo mutwe ahubwo wasabye guhura n’abahuza muri iki kibazo barimo Perezida João Lourenço wa Angola na Uhuru Kenyatta.
M23 imaze kwigarurira uduce twinshi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse iri mu birometero bigera kuri 20 uvuye mu mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru.
Ibi biganiro bya gatatu bihuza RDC n’imitwe iyirwanya byagombaga kuba hagati ya tariki 4 na 13 Ugushyingo ariko biza kwimurwa.
Ntabwo haramenyekana urutonde rw’imitwe izajya kuganira na Guverinoma ya Congo icyakora mu Burasirazuba bw’icyo gihugu habarurwa imitwe isaga 130.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!