00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Igikomangoma cya Abu Dhabi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 October 2021 saa 05:39
Yasuwe :

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Igikomangoma cya Abu Dhabi akaba n’Umuyobozi wungirije w’Ikirenga w’Ingabo, Sheikh Mohamed bin Zayed.

Ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Gatandatu i Abu Dhabi aho Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi.

Baganiriye ku mubano w’u Rwanda na UAE ndetse na Afurika muri rusange n’ibikwiriye gushyirwamo imbaraga nk’amahirwe y’ishoramari ari ku mpande zombi.

Perezida Kagame yaherukaga kugirana ibiganiro na Sheikh Mohamed bin Zayed muri Mutarama 2020. Icyo gihe bombi bahuye nyuma y’umuhango wo gutangiza Inama mpuzamahanga yiga ku bikorwa by’iterambere rirambye izwi nka Abu Dhabi Sustainability Week (ADSW). Perezida Kagame yari no mu bakuru b’ibihugu batanze ibihembo biyitangirwamo bizwi nka Zayed Sustainability Prize.

Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Dubai akaba na Minisitiri w’Intebe wa UAE, Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum.

U Rwanda na UAE bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu ngeri zitandukanye. Ku wa 2 Ugushyingo 2017 ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye arimo ajyanye no guteza imbere no kubungabunga umutekano w’ishoramari rya buri gihugu n’ayo kunoza imisoreshereze hirindwa ko ibicuruzwa bisoreshwa inshuro zirenze imwe.

Muri uwo mwaka hasinywe amasezerano yemerera Abanyarwanda bagiye mu butumwa bw’akazi cyangwa bafite ibyangombwa by’inzira by’abadipolomate kwinjira nta Visa.

Muri Werurwe 2019, UAE yafunguye Ambasade i Kigali. Ifungurwa ryayo ryabanjirijwe n’ibiganiro by’intumwa za UAE na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ku kunoza umubano ku mpande zombi.

Muri ibi biganiro impande zombi zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere uburezi bw’u Rwanda muri kaminuza n’amasomo y’ubumenyingiro.

Muri ubu bufatanye UAE yemereye buruse Abanyarwanda 20 muri kaminuza zo muri iki gihugu ndetse abagore 100 bahawe amahugurwa mu bijyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu.

U Rwanda na rwo ruhagarariwe muri UAE aho kuva mu Ukwakira 2019, Ambasaderi Emmanuel Hategeka ariwe ureberera inyungu z’urwa Gasabo muri iki gihugu.

Muri ibi bihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, UAE yabaye hafi u Rwanda binyuze mu bufasha bw’ibikoresho byo guhangana n’iki cyorezo yagiye itanga.

Urugero ni nk’aho muri Nyakanga iki gihugu cyahaye u Rwanda ibikoresho birimo ibitanda by’abarwayi, imashini zifasha abarwaye Covid-19 guhumeka, hamwe n’inkingo.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Sheikh Mohamed bin Zayed byagarutse ku mubano wa UAE n'u Rwanda
Perezida Kagame na Sheikh Mohamed bin Zayed baganiriye ku mahirwe y'ishoramari ari mu bihugu byombi
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Dubai akaba na Minisitiri w’Intebe wa UAE, Sheikh Mohammed

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .